Somera Bibiriya kuri Telefone
Yohana Umubatiza yigisha, abatiza (Mar 1.1-8; Luka 3.1-18; Yoh 1.6-8,19-36; 3.23-32)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Icyo gihe Yohana Umubatiza araza, yigishiriza mu butayu bw’i Yudaya ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kandi ni we wavuzwe n’umuhanuzi Yesaya ngo “Ijwi ry’urangururira mu butayu ati ‘Nimutunganye inzira y’Uwiteka, Mugorore inzira ze.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Yohana uwo yari yambaye umwambaro w’ubwoya bw’ingamiya, abukenyeje umushumi, ibyokurya bye byari inzige n’ubuki bw’ubuhura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Maze ab’i Yerusalemu n’ab’i Yudaya yose, no mu gihugu cyose giteganye na Yorodani bose barahaguruka bajya aho ari,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
ababatiriza mu ruzi rwa Yorodani bavuga ibyaha bakoze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Abonye Abafarisayo n’Abasadukayo benshi bazanywe no kubatizwa arababaza ati “Mwa bana b’incira mwe, ni nde wababuriye ngo muhunge umujinya uzatera?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nuko mwere imbuto zikwiriye abihannye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ntimukibwire muti ‘Dufite Aburahamu, ni we sogokuruza.’ Ndababwira yuko Imana ibasha guhindurira Aburahamu abana muri aya mabuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ndetse ubu intorezo igezwe ku bishyitsi by’ibiti, nuko igiti cyose kitera imbuto nziza kizacibwa, kijugunywe mu muriro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Jyeweho ndababatirisha amazi ngo mwihane, ariko uzaza hanyuma yanjye andusha ubushobozi, ntibinkwiriye no kumutwaza inkweto. Ni we uzababatirisha Umwuka Wera n’umuriro,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
intara ye iri mu kuboko kwe kandi azeza imbuga ye cyane, amasaka ye azayahunika mu kigega, ariko umurama wo azawucanisha umuriro utazima.”
Kubatizwa kwa Yesu (Mar 1.9-11; Luka 3.21,22; Yoh 1.31-34)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Icyo gihe Yesu ava i Galilaya ajya kuri Yorodani, asanga Yohana ngo amubatize.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Na we ashaka kumuhakanira ati “Ko ari jye wari ukwiriye kubatizwa nawe, none ni wowe unsanze?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Yesu aramusubiza ati “Emera ubikore, kuko ari byo bidukwiriye ngo dusohoze gukiranuka kose.” Aherako aremera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Yesu amaze kubatizwa uwo mwanya ava mu mazi, ijuru riramukingukira abona Umwuka w’Imana amanuka asa n’inuma amujyaho,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
maze ijwi rivugira mu ijuru riti “Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira.” Luka 9.35

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma matayo igice cya: