Somera Bibiriya kuri Telefone
Yesu akiza umubembe (Mar 1.40-45; Luka 5.12-16)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Amanutse kuri uwo musozi, abantu benshi baramukurikira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Maze haza umubembe aramwegera, aramupfukamira aramubwira ati “Mwami, washaka wabasha kunkiza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Arambura ukuboko amukoraho ati “Ndabishaka kira.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Uwo mwanya ibibembe bye birakira. Yesu aramubwira ati “Wirinde ntugire uwo ubwira, ahubwo genda wiyereke umutambyi, uture n’ituro Mose yategetse ribabere ikimenyetso cyo kubahamiriza.”
Akiza umugaragu w’umutware w’abasirikare (Luka 7.1-10)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ageze i Kaperinawumu, haza umutware utwara umutwe w’abasirikare aramwinginga ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
“Mwami, umugaragu wanjye aryamye mu nzu yararemaye, arababaye cyane.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Aramubwira ati “Ndaza mukize.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Umutware w’abasirikare aramusubiza ati “Mwami, ntibinkwiriye yuko winjira mu nzu yanjye, ahubwo tegeka gusa, umugaragu wanjye arakira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Kuko nanjye ndi umuntu utwarwa n’abandi, mfite abasirikare ntwara. Iyo mbwiye umwe nti ‘Genda’ aragenda, nabwira undi nti ‘Ngwino’ akaza, nabwira umugaragu wanjye nti ‘Kora iki’ akagikora.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Yesu abyumvise aratangara, abwira abamukurikiye ati “Ndababwira ukuri yuko ntabwo nari nabona kwizera kungana gutya, habe no mu Bisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ndababwira yuko benshi bazaturuka iburasirazuba n’iburengerazuba, bakicarana na Aburahamu na Isaka na Yakobo mu bwami bwo mu ijuru,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
ariko abana bo muri burya bwami bazirukanirwa mu mwijima hanze, ari ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Yesu abwira uwo mutware ati “Nuko genda bikubere nk’uko wizeye.” Umugaragu we akira uwo mwanya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Yesu ajya mu nzu ya Petero, abona nyirabukwe aryamye arwaye ubuganga,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
amukora ku kuboko ubuganga bumuvamo, arabyuka aramugaburira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nimugoroba bamuzanira abantu benshi batewe n’abadayimoni, yirukanisha abadayimoni itegeko gusa, akiza abari barwaye bose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
kugira ngo ibyavuzwe n’umuhanuzi Yesaya bisohore ngo “Ubwe ni we watwaraga ubumuga bwacu, akikorera n’indwara zacu.”
Gukurikira Yesu ntibyoroshye (Luka 9.57-62)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Kandi Yesu abonye abantu benshi bamugose, ategeka ko bambuka bakajya hakurya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Umwe mu banditsi araza aramubwira ati “Mwigisha, ndagukurikira aho ujya hose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Yesu aramubwira ati “Ingunzu zifite imyobo n’ibiguruka mu kirere bifite ibyari, ariko Umwana w’umuntu ntafite aho kurambika umusaya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Undi wo mu bigishwa be aramubwira ati “Databuja, banza undeke ngende mpambe data.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Yesu arambwira ati “Nkurikira, reka abapfuye bihambire abapfuye babo.”
Aturisha inyanja (Mar 4.35-41; Luka 8.22-25)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Yikira mu bwato, abigishwa be bajyana na we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Umuyaga uba mwinshi mu nyanja, ubwato bwabo burengerwa n’umuraba wisuka muri bwo, ariko we yari asinziriye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Baraza baramukangura bati “Databuja, dukize turapfuye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Arababaza ati “Ni iki kibateye ubwoba, mwa bafite kwizera guke mwe?” Maze arabyuka acyaha umuyaga n’inyanja, biratuza rwose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Abantu baratangara bati “Uyu ni muntu ki? Umuyaga n’inyanja na byo biramwumvira!”
Akiza abantu bafite dayimoni(Mar 5.1-20; Luka 8.26-39)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Amaze gufata hakurya mu gihugu cy’Abagadareni, ahura n’abantu babiri batewe n’abadayimoni bava mu mva, bari abasazi cyane bituma ari nta watinyuka kunyura muri iyo nzira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Barataka cyane bati “Duhuriye he, Mwana w’Imana? Mbese uje hano kutwica urupfu n’agashinyaguro, igihe cyacu kitaragera?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Hirya yabo hari umugana w’ingurube nyinshi zirisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Abadayimoni bazibonye baramwinginga bati “Nutwirukana utwohereze muri uriya mugana w’ingurube.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Arabasubiza ati “Nimugende.” Babavamo baragenda, bajya muri izo ngurube. Umugana wose wirukira ku gacuri, zisuka mu nyanja zipfira mu mazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Abungeri bazo barahunga, binjiye mu mudugudu bavuga ibyo babonye byose, n’iby’abari batewe n’abadayimoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Abo muri uwo mudugudu bose bajya gusanganira Yesu, bamubonye baramwinginga ngo ave mu gihugu cyabo.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma matayo igice cya: