Somera Bibiriya kuri Telefone
Imana irakarira Abayuda kuko baramya ibigirwamana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Mika, Umunyamoresheti, ku ngoma za Yotamu na Ahazi na Hezekiya abami b’u Buyuda, ry’ibyo yeretswe by’i Samariya n’i Yerusalemu. 28.1--32.33
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nimwumve mwa moko yose mwe, nawe wa si we n’ibikurimo byose mutege amatwi, Umwami Yehova abashinje. Umwami ari mu rusengero rwe rwera,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
kuko Uwiteka ahagurutse mu buturo bwe agiye kumanuka, atambagira aharengeye hose ho mu isi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Imisozi izayengera munsi ye, n’ibikombe bizasaduka nk’ibishashara bishongeshwa n’umuriro, nk’amazi atemba ku gacuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ibyo byose byatewe n’ubugome bwa Yakobo n’ibyaha by’inzu ya Isirayeli. Ubugome bwa Yakobo ni bugome ki? Mbese si Samariya? N’ingoro ziri i Buyuda ni iz’iki? Si zo z’i Yerusalemu?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ni cyo gituma i Samariya nzahagira nk’ikiyorero cyo mu murima nk’ahantu ho gutera uruzabibu, kandi amabuye yaho nzayahirikira mu gikombe, n’imfatiro z’amazu yaho nzazitamurura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ibishushanyo byaho bibajwe byose bizamenagurwa, n’indamu mbi zaho zose zizatwikwa n’umuriro, kandi ibigirwamana byaho byose nzabirimbura kuko yabirundanyije ari ingororano za maraya, kandi bizaba ari inyiturano y’ubusambanyi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ni cyo gituma nzarira mboroga nziyambura inkweto ngende nambaye ubusa, nzabwejura nk’ingunzu, mpuhume nk’igihunyira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Kuko ibikomere bye bitazakira ndetse byageze no kuri Yuda, bigera no ku irembo ry’ubwoko bwanjye i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Mwe kubyamamaza i Gati kandi mwe kurushya murira, i Betileyafura nigaraguye mu mukungugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Wa muturage w’i Safiri we, genda ufite isoni wambaye n’ubusa, umuturage w’i Zānani ntarahinguka. Imiborogo y’i Beteseli izatuma udatabarwa na ho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kuko umuturage w’i Maroti ategerezanya ibyiza umutima uhagaze, kuko ibibi byamanutse biterwa n’Uwiteka bikagera ku irembo ry’i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Yewe muturage w’i Lakishi, hambira igare ku ifarashi itebuka. Ni wowe wabanje gucumuza umukobwa w’i Siyoni, kuko ari wowe wabonetsweho ibicumuro bya Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ni cyo gituma uzaha i Moresheti y’i Gati ituro ryo gusezera. Amazu ya Akizibu azabera abami ba Isirayeli ubushukanyi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nawe muturage w’i Maresha we, nzakuzanira uwo kuguhindūra, ubwiza bwa Isirayeli buzagera no muri Adulamu. 16Iyogosheshe inkomborera, wimoze ku bw’abana bawe wakundaga. Ni ukuri itere uruhara rusa n’umutwe w’inkongoro, kuko bakuvuyeho bajyanywe ari imbohe.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma mika igice cya: