| 1. | Bazabona ishyano abagambirira gukora ibyaha, bagakorera ibibi ku mariri yabo! Iyo bukeye barabikora kuko bishobokera amaboko yabo. |
| 2. | Kandi bifuza imirima bakayitwarira, n’amazu bakayigarurira. Bagirira nabi umuntu n’inzu ye, ndetse umuntu n’umwandu we. |
| 3. | Ni cyo gituma Uwiteka avuga ati “Dore ngambiriye guteza uyu muryango icyago, ntabwo muzagikira cyangwa ngo mwongere kugendana umujindiro, kuko icyo gihe kizaba ari igihe kibi. |
| 4. | Uwo munsi muzaba iciro ry’umugani, bazacura umuborogo bababaye, bazavuga bati ‘Turapfuye, umwandu w’ubwoko bwanjye yawuhaye abandi. Yemwe ko yawunyatse! Imirima yacu yayigabanyije abagome.’ ” |
| 5. | Ni cyo gituma mu iteraniro ry’Uwiteka utazabona uwo kugeresha isambu umugozi. |
| 6. | Babwira abahanura bati “Ntimugahanure”. Ntibazabahanurira koko, kandi ibiteye isoni ntibizashira. |
| 7. | Wa nzu ya Yakobo we, bizabazwa ngo “Mbese Umwuka w’Uwiteka waraheze? Mbese ibyo ni we wabikoze? Amagambo yanjye nta cyo amarira ugenda atunganye? |
| 8. | “Ariko mu bihe bishize ubwoko bwanjye bwahagurutse bumeze nk’umubisha, abagenda ari abanyamahoro badashaka kurwana mubambura ibishura bīteye ku mikenyero yabo. |
| 9. | Abagore b’ubwoko bwanjye mubasohora mu mazu yabo meza, abana babo bato mwabambuye icyubahiro nabahaye iteka ryose. |
| 10. | Nimuhaguruke, mugende kuko aha hatari uburuhukiro bwanyu, haranduye hazabarimbuza kurimbura gukaze. |
| 11. | “Umuntu ugendana umwuka w’umuyaga n’ururimi rubeshya akavuga ati ‘Ngiye kubahanurira ibya vino n’ibisindisha’, ni we muhanuzi ukwiriye ubu bwoko. |
| 12. | “Yakobo we, abawe bose nzabateranyiriza hamwe. Ni ukuri nzakoranya abasigaye ba Isirayeli, nzabashyira hamwe nk’intama z’i Bosira, nk’umukumbi uri mu rwuri rwawo, bazagira urusaku rwinshi kuko ari benshi.” |
| 13. | Usenya yazamukiye imbere yabo, barasimbuka bagwa mu irembo barisohokamo, umwami wabo yababanje imbere kandi Uwiteka na we abagiye imbere. |