Somera Bibiriya kuri Telefone
Ibyaha by’ibikomangoma n’iby’abahanuzi babo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Maze ndavuga nti “Nimwumve batware ba Yakobo, namwe bacamanza b’inzu ya Isirayeli. Mbese si ibyanyu kumenya imanza zitabera?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Yemwe abanga ibyiza mugakunda ibibi, mugashishimura uruhu ku bantu banjye, mugakuraho inyama ku magufwa yabo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
kandi mukarya inyama z’ubwoko bwanjye, mukabunaho uruhu, mukabamenagura n’amagufwa, ndetse mukabicoca nk’ibyo bashyira mu nkono, nk’inyama zijya mu nkono ivuga.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ni bwo bazatakira Uwiteka ariko ntazabasubiza, ni ukuri icyo gihe azabima amaso, abihwanye n’inabi bakoze mu mirimo yabo yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ibi ni byo Uwiteka avuga ku bahanuzi bayobya ubwoko bwanjye, batega akanwa kabo kugira ngo babuhanurire bati “Ni amahoro”, kandi utagize icyo ashyira mu kanwa kabo bitegura kumurwanya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ni cyo gituma hazababera mu ijoro kugira ngo mutagira icyo mwerekwa, kandi hazababera umwijima kugira ngo mudahanura, kandi izuba rizarengera ku bahanuzi n’amanywa azababera ubwire.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Abamenyi bazagira isoni n’abapfumu bazashoberwa, ni ukuri bose bazifata ku munwa, kuko ari nta gisubizo kivuye ku Mana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ariko jyeweho nuzuye imbaraga n’imanza zitabera n’ubutwari, mbihawe n’Umwuka w’Uwiteka kugira ngo menyeshe Yakobo igicumuro cye, na Isirayeli icyaha cye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nimwumve ibi batware b’inzu ya Yakobo n’abacamanza b’inzu ya Isirayeli, mwanga imanza zitabera mukagoreka ibitunganye byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Bubakishije i Siyoni amaraso bavushije, n’i Yerusalemu bakahubakisha gukiranirwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Abatware baho bacira imanza impongano, n’abatambyi baho bigishiriza ibihembo, n’abahanuzi baho baragurira ingemu, nyamara bisunga Uwiteka bakavuga bati “Mbese Uwiteka ntari muri twe? Nta kibi kizatuzaho.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ni cyo gituma i Siyoni hazahingwa nk’umurima ari mwe hazize, n’i Yerusalemu hazaba ibirundo by’amazu, n’umusozi wubatsweho urusengero hazaba nk’aharengeye h’ishyamba.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma mika igice cya: