Somera Bibiriya kuri Telefone
Iby’i Nineve
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ibihanurirwa i Nineve. Igitabo cy’iyerekwa rya Nahumu Umwelekoshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Uwiteka ni Imana ifuha kandi irahōra, Uwiteka arahōra kandi agira uburakari bwinshi, Uwiteka ahōra ababisha be kandi abanzi be ababikira umujinya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Uwiteka ntiyihutira kurakara, afite ububasha bwinshi kandi ntabwo yatsindishiriza utsinzwe n’urubanza. Inzira y’Uwiteka iba mu ishuheri no mu mugaru, kandi ibicu ni nk’umukungu utumurwa n’ibirenge bye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Acyaha inyanja igakama agakamya n’imigezi yose, i Bashani n’i Karumeli hararabye, n’uburabyo bw’i Lebanoni burarabye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Imisozi iratigitira imbere ye n’udusozi turayenga, kandi isi iterurirwa imbere ye, ni ukuri isi n’abayituyemo bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ni nde wabasha guhagarara imbere y’umujinya we? Kandi ni nde wakwihanganira uburakari bwe bukaze? Umujinya we usutswe umeze nk’umuriro, kandi ibitare ni we ubimenagura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Uwiteka ni mwiza, ni igihome ku munsi w’amakuba kandi azi abamwiringira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
I Nineve azahamarisha umwuzure w’amazi menshi, kandi abanzi be azabakurikirana no mu mwijima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Icyo mugambirira ku Uwiteka ni iki? Azahatsembaho, ntabwo umubabaro uzahagaruka ubwa kabiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Kuko na bo bamera nk’amahwa asobekeranye cyangwa nk’abinamye mu nzoga zabo, bazatwikwa nk’ibikūri byumye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Hariho uwasohotse muri wowe wagambiriye ibibi ku Uwiteka, akagira abandi inama yo gukora ibibi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Uwiteka aravuga ati “Naho batunganirwa kandi ari benshi bazatsembwaho, kandi umwami wabo azaba avuyeho. Nubwo nakubabaje sinzongera kukubabaza ukundi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ndetse ubu ngiye kugucaho uburetwa bwe, nguceho n’ingoyi ikuboshye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kandi Uwiteka yategetse ibyawe ngo nta mbuto zitirirwa izina ryawe zizongera kubaho, nzaca igishushanyo kibajwe n’igishushanyo kiyagijwe mbikure mu nzu y’ibigirwamana byawe, nzagucukurira imva yawe kuko uri umunyagisuzuguriro.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma nahumu igice cya: