Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Dore mu mpinga z’imisozi amaguru y’uzanye inkuru nziza, akamamaza iby’amahoro! Yuda we, komeza ibirori byawe byera, higura imihigo yawe kuko umunyabibi atazongera kunyura iwawe, yatsembweho pe.
Imana izatera abanzi b’Abisirayeli
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Uvunagura azamukiye imbere yawe, komera ku gihome, rinda inzira, kenyera ukomeze, iyongeremo imbaraga y’ubutwari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Uwiteka agaruye icyubahiro cya Yakobo nk’icyubahiro cya Isirayeli, kuko abanyazi babasahuye bagakokora amashami y’inzabibu zabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ingabo z’intwari ze bazirabye imituku, ingabo ze zishize ubwoba zambaye imihemba, ibyuma by’amagare ye y’intambara birarabagirana ku munsi wo kwitegura kwe, babangura amacumu biteye ubwoba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Amagare y’intambara arahinda mu mayira, arihuta cyane anyuranamo mu nzira nyabagendwa. Uko asa ameze nk’imuri, arihuta nk’imirabyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Aribuka ibirangirire bye uko bagenda basitara, barihutira kujya ku nkike zaho kandi bakitegura kwirwanaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Imigomero y’imigezi iragomorowe, n’ingoro y’Umwami irariduka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Huzabu yambitswe ubusa ajyanwa ari imbohe, abaja be baraganya nk’inuma ziguguza bikubita mu bituza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ariko i Nineve uhereye kera hari hameze nk’ikidendezi cy’amazi, ariko ubu barahunga. Barabahamagara bati “Nimuhagarare, nimuhagarare.” Ariko ntihagira n’umwe ukebuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nimusahure ifeza, musahure n’izahabu, kuko ibibitswe n’ubwiza bw’ibintu byose by’igiciro cyinshi bidateze gushira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Harimo ubusa, hose ni umusaka harasenywe. Umutima urihebye, amavi arakomangana, imibabaro yabaciye imigongo kandi mu maso habo hose harasuherewe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ubuvumo bw’intare buri hehe, n’aho imigunzu y’intare irīra, aho intare y’ingabo n’iy’ingore n’ibyana byazo byajandajandaga bitagira icyo byikanga?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Intare itanyagurira ibyana byayo ibibihagije, ikanigira ingore yayo, ikuzuza amasenga yayo ibyo yishe n’ubuvumo bwayo ibyo yasahuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Uwiteka Nyiringabo aravuga ngo “Dore ndakwibasiye kandi nzatwika amagare yawe y’intambara ahinduke umwotsi, n’imigunzu yawe y’intare izicishwa inkota. Nzakura iminyago yawe ku isi, kandi ijwi ry’intumwa zawe ntirizongera kumvikana ukundi.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma nahumu igice cya: