Somera Bibiriya kuri Telefone
Kurimburwa kw’i Nineve
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Umurwa uvusha amaraso uzabona ishyano! Wuzuwemo ibinyoma n’ubwambuzi, ntabwo basiba kunyaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Urusaku rw’ikiboko, urusaku rwo guhinda kw’inziga, imirindi y’amafarashi agenda aca isibo, ikiriri cy’amagare y’intambara asimbuka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
ugendera ku ifarashi akisuka mu rugamba, n’inkota irabya indimi, n’icumu rirabagirana, n’abishwe ishyano ryose, intumbi nyinshi zigerekeranye, n’abapfuye ntibabarika. Barasitara ku ntumbi zabo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
ibyo byose byatewe n’ubusambanyi bukabije bwa maraya wakundwaga, umurozikazi w’umuhanga ugura amoko ubusambanyi bwe, akagurisha n’imiryango uburozi bwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Dore ndakwibasiye, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, nzakubeyurira inkanda yawe mu maso hawe, kandi nzereka amoko ubwambure bwawe n’amahanga nyereke ibiteye isoni byawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Kandi nzakujugunyaho ibihumanya byangwa urunuka nkugayishe, kandi nzaguhindura igishungerwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nuko abakureba bose bazaguhunga bavuge bati “I Nineve hararimbuwe. Ni nde uzaharirira?” Nzagushakira he abakumara umubabaro?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Mbese uruta i No Amoni hari hagati y’imigezi, hazengutswe n’amazi, igihome cyaho ari inyanja n’urusika ruhakingiye na rwo ari inyanja?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Etiyopiya na Egiputa hari amaboko yaho atagira ingano, Abaputi n’Abalubimu bari abafasha bawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ariko abaho baragiye bajyanywe ari imbohe, n’abana babo bato babesagurije mu mahuriro y’amayira yose, n’abanyacyubahiro baho babakoreraho ubufindo burobanura, kandi abakomeye baho bose bababohesha iminyururu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nawe uzasinda, uzahishwa, uzishakira igihome ubitewe n’abanzi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ibihome byawe byose bizamera nk’imitini yeze imbuto z’imyimambere, iyo unyeganyejwe zihungukira mu kanwa k’umuryi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Dore abantu bawe bagusigayeho ni abagore, amarembo y’igihugu cyawe yāguriwe abanzi bawe, umuriro wakongoye ibihindizo byawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ivomere amazi azabe ahagije mu gihe cyo kugotwa, komeza ibihome byawe. Jya mu ibumba, ukate urwondo, ukomeze itanura ry’amatafari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ni ho umuriro uzagukongorera, uzicwa n’inkota ikumareho nk’uburima, wigwize nk’uburima, wigwize nk’inzige.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Wigwirizaga abacuruzi kuruta inyenyeri zo mu ijuru, uburima burarimbura bukīyamukira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ibikomangoma byawe bimeze nk’uburima, n’abagaba bawe nk’inzige ziguye ku nzitiro mu munsi w’ibitundwe maze izuba ryarasa zikaguruka, kandi aho ziba nta wuhazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Abungeri bawe barahunikira, mwami wa Ashuri we, abanyacyubahiro bawe bararuhutse, ubwoko bwawe bwatataniye mu misozi, kandi ntihaboneka uwo kubukoranya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Nta muti wo komora uruguma rwawe, igisebe cyawe ni umufunzo. Abumvise inkuru zawe bose bakoma mu mashyi bakwishima hejuru, kandi abo utagiriraga nabi ni ba nde?

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma nahumu igice cya: