Somera Bibiriya kuri Telefone
Nehemiya yumva inkuru z’ibyago by’ab’i Yerusalemu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Amagambo ya Nehemiya mwene Hakaliya. Mu kwezi kwitwa Kisilevu mu mwaka wa makumyabiri ubwo nari ibwami i Shushani,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Hanani wo muri bene data yaraje, azanye n’abagabo bavuye i Buyuda mbabaza inkuru z’Abayuda barokotse, abari barasigaye batajyanywe ari imbohe, mbaza n’inkuru z’i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Barambwira bati “Abari batāgiye mu bunyage bagasigara mu gihugu cy’u Buyuda bagize amakuba menshi baratukwa, kandi inkike z’i Yerusalemu zarasenyutse n’amarembo yaho yarahiye.”
Gusenga kwa Nehemiya
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Maze kumva izo nkuru ndicara ndarira, mara iminsi mbabaye, niyiriza ubusa nsengera imbere y’Imana nyir’ijuru nti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
“Ndakwinginze Uwiteka Mana nyir’ijuru, Mana nkuru itera ubwoba, ikomereza isezerano n’imbabazi abayikunda bakitondera amategeko yayo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
none tegera ugutwi kwawe kumve n’amaso yawe arebe, wumve gusenga umugaragu wawe nsengera imbere yawe muri iyi minsi ku manywa na nijoro nsabira abagaragu bawe b’Abisirayeli, nātura ibyaha Abisirayeli twagukoreye. Ni koko jyewe n’inzu ya data twaragucumuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Twagukiraniweho cyane kandi ntitwitondeye amategeko yawe n’ibyategetswe n’amateka yawe, ibyo wategetse umugaragu wawe Mose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ndakwinginze, ibuka ijambo wategetse umugaragu wawe Mose uti ‘Nimucumura nzabatataniriza mu mahanga’,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
kandi uti ‘Ariko nimungarukira mukitondera amategeko yanjye mukayasohoza, nubwo abirukanywe banyu bazaba ku mpera y’isi, nzabakurayo mbateranye mbazane aho nitoranirije nkahatuza izina ryanjye.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
“Abo ni bo bagaragu bawe n’abantu, wacunguje ububasha bwawe bwinshi n’amaboko yawe akomeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nyagasani ndakwinginze, tegera ugutwi kwawe gusenga k’umugaragu wawe n’ukw’abagaragu bawe bishimira kubaha izina ryawe, none uhe umugaragu wawe umugisha, umuhe no kugirirwa imbabazi n’uyu mugabo.” Kandi ubwo nari umuziritsi wa vino y’umwami.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma nehemiya igice cya: