Somera Bibiriya kuri Telefone
Abantu bitotombera uburetwa bw’Abayuda
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Bukeye rubanda rw’Abayuda n’abagore babo baritotomba cyane, barega bene wabo b’Abayuda
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
kuko bamwe bavugaga bati “Abahungu bacu n’abakobwa bacu turi benshi, reka tujye kwihahira tubone ibidutunga tubeho.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kandi abandi baravugaga bati “Amasambu yacu n’inzabibu zacu n’amazu yacu twabitanze ho ingwate, dufite inzara reka tujye guhaha.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kandi n’abandi baravugaga bati “Twagujije ifeza z’umusoro w’umwami dutanze amasambu yacu n’inzabibu zacu ho ingwate.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ariko rero twebwe na bene wacu dusangiye ubwoko, kandi abana bacu na bo bava inda imwe n’ababo. Nyamara abahungu bacu n’abakobwa bacu tubatanga ho ibiretwa, ndetse abakobwa bacu bamwe bageze mu buretwa kandi tubuze uko twagira ngo tubacungure, kuko amasambu yacu n’inzabibu zacu bifitwe n’abandi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Numvise kwitotomba kwabo n’amaganya yabo, ndarakara cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Mperako nigira inama ubwanjye, ntonganya imfura n’abatware ndababwira nti “Muraguriza bene wanyu inyungu irenze urugero, umuntu wese aguriza mwene wabo.” Nuko mbateraniriza iteraniro rinini.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ndababwira nti “Twebweho uko dushoboye twacunguye bene wacu b’Abayuda bari baraguzwe n’Abanyamahanga, none namwe murashaka kugura bene wanyu. Mbese twe twabagura tukabatunga?” Nuko baraceceka babura icyo bavuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ndongera ndavuga nti “Ibyo mukora si byiza. Mbese ibikwiriye si uko mwagenda mwubaha Imana yacu, ntimwitukishe mu banzi bacu b’abanyamahanga?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nanjye na bene data n’abagaragu banjye twabagurizaga ifeza n’ingano. None ndabinginze tubaharire imyenda batubereyemo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ndetse uyu munsi mubasubize amasambu yabo n’inzabibu zabo, n’inzelayo zabo n’amazu yabo, mubasubize cya gice kimwe mu ijana cy’ifeza, n’icy’ingano n’icya vino n’icy’amavuta, ibyo mwabakaga.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Maze baravuga bati “Tuzabibasubiza kandi nta cyo tuzabaka, tuzabigenza nk’uko uvuze.”Nuko mpamagaza abatambyi ndahiriza abo bantu imbere yabo, yuko bazakora nk’uko basezeranye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Maze nkunkumura umwenda nari niteye ndavuga nti “Imana izakunkumure itya umuntu wese udasohoza iri sezerano, imukure mu nzu ye no ku murimo we. Uwo muntu abe ari ko akunkumurwa akamarwaho.” Iteraniro ryose riremera riti “Amen.” Bahimbaza Uwiteka. Nuko abantu bakora nk’uko basezeranye.
Nehemiya atwara abantu neza yanga kubāka ikoro
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kandi uhereye igihe naherewe ubutware ngo mbe igisonga cy’umwami mu gihugu cy’u Buyuda, uhereye ku mwaka wa makumyabiri ukageza ku wa mirongo itatu n’ibiri Umwami Aritazeruzi ari ku ngoma, muri iyo myaka cumi n’ibiri, jyewe na bene data ntitwatungwaga n’amakoro y’ubusonga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ariko ibisonga byambanjirije kera byabereye rubanda ibirushya bibāka ibyokurya na vino, udashyizeho shekeli z’ifeza mirongo ine, ndetse n’abagaragu babo batwaza rubanda igitugu. Ariko jyewe si ko nabigenje kuko nubahaga Imana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
ahubwo nagiraga umwete wo gukora nubaka inkike kandi nta gikingi cyose twaguze, kandi n’abagaragu banjye bose bateraniraga ku murimo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Kandi abagabo ijana na mirongo itanu bo mu Bayuda n’abatware babo bariraga ku meza yanjye, udashyizeho abo twasangiye bandi bavaga mu mahanga adukikije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Kandi igerero ry’umunsi umwe ryabagamo inka imwe n’intama esheshatu zitoranijwe, bantekeraga n’inkoko kandi uko iminsi cumi yashiraga bazanaga vino z’amoko yose, ariko ibyo byose uko bingana sinabyakaga abantu ho ikoro ry’ubusonga, kuko abo bantu barushywaga n’uburetwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Mana yanjye, wibuke ibyo nakoreye aba bantu, ubinyiturire ibyiza.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma nehemiya igice cya: