Somera Bibiriya kuri Telefone
Umurimo w’Imana udeheshwa n’ubugambanyi n’ibikangisho
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Bukeye babwira Sanibalati na Tobiya, na Geshemu Umwarabu n’abandi banzi bacu yuko nubatse inkike, kandi ko nta cyuho gisigaye kuri yo nubwo nari ntarakinga inzugi ku marembo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nuko Sanibalati na Geshemu barantumira, ngo nze duhurire mu kirorero kimwe mu byo mu gisiza cya Ono. Ariko bashakaga kungirira nabi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nanjye mbatumaho intumwa ndababwira nti “Ndakora umurimo ukomeye sinashobora kumanuka, nta mpamvu yo kwica umurimo ngo manuke mbasange.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Bantumaho batyo kane, nanjye mbasubiza ntyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Maze Sanibalati yongera kuntumaho umugaragu we ubwa gatanu atyo, afite urwandiko rurambuye mu ntoki ze
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
rwari rwanditswemo ngo “Mu mahanga hari impuha kandi na Geshemu aravuga yuko wowe n’Abayuda mushaka kugoma. Ngo ni cyo gituma mwubaka inkike kandi ngo urashaka kuba umwami wabo. Uko ni ko izo mpuha zivugwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ngo washyizeho n’abahanuzi bo kwamamaza ibyawe i Yerusalemu, ngo mu Bayuda harimo umwami. None ngwino tujye inama kuko izo nkuru batazabura kuzibwira umwami.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nanjye mutumaho nti “Ibyo uvuze ibyo nta byabaye, ahubwo ni wowe wabyihimbiye mu mutima wawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Bose bashaka kudukangisha bibwira yuko amaboko yacu azatentebuka, umurimo ntukorwe. Ariko Mana yanjye, unkomereze amaboko!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Maze njya kwa Shemaya mwene Delaya mwene Mehetabēli wari ukingiranye, arambwira ati “Tubonanire ku nzu y’Imana imbere mu rusengero, dukinge inzugi z’urusengero kuko bazaza kukwica. Ni koko iri joro baraza kuza kukwica.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ndamusubiza nti “Ndi umugabo ungana atya nahunga? Mbese ni nde mu bo tungana wahungira mu rusengero akīkiza? Sindi bujyeyo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Mbyitegereje menya yuko atari Imana yamutumye, ahubwo yampanuriyeho ibyo kuko Tobiya na Sanibalati bari bamuguriye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Icyatumye agurirwa ni ukugira ngo ankangishe, maze ninkora ntyo ngo bimbere icyaha, bahere ko bamboneho impamvu yo kumvuga nabi kugira ngo bantuke.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Mana yanjye, wibuke Tobiya na Sanibalati n’ibyo bakora ibyo uko bingana, wibuke n’umuhanuzikazi Nowadiya n’abandi bahanuzi bashaka kunkangisha.
Inkike zuzura
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nuko ku munsi wa makumyabiri n’itanu w’ukwezi kwitwa Eluli inkike ziruzura, twari tumaze iminsi mirongo itanu n’ibiri tuzubaka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Maze abanzi bacu bose babyumvise, abanyamahanga bose badukikije bakuka imitima, baca bugufi cyane barigaya kuko babonye yuko Imana yacu ari yo ikoze uwo murimo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Muri iyo minsi imfura zo mu Bayuda zoherereza Tobiya inzandiko nyinshi, kandi iza Tobiya zikabageraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Mu Bayuda harimo benshi basezeranye na we kuko yari muramu wa Shekaniya mwene Ara, kandi n’umuhungu we Yehohanani yari yararongoye umukobwa wa Meshulamu mwene Berekiya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Maze bogeza ibyo yakoze imbere yanjye, kandi bamubwira ibyanjye. Nuko Tobiya akajya yohereza inzandiko zo kunkangisha.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma nehemiya igice cya: