Somera Bibiriya kuri Telefone
Basoma amategeko barayasobanura
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Maze abantu bose bateranira icyarimwe ku karubanda ku irembo ry’amazi, babwira Ezira umwanditsi ngo azane igitabo cy’amategeko ya Mose, ayo Uwiteka yategetse Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nuko ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi, Ezira umutambyi azana amategeko imbere y’iteraniro ry’abagabo n’abagore, n’abantu bose bajijutse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ayo mategeko ayasomera ku karubanda ku irembo ry’amazi, ahera mu gitondo kare ageza ku manywa y’ihangu, abagabo n’abagore n’abandi bantu bajijutse bari bari aho. Bose bari bateze amatwi ngo bumve igitabo cy’amategeko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nuko Ezira umwanditsi ahagarara ku ruhimbi rw’ibiti rwabarijwe uwo murimo, iruhande rwe mu kuboko kw’iburyo hahagarara Matitiya na Shema na Anaya, na Uriya na Hilukiya na Māseya. Ibumoso hahagarara Pedaya na Mishayeli na Malikiya, na Hashumu na Hashibadana na Zekariya na Meshulamu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nuko Ezira aramburira igitabo imbere y’abantu bose (kuko yari abisumbuye), maze akirambuye abantu bose barahaguruka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ezira ashima Uwiteka Imana nkuru. Abantu bose barikiriza bati “Amen, Amen”. Batega amaboko, maze bubika imitwe baramya Uwiteka bubitse amaso yabo hasi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Kandi Yoshuwa na Bani na Sherebiya, na Yamini na Akubu na Shabetayi, na Hodiya na Māseya na Kelita, na Azariya na Yozabadi na Hanāni, na Pelaya n’Abalewi basobanurira abantu amategeko, abantu bahagaze aho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Basoma mu gitabo amategeko y’Imana gusoma kumvikana, barasobanura kugira ngo abantu bamenye ibyasomwaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nehemiya ari we Umutirushata, na Ezira umutambyi n’umwanditsi n’Abalewi bigishaga abantu, babwira abantu bose bati “Uyu munsi ni umunsi werejwe Uwiteka Imana yanyu, ntimubabare kandi ntimurire”, kuko abantu bose bariraga uko bumvaga amagambo yo mu mategeko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Maze arababwira ati “Nimugende murye inyama z’ibinure, munywe ibiryohereye, mwoherereze amafunguro abadafite icyo bahishiwe, kuko uyu munsi ari umunsi werejwe Uwiteka wacu, kandi ntimugire agahinda kuko kwishimana Uwiteka ari zo ntege zanyu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nuko Abalewi bahoza abantu bose bati “Nimuceceke kuko uyu munsi ari uwera, kandi ntimugire agahinda.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Maze abantu bose baragenda, bajya gufungura no guhana amafunguro, no kuganira ibiganiro by’ibyishimo byinshi kuko bamenye amagambo babwirijwe.
Iminsi mikuru y’ingando bayisubizaho
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ku munsi wa kabiri hateranira abatware b’amazu ya ba sekuruza b’abantu bose n’abatambyi n’Abalewi, bateranira kuri Ezira umwanditsi, bategera amatwi kumva amagambo y’amategeko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Babona ibyanditswe mu mategeko uko Uwiteka yabitegekesheje Mose, yuko Abisirayeli bazajya barara mu ngando mu birori byo mu kwezi kwa karindwi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
kandi yuko bararika bakamamaza mu midugudu yabo yose n’i Yerusalemu bati “Nimusohoke mujye ku musozi muzane amashami y’imyelayo n’ay’iminzenze, n’ay’imihadasi n’ay’imikindo n’ay’ibiti by’amashami atsikanye, muce ingando nk’uko byanditswe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nuko abantu barasohoka bazana amashami bīcīra ingando, umuntu wese ayica hejuru y’inzu ye no mu bikari byabo no mu bikari by’inzu y’Imana, no ku karubanda ku irembo ry’amazi no ku karubanda handi ku irembo rya Efurayimu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Iteraniro ryose ry’abari bagarutse bava mu bunyage baca ingando baziraramo, ariko uhereye mu gihe cya Yosuwa mwene Nuni ukageza kuri uwo munsi, ntabwo Abisirayeli bagenzaga batyo. Ubwo habaho umunezero mwinshi cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Kandi Ezira yahereye ku munsi wa mbere w’ibirori ageza ku munsi wa nyuma, asoma igitabo cy’amategeko y’Imana uko bukeye. Bagira ibirori by’iminsi irindwi, ku wa munani habaho guterana kwera nk’uko itegeko ryari riri.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma nehemiya igice cya: