Somera Bibiriya kuri Telefone
Rusi ahumba mu mirima ya Bowazi, amugirira neza
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko Nawomi yari afite mwene wabo w’umugabo we, umuntu ukomeye w’umutunzi wo mu muryango wa Elimeleki, witwaga Bowazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Rusi Umumowabukazi abwira Nawomi ati “Reka njye mu mirima mpumbe imyaka, nkurikiye uwo ndi bugirireho umugisha.” Aramusubiza ati “Genda mukobwa wanjye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Aragenda ahumba mu mirima akurikiye abasaruzi. Umurima yagezemo wari uwa Bowazi wo mu muryango wa Elimeleki, ariko yari atabizi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Bowazi ava i Betelehemu, araza asuhuza abasaruzi ati “Uwiteka abane namwe.” Na bo baramusubiza bati “Uwiteka aguhe umugisha.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Maze Bowazi abaza umusaruzi ati “Uyu mukobwa ni uwa nde?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Umusaruzi aramusubiza ati “Ni wa Mumowabukazi wagarukanye na Nawomi avuye mu gihugu cy’i Mowabu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
yambwiye ati ‘Ndakwinginze, emera ko mpumba nkurikiye abasaruzi hagati y’imiganda.’ Nuko araza, yahereye mu gitondo n’ubu keretse akanya gatoya yinjiye mu nzu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Maze Bowazi abwira Rusi ati “Urumva mukobwa wanjye? Ntukajye ujya mu murima w’undi kandi ntuve hano, ahubwo ujye uba bugufi bw’abaja banjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Uhange amaso ku murima basaruramo ubakurikire. Ntiwumvise ko ntegetse abahungu ko batazakwakura? Kandi uko ugize inyota ujye ujya ku bibindi, unywe ku yo abahungu bavomye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Rusi yikubita hasi yubamye aramubaza ati “Ni iki gitumye nkugiriraho umugisha, ko unyitayeho kandi ndi umunyamahanga?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Bowazi aramusubiza ati “Bansobanuriye neza ibyo wagiriye nyokobukwe byose uhereye aho umugabo wawe yapfiriye, kandi yuko wasize so na nyoko n’igihugu wavukiyemo ukaza mu bwoko utari uzi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Uwiteka akwiture ibyo wakoze, ugororerwe ingororano itagabanije n’Uwiteka Imana y’Abisirayeli, wahungiye munsi y’amababa yayo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Aramubwira ati “Nkugirireho umugisha Databuja, kuko umaze umubabaro ukabwira umuja wawe neza, nubwo ndahwanye n’umwe mu baja bawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Igihe cyo kurya gisohoye Bowazi aramubwira ati “Ngwino urye umutsima, ukoze intore yawe muri vino isharira.” Yicarana n’abasaruzi, bamuha impeke zikaranze arazirya arahaga, arasigaza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ahagurutse guhumba, Bowazi ategeka abahungu be ati “Ahumbe no hagati y’imiba ntimumucyahe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Kandi mumusohorere zimwe mu miganda muzisige azihumbe, ntimumuhane.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Nuko ahumba muri uwo murima ageza nimugoroba, ahura izo yahumbye ziba incuro imwe n’umucagate bya sayiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Arazikorera ajya mu mudugudu. Nyirabukwe abona izo yahumbye, kandi akura mu gikondorero ibyo yashigaje arabimuha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Nyirabukwe aramubaza ati “Wahumbye mu kwa nde uyu munsi? Wakoze he? Hahiriwe uwakwitayeho!” Asobanurira nyirabukwe nyir’umurima yakorereyemo, aramubwira ati “Nyir’umurima nakozemo uyu munsi yitwa Bowazi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Nawomi abwira umukazana we ati “Uwo mugabo ahiriwe ku Uwiteka, utarorereye kugirira neza abakiriho na ba nyakwigendera.” Nawomi arongera aramubwira ati “Uwo mugabo ni mwene wacu wa bugufi, umwe mu bacunguzi bacu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Rusi Umumowabukazi aramubwira ati “Ni koko yambwiye ati ‘Ujye ugumana n’abahungu banjye ugeze aho bazarangiriza umusaruro wanjye wose.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Nawomi abwira Rusi umukazana we ati “Mukobwa wanjye, ni byiza kujyana n’abaja be, be kugusanga mu murima w’undi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Nuko akajya aguma bugufi bw’abaja ba Bowazi, akajya ahumba ageza aho barangirije gusarura sayiri n’ingano, kandi abana na nyirabukwe.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma rusi igice cya: