Somera Bibiriya kuri Telefone
Rusi ajya ku mbuga ya Bowazi, amusaba kumuhungura
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nawomi nyirabukwe abwira Rusi ati “Mukobwa wanjye, sinagushakira uburuhukiro kugira ngo ugubwe neza?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ntihariho Bowazi mwene wacu, wabanaga n’abaja be? Dore iri joro aragosoreza sayiri ku mbuga bahuriraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nuko wiyuhagire wihezure, wambare umanuke ujye ku mbuga, ariko ntumwimenyetseho atararangiza kurya no kunywa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kandi naryama witegereze aho aryamye, umwegere worosore ibirenge bye uryame, hanyuma arakubwira icyo uri bukore.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Aramusubiza ati “Ibyo umbwiye byose ndabikora.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Aramanuka ajya ku mbuga, abigenza uko nyirabukwe yamutegetse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Bowazi amaze kurya no kunywa, umutima we unezerewe, ajya kuryama iruhande rw’ikirundo cy’imyaka. Undi aza yomboka, yorosora ibirenge bye araryama.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Mu gicuku uwo mugabo arashiguka, areguka abona umugore uryamye ku birenge bye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Aramubaza ati “Uri nde?” Aramusubiza ati “Ndi umuja wawe Rusi. Worose umuja wawe umwambaro wawe, kuko uri umucunguzi wacu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Aramusubiza ati “Uhiriwe ku Uwiteka mukobwa wanjye, ineza werekanye none iruta iyo werekanye ubwa mbere, kuko utashatse abasore naho baba abakene cyangwa abatunzi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
None mukobwa wanjye witinya, ndakugirira ibyo uvuze byose, kuko abanyarukiko bose b’ubwoko bwanjye bazi yuko uri umugore utunganye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ni ukuri koko ndi umucunguzi wanyu, ariko hariho undi undusha kuba umucunguzi wa bugufi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Rara hano iri joro, kandi mu gitondo nagukorera ibikwiriye umucunguzi, bizaba byiza azabigukorere. Ariko niyanga kubigukorera, ndahiye Uwiteka Uhoraho yuko ubwanjye nzagukorera ibikwiriye umucunguzi, ryama bucye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Aryama ku birenge bye ageza mu rubungabungo, abyuka hataragera igihe umuntu abasha kwitegereza undi, kuko yagiraga ngo “Bye kumenyekana yuko uwo mugore yaje ku mbuga.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Aramubwira ati “Zana umwenda witeye uwufate.” Arawufata amugereraho incuro esheshatu za sayiri, arazimukorera ajya mu mudugudu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ageze aho nyirabukwe ari aramubaza ati “Mbega ni wowe mukobwa wanjye?” Rusi amubwira ibyo uwo mugabo yamugiriye byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ati “Izi ncuro za sayiri uko ari esheshatu ni we wazimpaye, kuko yambwiye ati ‘Ntiwasubira kuri nyokobukwe ari nta cyo ufite.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Nawomi aramubwira ati “Mukobwa wanjye, iyicarire ugeze aho uri bumenyere amaherezo yabyo, kuko uwo mugabo atari buruhuke atararangiza ibyo.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma rusi igice cya: