Somera Bibiriya kuri Telefone
Ubwenge n’ubupfu uko bimeze
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Isazi zipfuye zituma amadahano yoshejwe n’abosa anuka nabi, ni ko ubupfapfa buke bwonona ubwenge n’icyubahiro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Umutima w’umunyabwenge uri iburyo bwe, ariko umutima w’umupfapfa uri ibumoso bwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ariko kandi iyo umupfapfa ari mu nzira ubwenge buramucika, umuntu abonye wese akamwita umupfu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Umutegetsi nakurakarira ntukamuhunge, kuko gutuza guhosha ibicumuro bikomeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Hariho ikibi nabonye munsi y’ijuru, ni cyo gicumuro gikorwa n’umutegetsi:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
abapfapfa bashyirwa imbere, kandi imfura zigasubizwa inyuma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nabonye abaretwa bagendera ku mafarashi, na byo ibikomangoma bigendesha amaguru nk’abaretwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ucukura urwobo azarugwamo, kandi umena urugo inzoka izamurya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ucukura amabuye azakomeretswa na yo, n’uwasa inkwi zimushyira mu kaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Intorezo iyo igimbye nyirayo ntayityaze, aba akwiriye kuyongera amaboko, ariko ubwenge bugira akamaro ko kuyobora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Umugombozi iyo ariwe n’inzoka atigomboye aba yari amaze iki?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Amagambo ava mu kanwa k’umunyabwenge amutera igikundiro, ariko iminwa y’umupfapfa izamuroha mu rumira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Itangira ry’amagambo ava mu kanwa ke ni ubupfapfa, kandi iherezo ry’amagambo ye ni ubusazi butera amahane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Umupfapfa ahomboka mu magambo menshi. Umuntu ntazi ibizaba, kandi ibizaba mu nyuma ze ni nde wabasha kubimubwira?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Imirimo y’abapfapfa ibananiza bose, kuko umupfapfa atazi uko akwiriye kujya ku murwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Wa gihugu we, iyo ufite umwami ari umwana muto, kandi ibikomangoma byawe bikaba ibiryakare, uba ubonye ishyano.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Wa gihugu we, ube uhiriwe iyo ufite umwana w’imfura ho umwami, kandi ibikomangoma byawe bikarya mu gihe gikwiriye, kugira ngo bigire amagara bitarimo isindwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ubute bugoramisha igisenge, kandi amaboko adeha atuma inzu iva.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ibirori bigirirwa gusetsa, kandi vino inezeza ubugingo, kandi ifeza ni yo isubiza ibintu byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ntugatuke umwami ndetse ntukabitekereze, ntugatuke abakire uri mu nzu uryamamo, kuko inyoni yo mu kirere yagurukana ijwi ryawe, kandi igifite amababa cyabyamamaza.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma umubwiriza igice cya: