Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ntukihutire kubumbura akanwa kawe, kandi ntugakundire umutima wawe kugira ishyushyu ryo kugira icyo uvugira imbere y’Imana, kuko Imana iri mu ijuru nawe ukaba uri mu isi. Nuko rero amagambo yawe ajye aba make.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Inzozi zizanwa n’imiruho myinshi, kandi ijwi ry’umupfapfa rimenyekanira ku magambo menshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nuhigira Imana umuhigo ntugatinde kuwuhigura, kuko itanezerewe abapfapfa. Ujye uhigura icyo wahize.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Guhiga umuhigo ntuwuhigure birutwa no kutawuhiga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ntugakundire akanwa kawe gucumuza umubiri wawe, kandi ntukavugire imbere ya marayika uti “Narafuditse.” Kuki Imana yarakarira ijwi ryawe, ikarimbura umurimo w’amaboko yawe?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nk’uko mu nzozi nyinshi harimo ibitagira umumaro byinshi, no mu magambo menshi ni ko bimeze, ariko weho ujye wubaha Imana.
Ubutunzi bukwiriye gukoreshwa mu buryo bwiza
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nubona mu ntara umukene urengana, n’abanyarugomo bakuraho imanza zitabera no gukiranuka ntibikagutangaze, kuko Isumbya abakuru ubukuru ibyitegereza, kandi hariho abakuru babarengeje.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nyamara uburumbuke bw’igihugu ni ubwa bose, umwami na we ubwe atungwa no guhingirwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ukunda ifeza ntabwo ahaga ifeza n’ukunda kunguka byinshi na we ni uko. Ibyo na byo ni ubusa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Iyo ibintu bigwiriye ababirya na bo baragwira, nyirabyo aba yungutse iki kitari ukubirebesha amaso gusa?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ibitotsi by’umukozi bimugwa neza,n’iyo ariye bike cyangwa byinshi, ariko guhaga k’umukire kumubuza gusinzira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Hariho ikibi gikabije nabonye munsi y’ijuru, ni cyo butunzi nyirabwo yibikiye bukamutera amakuba,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
ubwo butunzi bukamarwa no guhomba, kandi iyo abyaye umwana ntabona icyo amupfumbatisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Uko yavuye mu nda ya nyina ari umutumbure, azagenda atyo nk’uko yaje, ari nta cyo azajyana cy’ibyo yaruhiye yatwara mu ntoki.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Icyo na cyo ni ikibi gikabije, kuko uko yaje ari ko azagenda. Byamumariye iki gukorera umuyaga?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Iminsi ariho yose arīra mu mwijima, abona umubabaro mwinshi, agira indwara n’uburakari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Dore icyo nabonye kibereye umuntu cyiza kandi kimutunganiye, ni ukurya no kunywa no kunezezwa n’ibyiza by’imirimo ye yose akorera munsi y’ijuru mu minsi yose akiriho, iyo Imana yamuhaye kuko ibyo ari byo mugabane we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Kandi umuntu wese Imana yahaye ubutunzi n’ubukire ikamuha kubirya, akiha umugabane we akanezezwa n’umurimo we, ibyo ni ubuntu bw’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Imana izagwiza umunezero mu mutima we, bitume atibaza cyane iminsi azamara akiriho.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma umubwiriza igice cya: