Somera Bibiriya kuri Telefone
Iherezo rya byose ni urupfu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Hariho ikibi nabonye munsi y’ijuru kijya kiremerera abantu:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
umuntu Imana yahaye ubutunzi n’ubukire n’icyubahiro, ntabure ibyo umutima we wifuza byose, ariko Imana ntimuhe inda yo kubirya, ahubwo umushyitsi akaba ari we ubyirīra, ibyo na byo ni ubusa, n’indwara mbi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Umuntu ubyaye abana ijana akarama imyaka myinshi, iminsi yo kubaho kwe ikagwira ariko umutima we ntuhage ibyiza, akabura n’aho ahambwa, ndavuga yuko bene uwo arutwa n’inda yavuyemo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kuko iyo nda iza ari ubusa ikagenda mu mwijima, kandi izina ryayo ritwikiriwe n’umwijima,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
ndetse ntiyigeze kubona izuba haba no kurimenya, iyo nda iba iguwe neza kuruta wa wundi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Naho yarama imyaka ibihumbi bibiri atanezezwa n’ibyiza, mbese bose ntibajya hamwe?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Imirimo yose umuntu akora aba akorera inda ye, nyamara ntashira umururumba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Umunyabwenge arusha umupfapfa iki? Umukene uzi kwitondera imbere y’abakiriho aba afite iki?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Kubonesha amaso biruta kuzerereza umutima. Ibyo na byo ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ikiriho cyose cyiswe izina kera kandi umuntu azwi icyo ari cyo, ntashobora kurwanya umurusha amaboko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ko haba ibintu byinshi bigwiza ibitagira umumaro, ibyo byungura umuntu iki?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Noneho ni nde wamenya ikigirira umuntu umumaro akiriho, mu minsi yose yo kubaho kwe kutagira umumaro igahita nk’igicucu? Ni nde wabasha kubwira umuntu ibizaba munsi y’ijuru mu nyuma ze?

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma umubwiriza igice cya: