Somera Bibiriya kuri Telefone
Uburyo kurobanura ku butoni bigayitse
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Bene Data, kwizera kwanyu mwizera Umwami wacu Yesu Kristo w’icyubahiro, ntikube uko kurobanura abantu ku butoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nihagira umuntu uza mu iteraniro ryanyu yambaye impeta y’izahabu n’imyenda y’akataraboneka, akinjirana n’umukene wambaye ubushwambagara,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
namwe mukita ku uwambaye imyenda y’akataraboneka mukamubwira muti “Mwicare aha heza”, naho wa mukene mukamubwira muti “Wehoho hagarara iriya cyangwa wicare munsi y’agatebe k’ibirenge byanjye”,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
mbese iyo mugenje mutyo ntimuba mwirobanuye, mukaba abacamanza batekereza ibidakwiriye?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nimwumve bene Data bakundwa, mbese Imana ntiyatoranyirije abakene b’iby’isi ngo babe ari bo baba abatunzi mu byo kwizera, baragwe ubwami yasezeranije abayikunda?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ariko dore mwebweho mwasuzuguye umukene. Mbese ye, abatunzi si bo babatwaza igitugu, bakabakurubanira mu nkiko?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Si bo batuka rya zina ryiza mwitirirwa?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nyamara niba musohoza amategeko y’Umwami wacu, nk’uko byanditswe ngo “Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda”, muba mukoze neza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ariko niba murobanura abantu ku butoni muba mukoze icyaha, mutsinzwe n’amategeko y’uko mwacumuye.
Amategeko agomba kumvirwa kumaramaje
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Umuntu wese witondera amategeko yose agasitara kuri rimwe, aba ayacumuye yose
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
kuko uwavuze ati “Ntugasambane”, ni we wavuze ati “Ntukice.” Nuko rero nudasambana ariko ukica, uba ucumuye amategeko yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Muvuge kandi mukore nk’abajya gucirwa urubanza n’amategeko atera umudendezo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
kuko utagira imbabazi atazababarirwa mu rubanza, nyamara imbabazi ziruta urubanza zikarwishima hejuru.
Uburyo kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Mbese bene Data, byavura iki niba umuntu avuga yuko afite kwizera, nyamara akaba ari nta mirimo akora? Bene uko kwizera kwabasha kumukiza?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Cyangwa se, hagira mwene Data w’umugabo cyangwa w’umugore wambaye ubusa, kandi akaba abuze ibyokurya by’iminsi yose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
maze umwe muri mwe akamubwira ati “Genda amahoro ususuruke uhage”, ariko ntimumuhe ibyo umubiri ukennye byavura iki?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Uko ni ko no kwizera iyo kudafite imirimo, ahubwo kuri konyine kuba gupfuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ahari umuntu yazavuga ati “Wehoho ufite kwizera, jyeweho mfite imirimo.” Nyereka kwizera kwawe kutagira imirimo, nanjye ndakwereka kwizera kwanjye kugaragazwa n’imirimo yanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Wizera yuko Imana ari imwe rukumbi. Ibyo ni byiza, ariko abadayimoni na bo barabyizera bagahinda imishyitsi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Wa muntu utagira umumaro we, ntuzi yuko kwizera kutagira imirimo ari impfabusa?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Mbese sogokuruza Aburahamu ntiyatsindishirijwe n’imirimo, ubwo yatangaga Isaka umwana we ngo atambwe ku gicaniro?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ubonye yuko kwizera kwafatanije n’imirimo ye, kandi ko kwizera kwe kwatunganijwe rwose n’imirimo ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ni cyo cyatumye ibyanditswe bisohora, bya bindi bivuga ngo “Aburahamu yizeye Imana bimuhwanirizwa no gukiranuka”, yitwa incuti y’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Mubonye yuko umuntu atsindishirizwa n’imirimo, adatsindishirizwa no kwizera gusa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Dore na maraya uwo Rahabu. Mbese ntiyatsindishirijwe n’imirimo ubwo yacumbikiraga za ntumwa, akaziyobora indi nzira?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Nuko rero nk’uko umubiri udafite umwuka uba upfuye, ni ko no kwizera kudafite imirimo kumeze, kuba gupfuye.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yakobo igice cya: