Somera Bibiriya kuri Telefone
Yeremiya ashinja Abayuda ibyaha by’ubugome
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Yeremiya, ku bw’amapfa yari yacanye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
I Buyuda haraboroga, mu marembo yaho abantu bararaba, bicaye hasi bariraburiw, gutaka kw’i Yerusalemu kugiye ejuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Imfura zabo zohereje abana babo bato kuvoma, bageze ku mariba baburamo amazi, bagarukana ibibindi byabo birimo ubusa bakorwa n’isoni, bariheba bifata mu mutwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Babitewe n’uko ubutaka bwiyashije imitutu kuko ari nta mvura igwa mu gihugu, n’abahinzi na bo bariheba bifata mu mutwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ni ukuri imparakazi na yo ibyariye mu gasozi, ita abana bayo kuko ari nta bwatsi buhari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Na zo imparage zihagarara mu mpinga z’imisozi zifite impumu nk’uko ingunzu zahagira, amaso yazo abaye ibisanga kuko ari nta bwatsi buriho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nubwo ibicumuro byacu bidushinja, tugirire ku bw’izina ryawe ayii Uwiteka, kuko gusubira inyuma kwacu ari kwinshi, twagucumuyeho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ayii Byiringiro bya Isirayeli! Umukiza we wo mu gihe cy’amakuba kuki waba umeze nk’umushyitsi mu gihugu, nk’umugenzi uraye ijoro rimwe gusa?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Kuki wamera nk’umuntu wumiwe, nk’intwari inaniwe kurokora? Nyamara Nyagasani, uri muri twe kandi twitiriwe izina ryawe ntutureke.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Uku ni ko Uwiteka abwira ubu bwoko ati “Uku ni ko bakunze kurorongotana, ntabwo bashinze ibirenge byabo hamwe. Ni cyo cyatumye Uwiteka atabemera, noneho yibutse gukiranirwa kwabo, agiye kubahanira ibyaha byabo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Maze Uwiteka arambwira ati “We gusabira ubwo bwoko ibyiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Naho bakwiyirize ubusa sinzumvira gutaka kwabo, kandi nibatamba ibitambo byoswa n’amaturo y’ifu sinzabyemera ahubwo nzabarimbuza inkota n’inzara n’icyorezo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Maze ndavuga nti “Ayii, Mwami Uwiteka! Dore abahanuzi barababwira bati ‘Ntabwo muzabona inkota ntimuzagira n’inzara, ahubwo nzabahera amahoro y’ukuri hano.’ ”
Yeremiya ashinja abahanuzi b’ibinyoma ibyaha
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Maze Uwiteka arambwira ati “Abahanuzi bahanura ibinyoma mu izina ryanjye, si jye wabatumye kandi sinabategetse, haba no kuvugana na bo. Babahanurira iyerekwa ry’ibinyoma, n’iby’ubupfumu n’ibitagize umumaro, n’uburiganya bwo mu mitima yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ni cyo gituma Uwiteka avuga iby’abahanuzi bahanurira mu izina ryanjye kandi ntabatumye, nyamara bakavuga bati ‘Inkota n’inzara ntabwo bizaba muri iki gihugu.’ Ati ‘Abo bahanuzi bazarimbuzwa inkota n’inzara.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
N’abantu abahanuzi bahanuriraga, bazagwa mu nzira z’i Yerusalemu bazize inzara n’inkota kandi ntibazabona gihamba, haba n’abagore babo n’abahungu babo n’abakobwa babo, kuko nzaba mbasutseho ibyaha byabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
“Maze uzababwiea iri jambo uti ‘Amarira ahora atemba mu maso ku manywa na nijoro adatuza, kuko umwari w’ubwoko bwanjye yacitsemo icyuho gikomeye, n’uruguma rubabaza cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Iyo ngiye mu gasozi mpasanga abicishijwe inkota, kandi iyo ngiye mu murwa mpasanga abarembejwe n’inzara. Umuhanuzi n’umutambyi na bo bajarajara mu gihugu, batagira icyo bazi.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Mbese wanze u Buyuda rwose? Umutima wawe wazinutswe i Siyoni? Kuki wadukubise tukabura urukiriro? Twategereje amahoro ariko nta cyiza cyaje, twategereje gukira none haje kwiheba!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Nyagasani, twemeye ibyaha byacu n’ibicumuro bya ba sogokuruza, kuko twagucumuyeho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ntutuzinukwe ugirire izina ryawe, ntukoze isoni ingoma y’icyubahiro cyawe, ibuka we kwica isezerano wadusezeranije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Mbese mu bigirwamana by’abanyamahanga hari icyabasha kuvuba imvura? Mbese ijuru ubwaryo ryabasha kugusha imvura yamagira? Si wowe Uwiteka, Mana yacu? Ni cyo gituma tuzagutegereza kuko ibyo byose ari wowe wabiremye.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yeremiya igice cya: