Somera Bibiriya kuri Telefone
Ikimenyetso cy’umubumbyi n’ikibumbano cye
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Haguruka umanuke ujye mu nzu y’umubumbyi, ni ho nzakumvishiriza amagambo yanjye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nuko ndamanuka njya mu nzu y’umubumbyi, ndebye mbona arakorera umurimo we ku ruziga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nuko ikibindi yabumbaga mu ibumba gihombera mu ntoki z’umubumbyi, maze aribumbisha ikindi kibindi kimeze uko ashaka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
“Yemwe ab’inzu ya Isirayeli mwe, mbese sinabasha kubagenza nk’uyu mubumbyi? Ni ko Uwiteka abaza. Dore uko ibumba rimeze mu ntoki z’umubumbyi, ni ko namwe mumeze mu ntoki zanjye, mwa ab’inzu ya Isirayeli mwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Igihe nzavuga iby’ishyanga n’iby’igihugu ngo bikurweho, bisenywe birimbuke,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
ariko iryo shyanga navugaga niriva mu byaha byaryo, nzareka ibyago nibwiraga kubagirira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Kandi igihe nzavuga iby’ishyanga n’iby’igihugu ngo mbashingishe intege kandi mbameze,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
ariko bakanga bagakorera ibyaha imbere yanjye ntibumvire ijwi ryanjye, nzaherako ndeke ibyiza nari navuze ko nzabagirira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Noneho rero genda ubwire abantu b’i Buyuda n’abatuye i Yerusalemu uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuze ngo: Dore mbageneye ibyago kandi mfite imigambi yo kubateza, nimugaruke umuntu wese ave mu nzira ye mbi, mugorore inzira zanyu n’imirimo yanyu.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ariko baravuga bati ‘Ni ukurushywa n’ubusa, tuzikurikiriza imigambi yacu, kandi umuntu wese wo muri twe azakurikiza umutima we mubi unangiye.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
“Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati ‘Nimubaririze mu banyamahanga ko hariho uwigeze kumva ibimeze bityo, umwari wa Isirayeli yakoze ikibi gishishana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Mbese shelegi y’i Lebanoni iva mu rutare rwo ku gasozi izabura? Cyangwa se amazi akonje atemba ava kure azakama?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ariko ubwoko bwanjye bwaranyibagiwe bakosereza imana z’ibinyoma imibavu, kandi byabateye gusitara mu nzira bahoranye kera bakanyura mu tuyira tw’iruhande, inzira zidatumburutse,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
batuma igihugu cyabo gitangarirwa kikaba igitutsi cy’iteka, uhanyura wese azatangara azunguze umutwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Nzabatataniriza imbere y’ababisha babo nk’aho batatanijwe n’umuyaga w’iburasirazuba. Aho kundeba mu maso, bazandeba inyuma ku munsi w’amakuba yabo.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
“Maze baravuga bati ‘Nimuze tugambanire Yeremiya kuko amategeko atazabura ku mutambyi, n’inama ku munyabwenge, n’ijambo ku muhanuzi. Nimuze tumukubitishe ururimi kandi twe kwita ku magambo ye yose.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Unyumvire Nyagasani Uwiteka, wumve ijwi ry’abamburanya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Mbese icyiza cyakwiturwa ikibi? Kuko bacukuriye ubugingo bwanjye urwobo. Ibuka uko nahagararaga imbere yawe mbavugira ibyiza, ngo mbakureho uburakari bwawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Nuko rero abana babo ubareke bicwe n’inzara, na bo ubatange bicwe n’inkota, Abagore babo babe impfusha n’abapfakazi kandi abagabo babo bicwe n’urupfu, abasore babo bicwe n’inkota bari mu ntambara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Imiborogo izumvikane mu ngo zabo ubwo uzabatunguza igitero, kuko bacukuye urwobo rwo kuntega, n’ibirenge byanjye babiteze imitego.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Nawe Uwiteka, uzi imigambi yabo yose bangiriye yo kunyica, we kubabarira igicumuro cyabo kandi icyaha cyabo we kugihanagura imbere y’amaso yawe, ahubwo basitarire imbere yawe kandi mu gihe cy’uburakari bwawe uzagire uko ubagenza.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yeremiya igice cya: