Somera Bibiriya kuri Telefone
Imana itonganyiriza Abayuda gusubira inyuma kwabo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ijambo ry’Uwiteka ryanjeho riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Genda urangururire mu matwi y’ab’i Yerusalemu uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuze ati: Nibutse ineza yo mu bukumi bwawe, n’urukundo rw’ubugeni bwawe, uko wankurikiye mu butayu mu gihugu kitigeze guhingwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Isirayeli yari Uwera ku Uwiteka, umuganura w’ibyo yungukaga. Abamugirira nabi bose bazabihanirwa, kandi ibyago bizabazaho.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nimwumve ijambo ry’Uwiteka yemwe ab’inzu ya Yakobo mwe, n’imiryango yose y’inzu ya Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Uku ni ko Uwiteka abaza ati “Gukiranirwa ba so bambonyeho ni uguki, kwatumye banyimūra bagakurikira ibitagira akamaro, kandi bagahinduka nk’ubusa?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ntibarushya babaza bati ‘Uwiteka wadukuye mu gihugu cya Egiputa ari he? Ni we waturongōye mu butayu mu gihugu cy’umutarwe n’imyobo, mu gihugu cyumye kirimo igicucu cy’urupfu, mu gihugu kitanyuramo umuntu kandi kitagira ugituyemo.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Kandi nabazanye mu gihugu kirimo ubukire kugira ngo murye umwero wacyo n’ibyiza byacyo, ariko mumaze kuhagera mwanyandurije igihugu, umwandu wanjye mwawuhinduye ikizira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Abatambyi ntibarushya babaza bati ‘Uwiteka ari hehe?’ N’abanyamategeko ntibamenyaga, abashumba na bo bancumuragaho, n’abahanuzi bahanuriraga Bāli, bikurikiriye ibitagira umumaro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
“Ni cyo gituma ngiye kongera kubaburanya, ni ko Uwiteka avuga, nzaburanya abuzukuru banyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nimwambuke mufate ku birwa by’i Kitimu mwirebere, mutume i Kedari kandi mwitegereze cyane, murebe ko hariho igisa gityo cyigeze kubaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Mbese hariho ishyanga ryakunda kugurana imana zaryo kandi atari imana? Ariko abantu banjye baguranye icyubahiro cyabo ibitagira umumaro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Wumirwe ku bw’ibyo wa juru we, ufatwe n’ubwoba bukabije wihebe cyane. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kuko abantu banjye bakoze ibyaha bibiri: baranyimūye kandi ari jye sōko y’amazi y’ubugingo, kandi bikorogoshoreye ibitega mu rutare, ndetse ni ibitega bitobotse bitabasha gukomeza amazi.”
Ibyiringiro by’Abayuda ni iby’ubusa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
“Mbese Isirayeli ni umuretwa? Yavukiye se mu nzu y’uburetwa? Niba atari ko biri kuki yabaye umunyago?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ibyana by’intare byaramutontomeye birivuga, kandi byahinduye igihugu cye umwirare, imidugudu ye yarahiye ari nta muturage ukiyirimo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ndetse n’ab’i Nofu n’i Tahapanesi bakwambuye ikamba ryo ku mutwe wawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Mbese si wowe wizaniye ibyo, kuko wimuye Uwiteka Imana yawe ubwo yakuyoboraga inzira?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
None se mu nzira ijya muri Egiputa urayikoramo iki? Urashaka se kunywa amazi ya Nili? Cyangwa se mu nzira ijya mu Ashuri yo urayikoramo iki? Urashaka se kujya kunywa amazi ya rwa ruzi?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ububi bwawe buzaguhana n’ubuhemu bwawe buzagukoraho, nuko umenye kandi urebe ko ari ikintu kibi kandi gisharira, kuko wimuye Uwiteka Imana yawe ntube ukinyubaha.” Ni ko Umwami Uwiteka Nyiringabo avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
“Erega kera wiyiciye ubuhake, wica isezerano ryari rikuboshye kandi uvuga uti ‘Sinzakoreshwa!’ Ahubwo mu mpinga y’umusozi wose no munsi y’igiti cyose gitoshye, waraharamyaga wibunza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ariko nari narakugize uruzabibu rwiza cyane, umubyare utunganye rwose. None se wahindutse ute ukambera nk’igiti cy’ingwingiri cy’uruzabibu ntazi?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Kuko naho wakwiyuhagiza shura, ukagira n’isabune nyinshi, ariko imbere yanjye ibyaha byawe byaraguhindanije. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Wabasha ute kuvuga uti ‘Sinanduye, sinakurikiye ibigirwamana bya Bāli’? Reba ubukanda bwawe mu gikombe umenye ibyo wakoze. Umeze nk’ingamiya ikiri ntoya itana yiruka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
kandi umeze nk’ishashi yamenyereye kugishira mu butayu, irehera mu muyaga yarinze. Ni nde wabasha kuyirindura yarinze? Abamushaka ntibazananirwa; bazamubona ukwezi kwe kubonetse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Wirinda ibikumarira inkweto ku birenge, kandi n’ibikumisha mu muhogo. Ariko uravuga uti ‘Biramaze kuko nkunda imana z’abanyamahanga, kandi ari bo nzikurikirira.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
“Uko igisambo kimwara gifashwe, ni ko ab’inzu ya Isirayeli bamwaye, bo n’abami babo n’ibikomangoma byabo, n’abatambyi babo n’abahanuzi babo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
babwira igishyitsi cy’igiti bati ‘Ni wowe data’, bakabwira n’ibuye bati ‘Ni wowe watubyaye’, kuko aho kumpangaho amaso, banteye umugongo, ariko mu gihe cy’amakuba yabo bazavuga bati ‘Haguruka udukize.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Ariko imana zawe wiremeye ziri he? Nizihaguruke niba zibasha kugukiza mu gihe cy’amakuba yawe, kuko uko imidugudu yawe ingana Yuda we, ari ko n’imana zawe zingana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
“Ni iki gituma mungisha impaka? Mwese mwancumuyeho.” Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
“Abana banyu nabakubitiye ubusa, ntibitaye ku gihano, inkota yanyu ni yo yarimbuye abahanuzi banyu nk’intare irimbura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Yemwe ab’iki gihe, nimwitegereze ijambo ry’Uwiteka. Mbese nabereye Isirayeli ubutayu, cyangwa igihugu cy’umwijima w’icuraburindi? Ni iki gituma abantu banjye bavuga bati ‘Turi ibyigenge, ntabwo tuzakugarukaho ukundi’?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Mbese umwari yakwibagirwa ibyo arimbana, cyangwa umugeni ibyambarwa bye? Nyamara abantu banjye banyibagiwe iminsi itabarika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Dore ko uringaniza inzira yawe wishakira kubengukwa! Ndetse n’abagore basanzwe ari babi wabunguye ingeso zawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
No ku binyita by’imyambaro yawe habonetseho amaraso y’ubugingo bw’abakene wahoye ubusa: ni abantu utigeze gufata baca icyuho, ahubwo ibyo ni byo wabahoye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Nyamara ukavuga wishuka uti ‘Nta rubanza rundiho, ngira ngo uburakari yari amfitiye bwarashize.’ Dore ngiye kukuburanya kuko uvuga uti ‘Sinacumuye.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Kuki ujarajara cyane utyo ngo ukore hirya no hino? Egiputa na ho hazagukoza isoni nk’uko Ashuri hazigukojeje.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Na ho uzahava wikoreye amaboko, kuko Uwiteka yanze abo wiringiye kandi ntuzagubwa neza uri kumwe na bo.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yeremiya igice cya: