Somera Bibiriya kuri Telefone
Umwami ahanuza Yeremiya Nebukadinezari yabateye
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka, igihe Umwami Sedekiya amutumyeho Pashuri mwene Malikiya, na Zefaniya mwene Māseya w’umutambyi ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Ndagusaba ngo utubarize Uwiteka, kuko Nebukadinezari umwami w’i Babuloni aje kuturwanya. Ahari Uwiteka azatugenzereza nk’uko imirimo ye yose itangaje ingana, kugira ngo uwo mwami asubireyo ye kudutera.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nuko Yeremiya arababwira ati “Uku ni ko muzasubiza Sedekiya muti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
‘Uwiteka Imana ya Isirayeli, ivuze itya iti: Dore ngiye gusubiza inyuma intwaro z’intambara ziri mu maboko yanyu, izo murwanisha umwami w’i Babuloni n’Abakaludaya babagose bakubye inkike, mbateranirize muri uyu murwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Kandi jye ubwanjye nzabarwanisha ukuboko kurambuye, ukuboko gukomeye ndetse mfite uburakari n’umujinya, umujinya ukaze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nzica abantu bo muri uyu murwa, abantu n’amatungo bizicwa n’icyorezo gikomeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Kandi hanyuma y’ibyo, ni ko Uwiteka avuga, Sedekiya umwami w’u Buyuda n’abagaragu be na rubanda, ndetse n’abasigaye muri uyu murwa bose barokotse icyo cyorezo n’inkota n’inzara, nzabagabiza Nebukadinezari umwami w’i Babuloni n’ababisha babo n’abahiga ubugingo bwabo kandi azabicisha inkota. Ntazabareka cyangwa abagirire ibambe, haba no kubagirira imbabazi.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
“Kandi ubu bwoko uzabubwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo dore nshyize imbere yanyu inzira y’ubugingo n’inzira y’urupfu ngo mwihitiremo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Uzaguma muri uyu murwa azicishwa inkota n’inzara n’icyorezo, ariko uzasohoka akayoboka Abakaludaya babagose ni we uzabaho, kandi ubugingo bwe ni bwo azatabarura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Kuko mpoza amaso kuri uyu murwa kugira ngo nywugirire nabi, sinawugirira neza. Uzagabizwa umwami w’i Babuloni, na we azawutwika.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nimwumve ijambo ry’Uwiteka rivuga iby’inzu y’umwami w’u Buyuda ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
“Wa nzu ya Dawidi we, uku ni ko Uwiteka avuze ngo: Mujye muca imanza zitabera mu gitondo, kandi abanyazwe ibyabo mubakize amaboko y’uburenganije, kugira ngo uburakari bwanjye butaza bugurumana nk’umuriro, bugatwika ntihagire ubasha kubuzimya, mbahoye ibyaha by’imirimo yanyu mukora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Dore ndaguteye yewe utuye mu kibaya, ku rutare ruri mu gisiza. Ni ko Uwiteka avuga, wowe uvuga uti ‘Ni nde warindūka kumanuka ngo adutere? Cyangwa ni nde wadutahirana mu mazu?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nzabahanira ibihwanye n’imbuto z’imirimo yanyu, kandi nzakongeza umuriro mu ishyamba ryaho, uzakongora ibihakikije byose.” Ni ko Uwiteka avuga.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yeremiya igice cya: