Somera Bibiriya kuri Telefone
Yeremiya ahanura ibizaba ku mwami w’Abayuda
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uku ni ko Uwiteka yavuze ati “Manuka ujye mu nzu y’umwami w’u Buyuda uhavugire iri jambo uti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
‘Umva ijambo ry’Uwiteka, yewe mwami w’u Buyuda uri ku ngoma ya Dawidi, wowe n’abagaragu bawe n’abantu bawe bajya banyura muri aya marembo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Uku ni ko Uwiteka avuga ati: Mujye muca imanza zitabera kandi zikiranuka, abanyazwe ibyabo mubakize ukuboko k’ūrenganya, kandi ntimukagire ikibi cyangwa urugomo mugirira umushyitsi cyangwa impfubyi cyangwa umupfakazi, hano ntimukahavushirize amaraso atariho urubanza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kuko nimugenza neza mutyo, abami bazaba bari ku ngoma ya Dawidi bazaca mu marembo y’uru rugo bagendera ku magare y’intambara no ku mafarashi, umwami n’abagaragu be n’abantu be.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ariko nimutumvira ayo magambo, ndirahiye iyi nzu izahinduka umusaka. Ni ko Uwiteka avuga.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Kuko uko ari ko Uwiteka avuga iby’inzu y’umwami w’u Buyuda ati “Umbereye nk’i Galeyadi n’impinga z’i Lebanoni.Ni ukuri nzaguhindura ubutayu n’imidugudu idatuwemo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nzaringaniza abarimbuzi bo kugutera, umuntu wese yitwaje intwaro ze, kandi bazatema imyerezi yawe yateretswe bayijugunye mu muriro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
“Amahanga menshi azanyura kuri uyu murwa, maze umuntu wese abaze mugenzi we ati ‘Ni iki cyatumye Uwiteka agenza atya uyu murwa wari ukomeye?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Na bo bazasubiza bati ‘Byatewe n’uko baretse isezerano ry’Uwiteka Imana yabo, bagasenga izindi mana bakazikorera.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ntimuririre upfuye habe no kumuborogera, ahubwo muririre cyane uwagiye kuko ari ntabwo azagaruka ngo arebe igihugu yavukiyemo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Kuko Uwiteka avuga ibya Shalumu mwene Yosiya umwami w’u Buyuda, wimye ingoma ya se Yosiya wagiye akava hano ati “Ntabwo azagaruka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
ahubwo azagwa aho bamujyanye ari imbohe, ntabwo azongera kureba iki gihugu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Azabona ishyano uwubakishije inzu ye gukiranirwa n’ibyumba byo muri yo uburiganya, nukoresha mugenzi we ntamuhembe, ntamuhe icyo yakoreye
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
akavuga ati “Nziyubakira inzu ngari irimo ibyumba binini, nyicemo amadirishya, nyiteremo imbariro z’imyerezi, nyirabemo ibara ritukura.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ariko se kwihatira kubakisha imyerezi, ni byo byatuma uba umwami? Mbese so ntiyaryaga kandi akanywa, agaca imanza zitabera kandi zikiranuka? Icyo gihe yari aguwe neza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Yacaga urubanza rw’umukene n’umutindi, icyo gihe byari bitunganye. Mbese uko si ko kumenya? Ni ko Uwiteka abaza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ariko amaso yawe n’umutima wawe bikurikiza kwifuza kwawe kubi gusa, no kuvusha amaraso atariho urubanza, no kurenganya no kugira urugomo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ni cyo gituma Uwiteka avuga ibya Yehoyakimu mwene Yosiya, umwami w’u Buyuda atya ati “Ntibazamuririra ngo bavuge bati ‘Ye baba we mwene data!’ Cyangwa bati ‘Ye baba we mushiki wanjye!’ Ntibazamuborogera ngo bavuge bati ‘Ye baba databuja!’ Cyangwa bati ‘Ye baba ubwiza bwe we!’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Azahambwa nk’uko indogobe ihambwa, akururwe ajugunywe inyuma y’amarembo y’i Yerusalemu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Zamuka ujye i Lebanoni utere hejuru urangurure ijwi ryawe i Bashani, kandi utere hejuru uri mu Abarimu kuko abakunzi bawe bose barimbuwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Navuganye nawe igihe wari uguwe neza ariko waravuze uti “Sinshaka kumva.” Uko ni ko wangenje uhereye mu buto bwawe, kugira ngo utumvira ijwi ryanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Umuyaga uzagaburirwa abungeri bawe bose, kandi abakunzi bawe bazajyanwa ari imbohe. Ni ukuri icyo gihe uzamwara ukozwe isoni no gukiranirwa kwawe kose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Yewe utuye i Lebanoni, waritse icyari cyawe mu myerezi, ko uzaba uwo kubabarirwa igihe uzaterwa n’imibabaro, ugafatwa n’ibise nk’iby’umugore uri ku nda!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ndirahiye, ni ko Uwiteka avuga, nubwo Koniya mwene Yehoyakimu, umwami w’u Buyuda yaba ari impeta ku rutoki rw’ukuboko kwanjye kw’iburyo, nagushikuzaho
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
maze nkakugabiza abahiga ubugingo bwawe n’abo utinya, ndetse na Nebukadinezari umwami w’i Babuloni n’Abakaludaya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Kandi wowe na nyoko wakubyaye nzaboherera mu kindi gihugu mutavukiyemo, ni ho muzagwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Ariko igihugu umutima wabo ukumbura ntibazagisubiramo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Mbese uyu muntu Koniya si ikibumbano cyahombye? Si ikibumbano kitagira ugikunda? Ni iki gitumye bōherwa we n’urubyaro rwe, bagacirwa mu gihugu batari bazi?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Yewe wa si we, wa si we, wa si we, umva ijambo ry’Uwiteka. 30Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Nimwandike uyu muntu ko ari incike, ko ari umuntu utazahirwa akiriho, kuko ari nta wo mu rubyaro rwe uzahirwa ngo abe ku ngoma ya Dawidi, kandi ategeke u Buyuda.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yeremiya igice cya: