Somera Bibiriya kuri Telefone
Ikimenyetso cy’imbuto z’umutini nziza n’izindi mbi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yajyanye Yekoniya mwene Yehoyakimu umwami w’u Buyuda ho imbohe, hamwe n’ibikomangoma by’u Buyuda n’ababaji n’abacuzi, abakuye i Yerusalemu akabajyana i Babuloni. Icyo gihe Uwiteka yaranyeretse mbona ibitebo bibiri birimo imbuto z’umutini, biteretswe imbere y’urusengero rw’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Igitebo kimwe cyarimo imbuto nziza cyane, nk’iz’umwimambere, icya kabiri cyarimo imbuto mbi cyane, zitaribwa kuko ari mbi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Maze Uwiteka arambaza ati “Yeremiya, ubonye iki?” Nti “Mbonye imbuto z’umutini, inziza ni nziza cyane, imbi ni mbi rwose, ndetse ntizaribwa kuko ari mbi cyane.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
“Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze ngo ‘Uko umenye izo mbuto nziza ni ko nzamenya imbohe z’u Buyuda, izo nakuye aha nkazijyana mu gihugu cy’Abakaludaya, kugira ngo nzigirire neza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Kuko nzabahangaho amaso y’urukundo kugira ngo mbagirire neza, kandi nzabagarura muri iki gihugu. Nzabubakira kandi sinzongera kubasenyera, nzabatera bamere, kandi sinzabarandura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nzabaha umutima wo kumenya yuko ari jye Uwiteka, bazaba ubwoko bwanjye nanjye nzaba Imana yabo, kuko bazangarukira n’umutima wabo wose.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
“Ni ukuri Uwiteka aravuga ati ‘Uko izo mbuto zari mbi bituma zitaribwa, ni ko nzagenza Sedekiya umwami w’u Buyuda n’ibikomangoma bye, n’abatuye i Yerusalemu bari basigaye muri iki gihugu, n’abatuye mu gihugu cyo muri Egiputa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nzabatanga kugira ngo bateraganwe mu bihugu byose byo mu isi, bakozwe isoni kandi babe iciro ry’umugani, batukwe aho nzabirukanira hose kandi bahavumirwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Kandi nzabagabiza inkota, mbateze n’inzara n’icyorezo, kugeza ubwo bazashiraho mu gihugu nari nabahanye na ba se.’ ”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yeremiya igice cya: