Somera Bibiriya kuri Telefone
Yeremiya agira umwami inama ngo ayoboke Nebukadinezari
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Mu itangira ry’ingoma ya Sedekiya mwene Yosiya umwami w’u Buyuda, iri jambo ryaje kuri Yeremiya riva ku Uwiteka ngo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Uku ni ko Uwiteka yambwiye ati: Ishakire ingoyi n’ibiti by’imbago ubyishyire ku ijosi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
maze ubyoherereze umwami wo muri Edomu n’umwami w’i Mowabu, n’umwami wa bene Amoni, n’umwami w’i Tiro n’umwami w’i Sidoni, ubihaye intumwa zaje i Yerusalemu kwa Sedekiya umwami w’u Buyuda,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
ubatume kuri ba shebuja uti ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana y’Abisirayeli ibabwira iti: Uku abe ari ko muzabwira ba shobuja muti:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ni jye waremye isi n’abantu n’inyamaswa biri ku isi, mbiremesheje ububasha bwanjye bukomeye n’ukuboko kwanjye kurambuye, kandi nkabyegurira uwo nshaka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nuko rero ibyo bihugu byose nabigabiye umugaragu wanjye Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, n’amatungo yo mu misozi narayamuhaye ngo amukorere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Kandi amahanga yose azamukorera, we n’umwana we n’umwuzukuru we kugeza igihe igihugu cye kizazungurwa, ni bwo amahanga menshi n’abami bakomeye bazigabanya igihugu cye.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
“Nuko rero ubwoko n’igihugu bitazakorera uwo Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, kandi ntibacishe ijosi bugufi ngo bamuyoboke, ubwo bwoko nzabuhanisha inkota n’inzara n’icyorezo, kugeza ubwo nzaba maze kubatsembesha amaboko ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ariko mwebweho ntimukumvire abahanuzi banyu cyangwa abapfumu banyu, cyangwa inzozi zanyu cyangwa abacunnyi banyu ndetse n’abarozi banyu bababwira bati ‘Ntabwo muzakorera umwami w’i Babuloni’,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
kuko ibyo babahanurira ari ibinyoma kugira ngo mukurwe mu gihugu cyanyu mujye kure, kandi ngo mbirukane mujye kurimbuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ariko ubwoko buzayoboka umwami w’i Babuloni bukamukorera, ubwo ni bwo nzarekera mu gihugu cyabwo, kandi buzagihinga bukibemo.” Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Maze mvugana na Sedekiya umwami w’u Buyuda, nkurikije ayo magambo yose nti “Nimuyoboke umwami w’i Babuloni mumukorere we n’abantu be, kugira ngo mubeho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kuki mwapfa wowe n’ubwoko bwawe, muzize inkota n’inzara n’icyorezo, nk’uko Uwiteka yabivuze ku bwoko bwanga gukorera umwami w’i Babuloni?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kandi ntimukumvire amagambo y’abahanuzi bababwira ngo ‘Ntabwo muzakorera umwami w’i Babuloni’, kuko ibyo babahanurira ari ibinyoma
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
kandi ntabatumye, ahubwo bahanura ibinyoma mu izina ryanjye kugira ngo mbirukane, ngo mupfe mwe n’abahanuzi babahanurira.” Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Kandi nabwiye abatambyi n’ubu bwoko bwose nti “Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Ntimukumvire amagambo y’abahanuzi babahanurira bati ‘Dore ibyakoreshwaga byo mu nzu y’Uwiteka bigiye kugarurwa vuba bivanwa i Babuloni’, kuko babahanurira ibinyoma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ntimukabumvire, nimukorere umwami w’i Babuloni kandi muzabaho. Kuki uyu murwa wahinduka umusaka?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Naho rero niba ari abahanuzi, kandi ijambo ry’Uwiteka rikaba riri kumwe na bo, nibinginge Uwiteka Nyiringabo kugira ngo ibikoreshwa byasigaye mu nzu y’Uwiteka, no mu nzu y’umwami w’u Buyuda n’i Yerusalemu, bye kujyanwa i Babuloni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ku nkingi no ku gikarabiro kidendeje, no ku bitereko no ku bikoreshwa byasigaye muri uyu murwa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
ibyo Nebukadinezari umwami w’i Babuloni atajyanye, igihe yajyanaga Yekoniya mwene Yehoyakimu umwami w’u Buyuda amukuye i Yerusalemu, akamujyana i Babuloni ari imbohe hamwe n’imfura zose z’i Buyuda n’i Yerusalemu:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
ni ukuri uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga, ku bikoreshwa byasigaye mu nzu y’Uwiteka no mu nzu y’umwami w’u Buyuda n’i Yerusalemu iti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
‘Bizajyanwa i Babuloni kandi ni ho bizaguma kugeza umunsi nzajya kubyenda, nkabigarura nkabisubiza ahabyo.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yeremiya igice cya: