Somera Bibiriya kuri Telefone
Umuhanuzi Hananiya ahinyuza ibyo Yeremiya ahanuye
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko mu mwaka Sedekiya umwami w’u Buyuda agitangira kwima, mu kwezi kwa gatanu k’umwaka wa kane, Hananiya mwene Azuri umuhanuzi wahoze i Gibeyoni ambwirira mu nzu y’Uwiteka, imbere y’abatambyi na rubanda rwose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuze iti ‘Naciye uburetwa bw’umwami w’i Babuloni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Imyaka ibiri nishira nzagarura aha ibikoreshwa by’inzu y’Uwiteka byose, ibyo Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yakuye aha, akabijyana i Babuloni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kandi Yekoniya mwene Yehoyakimu umwami w’u Buyuda, n’imbohe zose z’u Buyuda zajyanywe i Babuloni nzabagarura aha, kuko nzaca uburetwa bw’umwami w’i Babuloni.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Maze umuhanuzi Yeremiya abwirira umuhanuzi Hananiya imbere y’abatambyi, n’imbere ya rubanda rwose rwari ruhagaze mu nzu y’Uwiteka ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
“Birakaba, Uwiteka azabigenze atyo. Uwiteka asohoze amagambo yawe wahanuye yo kugarura ino ibikoreshwa by’inzu y’Uwiteka byose, n’abajyanywe i Babuloni ari imbohe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ariko rero wumve ijambo ngiye kukumvisha, wowe na rubanda rwose:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
abahanuzi ba kera batubanjirije twembi, bahanuye iby’intambara n’iby’ibyago n’iby’icyorezo, biraba mu bihugu byinshi no mu bwami bukomeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
None umuhanuzi uhanura iby’amahoro, ijambo rye nirisohora ni ho azamenyekana ko yatumwe n’Uwiteka koko.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Hananiya aherako akura bya biti by’imbago mu ijosi ry’umuhanuzi Yeremiya, arabivuna.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Maze Hananiya avugira imbere ya rubanda rwose ati “Uku ni ko Uwiteka avuga ati ‘Imyaka ibiri nishira, uko ni ko nzavuna uburetwa bwa Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, nkabukura ku ijosi ry’ayo mahanga yose.’ ” Nuko umuhanuzi Yeremiya arigendera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Maze ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yeremiya, umuhanuzi Hananiya amaze kuvuna igiti cy’imbago cyari mu ijosi ry’umuhanuzi Yeremiya riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
“Genda ubwire Hananiya uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Wavunaguye imbago y’igiti ariko uzakora iz’ibyuma mu cyimbo cyazo.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kuko uko ari ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Nshyize imbago y’icyuma mu majosi y’ayo mahanga yose, kugira ngo akorere Nebukadinezari umwami w’i Babuloni. Azamukorera kandi muhaye n’inyamaswa zo mu ishyamba.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Maze umuhanuzi Yeremiya abwira umuhanuzi Hananiya ati “Noneho umva Hananiya, Uwiteka ntabwo yagutumye ariko wateye ubu bwoko kwiringira ibinyoma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati ‘Dore ngiye kuguca mu gihugu, muri uyu mwaka uzawupfamo kuko wagomeshereje Uwiteka.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Nuko muri uwo mwaka mu kwezi kwa karindwi, Hananiya arapfa.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yeremiya igice cya: