Somera Bibiriya kuri Telefone
Amahoro azagaruka ubwo ishami rya Dawidi rizumbura
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Yeremiya ubwa kabiri, agikingiraniwe mu gikari cy’inzu y’imbohe riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Uku ni ko Uwiteka avuga ari we ugira icyo akora, ari we ukirema akagikomeza, Uwiteka ni ryo zina rye aravuga ngo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
‘Ntabaza ndagutabara, nkwereke ibikomeye biruhije utamenya.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iby’amazu yo muri uyu murwa, n’iby’inzu z’amanyumba z’abami b’u Buyuda, byasenyewe kugira ngo babone uko barwanya aburirira ku birundo bitwaje inkota
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
iti ‘Baje kurwanya Abakaludaya ariko bazahagwiza intumbi z’abantu, abo nicishije uburakari bwanjye n’umujinya wanjye, kandi ibyaha byabo ari byo byanteye kwima uyu murwa amaso.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ariko rero nzabazanira kumera neza n’agakiza kandi mbakize, ndetse nzabahishurira amahoro n’ukuri bisesekaye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Kandi nzatuma abajyanywe ari imbohe ba Yuda n’aba Isirayeli bagaruka, kandi nzabubaka nka mbere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nzabeza mbakureho ibibi byabo byose bancumuyeho, kandi nzabababarira ibicumuro byabo byose, ibyo bancumuyeho n’ibyo bakoze bangomera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Kandi uyu murwa uzambera izina rinezereye, iry’ishimwe n’icyubahiro imbere y’amahanga y’isi yose azumva ibyiza mbagirira byose, kandi bazatinya bahindishwe umushyitsi n’ineza yose n’amahoro yose nywuhaye.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
“Uku ni ko Uwiteka avuga ati ‘Aha hantu, aho muvuga ngo ni amatongo hatakiba umuntu bona n’amatungo, ndetse no mu midugudu y’u Buyuda no mu nzira z’i Yerusalemu zasibye, zitakinyurwamo n’umuntu cyangwa umuturage cyangwa itungo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
aho hantu hazongera kumvikana ijwi ryo kwishima n’ijwi ry’umunezero, ijwi ry’umukwe n’ijwi ry’umugeni, ijwi ry’abavuga bati: Nimuhimbaze Uwiteka Nyiringabo kuko Uwiteka ari mwiza, imbabazi ze zihoraho iteka ryose.N’ijwi ry’abazana ibitambo byo gushima mu nzu y’Uwiteka, kuko nzagarura abo mu gihugu bagiye ari imbohe bakaba nka mbere.’ Ni ko Uwiteka avuga. 100.5; 106.1; 107.1; 118.1; 136.1
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
“Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati ‘Aha hantu habaye amatongo, hatakigira umuntu cyangwa itungo no mu midugudu yaho yose, hazongera kuba ibiraro by’abashumba aho bazacyura imikumbi yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Mu midugudu yo mu misozi miremire no mu midugudu yo mu bibaya, no mu midugudu y’ikusi no mu gihugu cya Benyamini, n’aherekeye i Yerusalemu no mu midugudu y’u Buyuda, intama zizasubira kunyura munsi y’ukuboko kwa nyirazo azibara.’ Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
“Uwiteka aravuga ati ‘Dore iminsi izaza, nzasohoza rya jambo ryiza nasezeraniye inzu ya Isirayeli n’inzu ya Yuda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Muri iyo minsi no muri icyo gihe, nzumburira Dawidi ishami ryo gukiranuka, kandi rizasohoza imanza zitabera no gukiranuka mu gihugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Muri iyo minsi Yuda azakizwa n’i Yerusalemu hazaba amahoro, kandi iri ni ryo zina hazitwa: Uwiteka Gukiranuka kwacu.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Kuko Uwiteka avuze ngo ‘Ntabwo Dawidi azabura uwo kuraga ingoma ya Isirayeli,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
n’abatambyi b’Abalewi na bo ntibazabura umuntu imbere yanjye wo gutamba ibitambo byoswa, n’uwo kosa amaturo y’ifu n’uwo kujya atamba iteka.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Maze ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yeremiya riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
“Uku ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Nimubasha gukuraho isezerano ryanjye ry’umunsi n’isezerano ryanjye ry’ijoro, kugira ngo umunsi n’ijoro bitazaboneka mu gihe cyabyo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
ni ho isezerano nasezeranije Dawidi umugaragu wanjye ryakuka ngo ye kugira umwana azaraga ingoma ye, ndetse n’iry’abatambyi b’Abalewi abagaragu banjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Nk’uko ingabo zo mu ijuru zitabasha kubarika, n’umusenyi wo ku nyanja uko utabasha kugerwa, ni ko nzagwiza urubyaro rwa Dawidi umugaragu wanjye, n’Abalewi bankorera.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yeremiya riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
“Mbese ntiwumvise icyo ubwo bwoko bwavuze? Ngo ‘Ya miryango ibiri Uwiteka yari yitoranyirije yayiciye.’ Uko ni ko bahinyura abantu banjye, kugira ngo barorere kuba ubwoko bukiriho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Uku ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Isezerano ryanjye ry’umunsi n’ijoro nirikuka, kandi niba ntatanze n’amategeko yo gutegeka ijuru n’isi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
ni ho naca urubyaro rwa Yakobo n’urwa Dawidi umugaragu wanjye, kugira ngo ne gutora abo mu rubyaro rwe gutegeka urubyaro rwa Aburahamu na Isaka na Yakobo, kuko nzagarura ababo bajyanywe ari imbohe kandi mbagirire imbabazi.’ ”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yeremiya igice cya: