Somera Bibiriya kuri Telefone
Nebukadinezari agota i Yerusalemu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ijambo ryaje kuri Yeremiya riva ku Uwiteka, igihe Nebukadinezari umwami w’i Babuloni n’ingabo ze zose, n’ibihugu byose by’abami bo mu isi byategekwaga na we, n’amoko yose byarwanyaga i Yerusalemu n’imidugudu yaho yose riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga ngo: Genda ubwire Sedekiya umwami w’u Buyuda uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Dore nzatanga uyu murwa mu maboko y’umwami w’i Babuloni, azawutwika
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
kandi ntuzamuva mu maboko, ni ukuri uzafatwa kandi uzashyirwa mu maboko ye. Amaso yawe azarebana n’ay’umwami w’i Babuloni kandi muzavugana muhanganye, kandi uzajya n’i Babuloni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nyamara wumve ijambo ry’Uwiteka yewe Sedekiya mwami w’u Buyuda, uku ni ko Uwiteka akuvugaho ngo:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
ntuzicwa n’inkota uzapfa neza. kandi uko bosereje imibavu ba sogokuruza abami bakubanjirije, ni ko nawe bazakosereza bakuririre bati “Ayii Nyagasani!” Iryo jambo ni jye urivuze.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nuko umuhanuzi Yeremiya abwira Sedekiya umwami w’u Buyuda ayo magambo yose bari i Yerusalemu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
igihe ingabo z’umwami w’i Babuloni zarwanyaga i Yerusalemu, n’imidugudu y’u Buyuda yose yari yasigaye y’i Lakishi na Azeka, kuko ari yo yari yasigaye yo mu midugudu y’ibihome y’i Buyuda.
Abayuda banga kureka abaretwa babo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ijambo ryaje kuri Yeremiya riva ku Uwiteka, ubwo Umwami Sedekiya yari amaze gusezerana n’abantu bose bari i Yerusalemu, no kubamenyesha ko bavanywe ku buretwa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
ngo umuntu wese areke umuretwa w’umugabo areke n’umuja we, ari Umuheburayo cyangwa Umuheburayokazi yigendere, he kugira Umuyuda mwene wabo bagira umuretwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ibikomangoma byose na rubanda rwose baramwumvira, umuntu wese yumva iryo sezerano ryo kureka umuretwa we, ari umugabo ari n’umuja we ngo be kubagira abaretwa ahubwo babareke. Nuko bemera kubareka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ariko hanyuma bisubiraho bagarura abaretwa n’abaja bari baretse, bongera kubagira abaretwa n’abaja.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nuko ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
“Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Nasezeranye isezerano na ba sogokuruza, igihe nabakuraga mu gihugu cya Egiputa mu nzu y’uburetwa, ngo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
uko imyaka irindwi ishize muzajye mureka umuntu wese w’Umuheburayo mwene wanyu, wari waguze ari umugurano kandi yari agukoreye imyaka itandatu, uzamureke aruhuke.’ Nyamara ba sogokuruza ntibanyumviye, habe no gutega amatwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Mwari muhindukiye mukora ibintunganiye, umuntu wese akamenyesha mugenzi we ko akuwe ku buretwa, kandi mwari mwasezeraniye imbere yanjye mu nzu yitirirwe izina ryanjye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
ariko mwisubiyeho musuzuguza izina ryanjye, umuntu wese agarura umuretwa we, n’umuntu wese umuja we, abo mwari mwaretse ngo baruhuke. Mwabasubije ku buretwa kugira ngo bababere abaretwa n’abaja.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
“Ni cyo gituma Uwiteka avuga ngo ‘Ntimwanyumviye ngo mwamamaze gukuraho uburetwa, umuntu wese ngo areke mwene wabo cyangwa mugenzi we. Dore ndabamenyesha ko ngiye kureka inkota n’icyorezo n’inzara bibatere, nzatuma muteraganwa hirya no hino mu bihugu byose by’abami bo mu isi.’ Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
‘Nzatanga abantu bishe isezerano ryanjye, ntibasohoze amagambo y’isezerano basezeraniye imbere yanjye, igihe baciye ikimasa mo kabiri bakanyura hagati y’ibice byacyo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
ibikomangoma by’i Buyuda n’ibikomangoma by’i Yerusalemu, n’inkone n’abatambyi na rubanda rwose rwo mu gihugu banyuze hagati y’ibice by’ikimasa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Nzabashyira mu maboko y’ababisha babo, no mu maboko y’abahiga ubugingo bwabo, kandi intumbi zabo zizaba ikiryo cy’ibisiga byo mu kirere n’icy’inyamaswa zo mu ishyamba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Kandi Sedekiya umwami w’u Buyuda n’ibikomangoma bye, nzabashyira mu maboko y’ababisha babo no mu maboko y’abahiga ubugingo bwabo, no mu maboko y’ingabo z’umwami w’i Babuloni, izo nasubijeyo nzibakijije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Dore ngiye gutegeka nzigaruze kuri uyu murwa, kandi zizawurwanya ziwuhindūre ziwutwike, kandi imidugudu y’u Buyuda nzayihindura amatongo, ntihazaturwa.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yeremiya igice cya: