Somera Bibiriya kuri Telefone
Yeremiya yandikisha Baruki amagambo y’ubuhanuzi bwe
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Mu mwaka wa kane wa Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w’u Buyuda, iri jambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Enda umuzingo w’igitabo, ucyandikemo amagambo yose nakubwiye nguhanisha Isirayeli na Yuda n’amahanga yose, uhereye igihe navuganye nawe ku ngoma ya Yosiya kugeza ubu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ahari ab’inzu ya Yuda bazumva ibyago byose ngambiriye kubagiririra bibatere kugaruka, umuntu wese areke inzira ye mbi kugira ngo mbone kubababarira igicumuro cyabo n’icyaha cyabo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nuko Yeremiya ahamagara Baruki mwene Neriya, Baruki aherako yandika mu muzingo w’igitabo amagambo yose ava mu kanwa ka Yeremiya, ayo Uwiteka yari yamubwiye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Maze Yeremiya ategeka Baruki ati “Ndi imbohe simbasha kujya mu nzu y’Uwiteka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
nuko ba ari wowe ugenda usome amagambo Uwiteka yavugiraga mu kanwa kanjye akandikwa muri uwo muzingo, uyasomere mu matwi ya rubanda uri mu nzu y’Uwiteka ku munsi wo kwiyiriza ubusa, kandi uyasomere no mu maso y’ab’i Buyuda bose bavuye mu midugudu yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ahari aho kwinginga kwabo kwagera ku Uwiteka, umuntu wese akareka inzira ye mbi kuko uburakari n’umujinya Uwiteka yahanuriye ubu bwoko bikomeye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nuko Baruki mwene Neriya abigenza nk’uko umuhanuzi Yeremiya yabimutegetse byose, asoma amagambo y’Uwiteka yanditswe mu gitabo, ayasomera mu nzu y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Maze mu mwaka wa gatanu wa Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w’u Buyuda, mu kwezi kwa cyenda, abantu b’i Yerusalemu bose n’abantu bose bari baje i Yerusalemu bavuye mu midugudu y’u Buyuda, biha kwiyiriza ubusa imbere y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Baruki aherako asoma mu gitabo amagambo ya Yeremiya ari mu nzu y’Uwiteka, mu cyumba cya Gemariya mwene Shafani w’umwanditsi mu nkike yo haruguru, mu irebe ry’umuryango mushya w’inzu y’Uwiteka, ayasomera imbere ya rubanda rwose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nuko Mikaya mwene Gemariya mwene Shafani, yumvise amagambo y’Uwiteka yose yanditse mu gitabo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
aherako aramanuka ajya mu ngoro y’umwami mu cyumba cy’umwanditsi, asanga ibikomangoma byose ari ho byicaye, Elishama w’umwanditsi na Delaya mwene Shemaya, na Elunatani mwene Akibori na Gemariya mwene Shafani, na Sedekiya mwene Hananiya n’ibikomangoma byose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
maze Mikaya abamenyesha amagambo yose yumvise ubwo Baruki yasomaga igitabo akumvisha rubanda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Maze ibikomangoma byose bituma Yehudi mwene Netaniya, mwene Shelemiya mwene Kushi kuri Baruki bati “Enda umuzingo wasomeye mu matwi ya rubanda uze witabe.” Nuko Baruki mwene Neriya aherako yenda umuzingo, arabitaba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Baramubwira bati “Nuko icara, uyadusomere twumve.” Arayabasomera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nuko bamaze kumva amagambo yose, bararebana bafite ubwoba babwira Baruki bati “Ni ukuri tuzabwira umwami ayo magambo yose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Maze babaza Baruki bati “Tubwire uko wanditse ayo magambo yose Yeremiya yakwandikishije?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Baruki arabasubiza ati “Yambwiraga ayo magambo yose ari imbere yanjye, nkayandikisha wino mu gitabo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ibikomangoma bibwira Baruki biti “Genda wihishe wowe na Yeremiya hatagira umuntu umenya aho muri.”
Igitabo gisomerwa umwami, aragica aragitwika
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Maze basanga umwami mu gikari, ariko umuzingo bari bawushyize mu cyumba cya Elishama w’umwanditsi, babwira umwami amagambo yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Nuko umwami atuma Yehudi kuzana umuzingo, awukura muri icyo cyumba cya Elishama w’umwanditsi, maze Yehudi awusomera umwami n’ibikomangoma byose byari bihagaze iruhande rw’umwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Umwami yari yicaye mu nzu y’itumba, hari mu kwezi kwa cyenda, hari umuriro wakaga mu ziko imbere ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Yehudi amaze gusoma ibisate bitatu cyangwa bine, umwami abicisha icyuma abijugunya mu muriro wo mu ziko, abigenza atyo kugeza ubwo umuzingo wose washiriye mu muriro wo mu ziko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Kandi ntibyabatera ubwoba, ntibatanyagura n’imyambaro yabo, ari umwami habe n’abagaragu be bumvise ayo magambo yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Nyamara Elunatani na Delaya na Gemariya bari binginze umwami ngo ye gutwika umuzingo, ariko ntiyabakundira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Maze umwami ategeka Yeramēli umwana w’umwami na Seraya mwene Aziriyeli, na Shelemiya mwene Abudēli gufata Baruki w’umwanditsi n’umuhanuzi Yeremiya, ariko Uwiteka yarabahishe.
Imana itegeka Yeremiya kwandika ikindi gitabo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Umwami amaze gutwika umuzingo, n’amagambo Baruki yari yanditse uko yavaga mu kanwa ka Yeremiya, ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yeremiya riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
“Ongera wende undi muzingo, uwandikemo amagambo yose yari mu muzingo wa mbere, uwo Yehoyakimu umwami w’u Buyuda yatwitse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Na Yehoyakimu umwami w’u Buyuda umuhanurire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Watwitse wa muzingo kandi urabaza uti “Kuki wanditsemo ngo: Ni ukuri umwami w’i Babuloni azaza kurimbura iki gihugu, kandi azatuma abantu n’amatungo bishiraho?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Ni cyo gituma Uwiteka ahanurira Yehoyakimu umwami w’u Buyuda ngo: Ntazagira uwo gusubira ku ngoma ya Dawidi, kandi intumbi ye izanama ku gasozi ku cyokere cy’izuba ry’amanywa no mu mbeho y’ijoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Kandi nzamuhana we n’urubyaro rwe n’abagaragu be mbahoye gukiranirwa kwabo, kandi bo n’abatuye i Yerusalemu n’abantu b’i Buyuda nzabateza ibyago byose nabageneye, kuko banze kunyumvira.’”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Maze Yeremiya yenda undi muzingo awuha Baruki w’umwanditsi mwene Neriya, awandikamo amagambo yose uko yavaga mu kanwa ka Yeremiya, ayari yanditswe mu gitabo Yehoyakimu umwami w’u Buyuda yatwitse, kandi yongeraho andi magambo menshi ahwanye n’ayo.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yeremiya igice cya: