Somera Bibiriya kuri Telefone
Yerusalemu ihindūrwa Sedekiya arafatwa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Mu mwaka wa cyenda wa Sedekiya umwami w’u Buyuda, mu kwezi kwa cumi, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yaje azanye n’ingabo ze zose, atera i Yerusalemu arahakuba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Mu mwaka wa cumi n’umwe wa Sedekiya, mu kwezi kwa kane ku munsi wa cyenda wako, umurwa wacitsemo icyuho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Bamaze kuwuhindūra, ibikomangoma byose by’umwami w’i Babuloni biwinjiramo, byicara mu irembo ryo hagati. Amazina yabyo ni Nerugali Shareseri na Samugarinebo, na Sarusekimu na Rabusarisi, na Nerugali Shareseri na Rabumagu n’ibindi bikomangoma byose by’umwami w’i Babuloni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nuko Sedekiya umwami w’u Buyuda n’ingabo zose babibonye baherako barahunga, bava mu murwa nijoro banyura mu nzira yo mu murima w’umwami, ku irembo ryo hagati y’inkike zombi. Umwami ubwe awuvamo ahunga, ajya aherekeye mu Araba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ariko ingabo z’Abakaludaya zirabakurikira zifatira Sedekiya mu bibaya by’i Yeriko, zimaze kumufata zimushyira Nebukadinezari umwami w’i Babuloni ari i Ribula mu gihugu cy’i Hamati, maze amucira urubanza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nuko umwami w’i Babuloni yicira abahungu ba Sedekiya mu maso ye i Ribula, maze umwami w’i Babuloni yica n’imfura zose z’i Buyuda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Kandi anogora Sedekiya mo amaso, amubohesha iminyururu ngo amujyane i Babuloni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kandi Abakaludaya batwika ingoro y’umwami n’amazu ya rubanda, basenya n’inkike z’i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Maze Nebuzaradani umutware w’abarinzi ajyana abantu basigaye mu murwa ari imbohe, n’impunzi zamucikiyeho n’abarokotse mu bantu bari basigaye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ariko Nebuzaradani umutware w’abarinzi asiga mu gihugu cy’u Buyuda abantu b’abinazi batagira icyo bafite, abaha inzabibu hamwe n’imirima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nuko Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, ategeka Nebuzaradani umutware w’abarinzi ibya Yeremiya ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
“Umujyane, umumenye ntugire icyo umutwara, ahubwo icyo azakubwira abe ari cyo uzamukorera.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nuko Nebuzaradani umutware w’abarinzi na Nebushazibani na Rabusarisi, na Nerugali Shareseri na Rabumagu n’abatware bakomeye b’umwami w’i Babuloni bose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
batuma gukura Yeremiya mu rugo rw’inzu y’imbohe, bamushyira Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani ngo bamuheke bamusubize iwe. Nuko ageze mu bantu baho arahatura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Yeremiya, ubwo yari abohewe mu rugo rw’inzu y’imbohe riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
“Genda ubwire Ebedimeleki Umunyetiyopiya uti ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo: Dore ngiye gusohoreza uyu murwa amagambo nawuvuzeho yo kuwutera ibyago atari ayo kuwukiza, kandi uzabireba uwo munsi bisohoye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ariko wowe ho kuri uwo munsi nzagukiza, ni ko Uwiteka avuga, kandi ntuzatangwa mu maboko y’abantu utinya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ni ukuri nzagukiza kandi ntuzicishwa inkota, ahubwo ubugingo bwawe uzabutabarura, kuko wanyiringiye.’” Ni ko Uwiteka avuga.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yeremiya igice cya: