Somera Bibiriya kuri Telefone
Imana yinginga Abayuda ngo bihane
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uwiteka aravuga ati “Isirayeli we, nugaruka abe ari jye ugarukira, nukuraho ibizira byawe bikamva mu maso ntuzongera kujarajara, kandi uzarahira uti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
‘Ndahiye Uwiteka uhoraho w’ukuri, utabera kandi ukiranuka’, maze amahanga azihesha umugisha muri we, kandi muri we ni mo bazishimira.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ibyo ni byo Uwiteka abwira abantu b’u Buyuda n’ab’i Yerusalemu ati “Nimurime imishike yanyu, kandi ntimukabibe mu mahwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Mwikebere Uwiteka kandi mukebeho ibikoba bitwikiriye imitima yanyu, mwa bagabo mwe b’u Buyuda n’abaturage b’i Yerusalemu, uburakari bwanjye butaza bumeze nk’umuriro bugatwika kandi nta wabasha kubuzimya, bitewe n’ububi bw’ingeso zanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
“Mumenyeshe u Buyuda kandi mwamamaze n’i Yerusalemu muti ‘Nimuvuze impanda mu gihugu, murangurure muvuge muti: Nimuteranire hamwe tujye mu midugudu igoswe n’inkike.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Mushinge ibendera aherekera i Siyoni, mwiyarure ntimurushye muzuyaza, kuko ngiye kuzana icyago kizaturuka ikasikazi no kurimbuka gukomeye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Intare yasohotse mu kibira cyayo, kandi umurimbuzi w’amahanga yarahagurutse ava iwe, azanywe no guhindura igihugu cyawe umwirare, n’imidugudu yawe ikaba imisaka igasigara itagira uyituyemo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nuko nimukenyere ibigunira mucure umuborogo murire, kuko uburakari bukaze bw’Uwiteka butatuvuyeho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Uwiteka aravuga ati “Uwo munsi umutima w’umwami uziheba, n’imitima y’ibikomangoma na yo, kandi abatambyi bazumirwa n’abahanuzi bazashoberwa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Maze ndavuga nti “Ayii, Mwami Uwiteka, ni ukuri washutse aba bantu n’ab’i Yerusalemu ubwo wavugaga uti ‘Muzagira amahoro’, none inkota ikaba yabageze no ku mutima.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Icyo gihe ubu bwoko n’ab’i Yerusalemu bazabwirwa ngo “Nimurebe umuyaga utwitse uturutse mu misozi yo mu butayu utera umukobwa wanjye, ari bo bantu b’ubwoko bwanjye, si uwo kugosora cyangwa gutunganya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
ahubwo ni umuyaga usumbye ibyo, ni wo uzangeraho. Noneho ngiye kubacira imanza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Dore azaza ameze nk’ibicu, n’amagare ye y’intambara azaba ameze nka serwakira, amafarashi ye azarusha ibisiga imbaraga.Tubonye ishyano kuko tugiye kunyagwa!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Yewe Yerusalemu we, uhagira umutima wawe ho ibyaha kugira ngo urokoke. Uzahorana imigambi yawe mibi uzageze ryari?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Kuko ijwi rivuga riturutse i Dani rikavuga inkuru z’ibyago, riturutse no mu misozi ya Efurayimu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
“Mubitekerereze amahanga, dore muburire i Yerusalemu muti ‘Abaje kuhakuba baraza baturuka mu gihugu cya kure, kandi bahuruza ingoma yo gutera imidugudu y’u Buyuda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Barahakubye bameze nk’abarinzi b’umurima kuko hangomeye.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
“Inzira yawe n’imirimo yawe ni byo biguteje ibyo bitero, icyo ni icyaha cyawe. Ni ukuri biragusharirira kuko bikugeze mu mutima.”
Imana iririra Abayuda banze kwihana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ye baba we, ye baba we! Mfite umubabaro mu gisenge cy’umutima, umutima wanjye urandihagura, naniwe kwiyumanganya kuko wumvise ijwi ry’impanda n’induru z’intambara mutima wanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Kurimbuka guhamagara ukundi kuko igihugu cyose kinyazwe, amahema yanjye arasahurwa atunguwe n’inyegamo zanjye zitamururwaho muri ako kanya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Nzahereza he ndeba ibendera ry’intambara, kandi nkumva ijwi ry’impanda?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Kuko abantu banjye ari abapfapfa ntibanzi, ni abana batitonda kandi nta bwenge bafite, bazi ubwenge bwo gukora ibyaha ariko gukora neza ntibabizi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Nitegereje isi mbona idafite ishusho kandi irimo ubusa, n’ijuru na ryo nta mucyo rifite.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Nitegereje imisozi miremire mbona itigita, ndetse n’iyindi yose na yo inyeganyega.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Nitegereje mbona nta muntu uhari, n’ibisiga byose byo mu kirere byahunze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Nitegereje mbona ahantu hari uburumbuke harabaye ubutayu, n’imidugudu yabo yose yasenyukiye imbere y’Uwiteka ku bw’uburakari bwe bukaze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Kuko Uwiteka avuga atya ati “Igihugu cyose kizaba amatongo ariko sinzagitsembaho rwose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Ni cyo kizatera isi kuboroga, n’ijuru hejuru rikabamo umwijima kuko nabivuze nkabigambirira, kandi sinzabyibuza, ntabwo nzivuguruza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Umudugudu wose uhungishwa n’urusaku rw’abagendera ku mafarashi n’abitwaje imiheto, bahungira mu gihuru kandi burira ibitare, imidugudu yose barayireka ntihagira uyisigaramo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Nawe ubwo uzasenywa uzagira ute? Naho wakwiyambika imihemba, ukirimbisha ibyambarwa by’izahabu, ukisiga irangi ku maso uzaba wirimbishirije ubusa, abakunzi bawe barakugaya, barahiga ubugingo bwawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Kuko numvise ijwi nk’iry’umugore uri ku nda no gushinyiriza nk’ubyara uburiza, ijwi ry’umukobwa ari we Siyoni uzabiranywe, akāra amaboko ye ati “Mbonye ishyano, kuko umutima wanjye urabiraniye imbere y’abanyica!”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yeremiya igice cya: