Somera Bibiriya kuri Telefone
Yohanani agisha Yeremiya inama z’Imana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Maze abatware b’ingabo bose na Yohanani mwene Kareya, na Yezaniya mwene Hoshaya n’abantu bose, uhereye ku muto hanyuma y’abandi ukageza ku mukuru uruta abandi, basanga umuhanuzi Yeremiya baramwegera bati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Turagusaba dukundire kugutakambira kugira ngo udusabire ku Uwiteka Imana yawe, n’aba bose basigaye kuko twari benshi, noneho dusigaye turi bake nk’uko utureba uku,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
kugira ngo Uwiteka Imana yawe itwereke inzira dukwiriye kunyuramo n’uko dukwiriye kugenza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nuko umuhanuzi Yeremiya arabasubiza ati “Ndabumvise yemwe, ngiye gusaba Uwiteka Imana yanyu nk’uko mwavuze kandi icyo Uwiteka azabasubiza cyose nzakibamenyesha, sinzagira icyo mbahisha.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Maze babwira Yeremiya bati “Uwiteka natubere umuhamya w’ukuri kandi wizerwa, nitudasohoza amagambo Uwiteka Imana yawe izakudutumaho yose
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
naho yaba meza cyangwa mabi. Tuzumvira ijwi ry’Uwiteka Imana yacu tugutumyeho, kugira ngo tumererwe neza tubitewe n’uko twumviye ijwi ry’Uwiteka Imana yacu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nuko hashize iminsi cumi, ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yeremiya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Maze ahamagara Yohanani mwene Kareya n’abatware b’ingabo bose bari kumwe na we, n’abantu bose uhereye ku muto hanyuma y’abandi ukageza ku mukuru uruta abandi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
arababwira ati “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli, iyo mwantumyeho kuyibingingira ivuga iti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
‘Nimukomeza kuguma muri iki gihugu ni ho nzabubaka kandi sinzabasenya, nzabashoresha imizi kandi sinzabarandura kuko nicujije ikibi nabagiriye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ntimugatinye umwami w’i Babuloni, uwo mutinya ntimukamutinye, ni ko Uwiteka avuga, kuko ndi kumwe namwe kugira ngo mbarokore mubakize.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kandi nzabaha igikundiro kugira ngo abababarire, abagarure mu gihugu cyanyu.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
“Ariko nimuvuga muti ‘Ntituzatura muri iki gihugu’, ntimwumvire ijwi ry’Uwiteka Imana yanyu mukavuga muti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
‘Oya ahubwo tuzigira mu gihugu cya Egiputa aho tutazabona intambara, habe no kumva ijwi ry’impanda ndetse ntituhabure n’ibyokurya, aho ni ho tuzatura’,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
nuko noneho nimwumve ijambo ry’Uwiteka yemwe abasigaye i Buyuda mwe, uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Nimuba mugamije rwose kujya muri Egiputa kugira ngo mwimukireyo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
mumenye ko ya nkota mwatinyaga izabafatira mu gihugu cya Egiputa, kandi n’inzara yabateraga ubwoba izabakurikiranayo, ni ho muzagwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ni ko bizaba ku bantu bose bazaba bagamije kujya muri Egiputa kugira ngo bimukireyo, bazicwa n’inkota n’inzara n’icyorezo, kandi nta n’umwe wo muri bo uzarokoka ngo akire ibyago nzabateza.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
“Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Nk’uko umujinya wanjye n’uburakari bwanjye bukaze byaroshywe ku baturage b’i Yerusalemu, ni ko namwe uburakari bwanjye bukaze buzabarohwaho mugeze muri Egiputa, kandi muzaba ibivume n’igitangarirwa, n’ibicibwa n’igiteye isoni, kandi ntabwo muzongera kureba aha hantu ukundi.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
“Uwiteka yavuze ibyanyu yemwe abasigaye b’i Buyuda mwe, ‘Ntimujye muri Egiputa.’ Mubimenye rwose yuko nabihanangirije cyane uyu munsi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Mwarariganije mu mitima yanyu mukantuma ku Uwiteka Imana yanyu muti ‘Udusabire ku Uwiteka Imana yacu, kandi icyo Uwiteka Imana yacu izavuga cyose uzakitubwire, natwe tuzagikora.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
None nakibabwiye ariko ntimwumviye ijwi ry’Uwiteka Imana yanyu ry’ibyo yabantumyeho byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Nuko mumenye rwose ko muzicirwa n’inkota n’inzara n’icyorezo aho mushaka kujya gutura.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yeremiya igice cya: