Somera Bibiriya kuri Telefone
Yeremiya ajyanwa muri Egiputa ku gahato
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Yeremiya amaze kubwira abantu bose amagambo yose Uwiteka Imana yabo yari yamubatumyeho uko angana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Azariya mwene Hoshaya na Yohanani mwene Kareya n’abibone bose, babwira Yeremiya bati “Uravuga ibinyoma. Uwiteka Imana yacu ntiyagutumye kuvuga ngo ‘Ntimuzajye muri Egiputa ngo mutureyo.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ahubwo Baruki mwene Neriya ni we utukugabiza kugira ngo dutangwe mu maboko y’Abakaludaya batwice, kandi batujyane i Babuloni turi imbohe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nuko Yohanani mwene Kareya n’abatware b’ingabo bose na rubanda rwose, banga kumvira ijwi ry’Uwiteka ngo bature mu gihugu cy’u Buyuda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ahubwo Yohanani mwene Kareya n’abatware b’ingabo bose bajyana abasigaye b’i Buyuda bose, bari bagarutse bavuye mu mahanga yose aho bari baratatanirijwe bazanywe no gutura mu gihugu cy’u Buyuda:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
si abagabo si abagore, si abana si abakobwa b’umwami, umuntu wese Nebuzaradani umutware w’abarinzi yari yeguriye Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani, hamwe n’umuhanuzi Yeremiya na Baruki mwene Neriya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nuko bajya mu gihugu cya Egiputa kuko banze kumvira ijwi ry’Uwiteka, maze bagera n’i Tahapanesi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Maze ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yeremiya ari i Tahapanesi riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
“Itorere amabuye manini, uyahishe rwihishwa munsi y’amatafari ashashe ku irembo ry’inzu ya Farawo i Tahapanesi abantu b’i Buyuda babireba, maze ubabwire uti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti: Ngiye gutuma nzane Nebukadinezari umwami w’i Babuloni umugaragu wanjye, intebe ye nyitereke hejuru y’ayo mabuye nahishe, na we azabamba ihema rye ry’ubwami hejuru yayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nuko azaza yubike igihugu cya Egiputa maze abo gupfa bazicwa, abo kujyanwa ari imbohe bazagenda ari imbohe, n’abo kwicishwa inkota bazicishwa inkota.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kandi nzakongeza umuriro mu ndaro z’ibigirwamana byo muri Egiputa, na we azabitwika abijyane ho iminyago. Azirimbanisha ibyo mu gihugu cya Egiputa nk’uko umwungeri yambara umwambaro we, kandi azahava amahoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Azamenagura n’inkingi z’amabuye ziri i Betishemeshi ho mu gihugu cya Egiputa, kandi indaro z’ibigirwamana byo muri Egiputa azazitwika.’ ”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yeremiya igice cya: