Somera Bibiriya kuri Telefone
Yeremiya ahanurira Abayuda bari muri Egiputa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ijambo ryaje kuri Yeremiya ryerekeye ku Bayuda bose bari batuye mu gihugu cya Egiputa, abatuye i Migidoli n’i Tahapanesi, n’i Nofu no mu gihugu cy’i Patirosi riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Mwabonye ibyago byose nateje i Yerusalemu n’imidugudu yose y’u Buyuda, kandi dore ubu ni amatongo nta wuyituyemo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
bitewe n’ibibi byabo, ibyo bakoze kugira ngo bandakaze bakajya kosa imibavu bakorera izindi mana batazi, ari bo cyangwa mwe cyangwa ba se.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nyamara nabatumagaho abagaragu banjye bose b’abahanuzi, nkazinduka kare nkabatuma nti ‘Ntimugakore icyo kizira nanga.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ariko ntibarakumvira, habe no gutega amatwi ngo bahindukire bave mu bibi byabo ngo be kosereza izindi mana imibavu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ni cyo cyatumye umujinya wanjye n’uburakari bwanjye bisukwa ku midugudu y’u Buyuda no mu nzira z’i Yerusalemu bikahakongerezwa, hagasenywa hagahinduka amatongo nk’uko biri n’uyu munsi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
“Noneho uku ni ko Uwiteka Imana Nyiringabo, Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Ni iki gituma mukorera ubugingo bwanyu iki kibi gikomeye, mukitsembamo umugabo n’umugore, umwana muto n’uwonka ngo bacibwe i Buyuda, ntimugire uwo musigarana?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kuko mundakarisha imirimo y’amaboko yanyu, mwosereza izindi mana imibavu mu gihugu cya Egiputa aho mwaziye gutura, bituma mucibwa mukaba ibivume n’ibiteye isoni mu mahanga yose yo mu isi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Mbese mwibagiwe ibibi bya ba sogokuruza, n’ibibi by’abami b’u Buyuda n’ibibi by’abagore babo, n’ibibi byanyu ubwanyu n’ibibi by’abagore banyu, ibyo bakoreye mu gihugu cy’u Buyuda no mu nzira z’i Yerusalemu?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ndetse kugeza ubu ntibaricisha bugufi, ntibaratinya kandi ntibaragendera mu mategeko yanjye cyangwa mu mateka yanjye, ayo nashyize imbere yanyu n’imbere ya ba sogokuruza.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
“Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo, Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Dore maramaje kuzabagirira nabi, ndetse n’ab’i Buyuda bose nzabaca.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Maze n’abasigaye b’i Buyuda, bagamije kujya muri Egiputa ngo batureyo, nzabafata bose barimburwe. Mu gihugu cya Egiputa ni ho bazagwa barimbuwe n’inkota n’inzara, uhereye ku muto hanyuma y’abandi ukageza ku mukuru uruta abandi, bazapfa bazize inkota n’inzara, bazaba ibivume n’ibitangarirwa, n’ibicibwa n’ibiteye isoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ni ukuri abatuye mu gihugu cya Egiputa nzabahana nk’uko nahannye i Yerusalemu, mbahanishe inkota n’inzara n’icyorezo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
bitume hatagira uwo mu basigaye b’i Buyuda bagiye mu gihugu cya Egiputa ngo batureyo uzabirokoka ngo asigare, asubire mu gihugu cy’u Buyuda aho bifuza gusubira ngo bahature, kuko ari nta wuzasubirayo keretse impunzi.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Maze abantu bose bari bazi ko abagore babo bosereza izindi mana imibavu, n’abandi bagore bari bahagaze aho bari iteraniro rinini, ndetse abantu bose batuye mu gihugu cya Egiputa i Patirosi, basubiza Yeremiya bati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
“Ntabwo tuzakumvira mu byo watubwiye mu izina ry’Uwiteka byose
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ahubwo tuzasohoza rwose ijambo ryose ryavuye mu kanwa kacu, ryo kosereza umugabekazi wo mu ijuru imibavu no kumusukira amaturo y’ibyokunywa, nk’uko twagenje twe na ba sogokuruza, n’abami bacu n’ibikomangoma byacu tukiri mu midugudu y’u Buyuda no mu nzira z’i Yerusalemu, kuko ari ho twabonaga ibyokurya byinshi tugahirwa, tutagira ikibi tubona.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ariko uhereye igihe turorereye kosereza umugabekazi wo mu ijuru imibavu no kumusukira amaturo y’ibyokunywa, twabuze byose turimburwa n’inkota n’inzara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
“Kandi igihe twoserezaga umugabekazi wo mu ijuru imibavu, tukamusukira amaturo y’ibyokunywa, mbese twamuvugiraga imitsima tukamuramya, tukamusukira amaturo y’ibyokunywa, abagabo bacu badahari?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Maze Yeremiya abaza abantu bose, abagabo n’abagore bamusubije batyo ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
“Mbese imibavu mwoshereje mu midugudu y’u Buyuda no mu nzira z’i Yerusalemu, mwe na ba sogokuruza n’abami banyu, n’ibikomangoma byanyu na rubanda rwo mu gihugu, Uwiteka ntarakabyibuka ngo bimugere ku mutima?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Uwiteka ntiyabasha kongera kwihanganira imirimo yanyu mibi n’ibizira mwakoze, ni cyo gituma igihugu cyanyu cyahindutse amatongo n’igitangarirwa, n’ikivume kitagira ugituyemo nk’uko bikiri n’uyu munsi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Mwosaga imibavu, mugacumura ku Uwiteka kandi ntimwumvire ijwi ry’Uwiteka, habe no kugendera mu mategeko ye no mu mateka ye no mu byo yahamije.Ibyo ni byo byabazaniye ibi byago nk’uko biri n’uyu munsi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Nuko Yeremiya arongera abwira abantu bose n’abagore bose ati “Nimwumve ijambo ry’Uwiteka, yemwe ab’i Buyuda mwese abari mu gihugu cya Egiputa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Mwe n’abagore banyu, mwese mwavugishije indimi zanyu mubisohoza n’amaboko yanyu muti: Rwose tuzasohoza imihigo yacu twahize yo kosereza umugabekazi wo mu ijuru imibavu, no kumusukira amaturo y’ibyokunywa’, nuko nimukomeze imihigo yanyu kandi muyisohoze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Nuko rero nimwumve ijambo ry’Uwiteka, mwe ab’i Buyuda mwese mutuye mu gihugu cya Egiputa: ‘Dore narahiye izina ryanjye rikomeye, ni ko Uwiteka avuga, yuko izina ryanjye ritazongera kuvugwa ukundi n’akanwa k’umuntu wese w’i Buyuda uri mu gihugu cyose cya Egiputa, ngo avuge ati: Ndahiye Uwiteka uhoraho.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Dore mbahanzeho amaso ngo mbagirire nabi, si ukubagirira neza. Kandi abantu b’i Buyuda bose bari mu gihugu cya Egiputa bazarimburwa n’inkota n’inzara, kugeza ubwo bazashiraho rwose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Ariko abazacika ku icumu bazava mu gihugu cya Egiputa basubire mu gihugu cy’u Buyuda ari bake, nuko abasigaye b’i Buyuda bose bari baragiye mu gihugu cya Egiputa guturayo, bazamenya ijambo rihamye iryo ari ryo yuko ari iryanjye cyangwa iryabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Kandi Uwiteka aravuga ngo ikizababera ikimenyetso, ni uko nzabahanira hano kugira ngo mumenye yuko amagambo yanjye azahama akabasohozaho ikibi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Uku ni ko Uwiteka avuga ati ‘Dore Farawo Hofura umwami wa Egiputa, ngiye kumugabiza ababisha be, mushyire mu maboko y’abahiga ubugingo bwe, nk’uko nashyize Sedekiya umwami w’u Buyuda mu maboko ya Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, wari umwanzi we wahigaga ubugingo bwe.’ ”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yeremiya igice cya: