Somera Bibiriya kuri Telefone
Yeremiya ahanurira amahanga ibyago muri Egiputa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ijambo ry’Uwiteka ryaje ku muhanuzi Yeremiya ryerekeye ku banyamahanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ibya Egiputa: Iby’ingabo za Farawo Neko umwami wa Egiputa zari ku ruzi Ufurate i Karikemeshi, izo Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yanesheje mu mwaka wa kane wa Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w’u Buyuda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
“Nimuringanize ingabo nto n’inini muteze urugamba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nimutandike amafarashi muyajyeho mwebwe abagendera ku mafarashi, muteze urugamba mwambaye ingofero, mutyaruze amacumu mwambare imyambaro y’ibyuma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
“Ese mbabonyemo iki? Bakutse umutima basubira inyuma kandi intwari zabo ziraneshejwe, zirahunga ziriruka ntizarinda kurora inyuma, ibiteye ubwoba biri impande zose.” Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
“Impayamaguru zo muri bo ze guhunga, n’intwari zabo ntizizacike ku icumu, ikasikazi ku ruzi Ufurate ni ho basitariye baragwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Uwo ni nde wuzuye ameze nka Nili, amazi ye akiremamo ibigogo nk’iby’inzuzi?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Egiputa haruzuye hameze nka Nili, amazi yayo yiremamo ibigogo nk’iby’inzuzi, haravuga hati ‘Nzahaguruka nkwire isi yose, nzarimbura umurwa n’abawutuyemo.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nimuzamuke mwa mafarashi mwe, namwe mwa magare mwe nimuhorere n’intwari zisohoke. Abanyetiyopiya n’ab’i Puti bitwaza ingabo, n’ab’i Ludi bitwaza imiheto bakayifora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
“Uwo munsi ni umunsi w’Umwami Uwiteka Nyiringabo, umunsi wo guhōra kugira ngo yihōrere abanzi be, kandi inkota izarya ihage inywe n’amaraso yabo ishire inyota, kuko Umwami Uwiteka Nyiringabo afite igitambo cyo gutamba mu gihugu cy’ikasikazi ku ruzi Ufurate.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Zamuka ujye i Galeyadi, wikurireyo umuti womora wa mwari we, mukobwa wa Egiputa. Imiti wigwiriza ni iy’ubusa ntabwo uzakira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Amahanga yumvise gukorwa n’isoni kwawe kandi isi yuzuwemo n’umuborogo wawe, kuko intwari ikubitana igitsiburira n’iyindi zombi zikagwira icyarimwe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ijambo Uwiteka yabwiye umuhanuzi Yeremiya, uko Nebukadinezari umwami w’i Babuloni azatera igihugu cya Egiputa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
“Mubimenyeshe muri Egiputa, mubyamamaze i Migidoli, mubyamamaze i Nofu n’i Tahapanesi muti ‘Hagarara ushikamye kandi ube witeguye, kuko inkota imaze kurimbura abagukikije.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Kuki intwari zawe zagiye incucu imwe? Ntibaruhije bahagarara kuko Uwiteka ari we ubirukanye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Yatumye benshi basitara, ni ukuri bagwana hejuru. Maze baravuga bati ‘Reka duhaguruke dusubire muri bene wacu no mu gihugu twavukiyemo, duhunge inkota irimbura.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
“Ni ho batereye hejuru bati ‘Farawo umwami wa Egiputa agira umuhindo gusa, kuko yirengagije igihe cyategetswe.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Umwami, izina rye ni Uwiteka Nyiringabo arirahira ati ‘Ni ukuri nk’uko Tabora umeze mu misozi, kandi nk’uko Karumeli wo ku nyanja umeze, ni ko azaza.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Yewe mukobwa utuye muri Egiputa we, kora impamba witegure kuko ugiye kugenda uri umunyagano, kuko i Nofu hazaba amatongo, hagatwikwa ntihagire uwo kuhatura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Egiputa hameze nk’ishashi nziza cyane, ariko kurimbuka kuje guturutse ikasikazi kurasohoye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
N’abakorera ibihembo baho bameze nk’inyana zishishe ziri mu kiraro, kuko na bo basubiye inyuma bagahungira hamwe ntibarakarushya bahagarara kuko umunsi w’ibyago byabo wabatunguye, ari igihe cyo guhanwa kwabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ijwi ryabo rizagenda nk’inzoka kuko bazaza bari kumwe n’ingabo, bazamutera bafite intorezo nk’abāsa inkwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Uwiteka aravuga ati ‘Bazatema ishyamba rye nubwo ari inzitane, kuko ari benshi kuruta inzige kandi ntibabarika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Umukobwa wa Egiputa azamwara, azatangwa mu maboko y’ubwoko bw’ikasikazi.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli iravuga iti “Ngiye guhana Amoni w’i No na Farawo na Egiputa, n’ibigirwamana byaho n’abami baho, ndetse na Farawo n’abamwizigiye bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Nzabatanga mu maboko y’abahiga ubugingo bwabo, no mu maboko ya Nebukadinezari umwami w’i Babuloni no mu maboko y’abagaragu be, kandi hanyuma y’ibyo hazongera guturwa nko mu bihe bya kera. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
“Ariko ntutinye weho Yakobo mugaragu wanjye, kandi ntukuke n’umutima Isirayeli we. Kuko nzagukiza ngukuye kure, n’urubyaro rwawe ndukure mu gihugu barimo ari imbohe, Yakobo na we azagaruka abe amahoro kandi agubwe neza, nta wuzamutera ubwoba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Ntutinye Yakobo we, mugaragu wanjye, ni ko Uwiteka avuga, kuko ndi kumwe namwe kandi nzatsembaho rwose amahanga yose nari narakwirukaniyemo, ariko weho sinzagutsembaho rwose nzaguhana uko bikwiriye, ariko ntabwo nzareka kuguhana.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yeremiya igice cya: