Somera Bibiriya kuri Telefone
Ibyago by’Abafilisitiya n’ab’i Tiro
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ijambo ry’Uwiteka ryaje ku muhanuzi Yeremiya ryerekeye ku Bafilisitiya, Farawo ataratsinda i Gaza. 2.4-7; Zek 9.5-7
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Dore amazi menshi agwiriye ikasikazi azasuma nk’uruzi rwuzuye rufite umuvumba, azarengera hejuru y’igihugu no ku bikirimo byose n’umurwa n’abawutuyemo, abagabo bazavuza induru n’abatuye mu gihugu bose baboroge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Imirindi y’inzara z’amafarashi ye akomeye, n’ikiriri cy’amagare ye no guhinda kw’inziga zayo, byose bitera ababyeyi guhunga ntibarushye bakebuka abana babo, kuko amaboko yabo arabiranye
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
bitewe n’umunsi uje wo kurimbura Abafilisitiya bose, no kurimbura umufasha wese wasigaye i Tiro n’i Sidoni, kuko Uwiteka azarimbura Abafilisitiya n’abasigaye mu kirwa cy’i Kafutori.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ibiharanjongo biteye i Gaza, Ashikeloni harazimye n’ahasigaye h’ikibaya cyaho. Uziharatura ugeze ryari?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Yewe wa nkota y’Uwiteka we, uzaruhuka ryari? Isubize mu rwubati rwawe, ruhuka utuze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ariko se waruhuka ute, ko wategetswe n’Uwiteka? Ashikeloni n’ikibaya cy’inyanja ni ho yayiteje.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yeremiya igice cya: