Somera Bibiriya kuri Telefone
Imana itegekera Abayuda ibihano ibahoye ibyaha byabo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nimwiruke mukubite hirya no hino mu nzira z’i Yerusalemu, maze murebe kandi mumenye, mushake mu miharuro yaho niba mwabasha kuhabona umuntu naho yaba umwe ukora ibitunganye agashaka ukuri, nanjye nazahagirira imbabazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Kandi naho bavuga bati “Turahiye Uwiteka uhoraho”, ni ukuri barahira ibinyoma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Uwiteka we, mbese amaso yawe ntuyarebesha ku kuri? Warabakubise ntibababara, warabatsembye ariko banze guhanwa, bakambije mu gahanga kabo harusha ubutare gukomera, ariko banze kugaruka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ni ko kuvuga nti “Ni ukuri aba ni abatindi, ni abapfapfa kuko batazi inzira y’Uwiteka cyangwa amateka y’Imana yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ngiye gusanga abakomeye mvugane na bo, kuko ari bo bazi inzira y’Uwiteka n’amateka y’Imana yabo. Nyamara na bo bahuje inama yo kwica ubuhake, bakica isezerano ryari ribaboshye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ni cyo gituma intare ivuye mu ishyamba izabatanyagura, isega rya nijoro rizabanyaga, ingwe izabubikiririra imbere y’imidugudu yabo. Uzahasohokera wese azatanyagurwa kuko ibicumuro byabo ari byinshi, no gusubira inyuma kwabo kwaragwiriye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nabasha nte kukubabarira? Abana bawe baranyimūye kandi barahira ibitari Imana. Narabagaburiye bamaze guhaga barasambana, kandi biremamo imitwe bajya mu mazu y’abamaraya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Bari bameze nk’amafarashi abyibushye yiragiye, umuntu wese yivugira ku mugore w’umuturanyi we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Mbese ibyo sinabibahanira? Ni ko Uwiteka abaza. Kandi ubwoko nk’ubu umutima wanjye ntiwabuhora ibyo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
“Nimwurire mujye ku nkike zaho kandi muzisenye ariko mwe kuhatsemba rwose, muhahwanyureho amashami yaho kuko atari ay’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Kuko inzu ya Isirayeli n’inzu ya Yuda yankoreye iby’uburiganya byinshi. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kandi banze Uwiteka baramuhakana ngo ‘Si we kandi nta n’ibyago bizatugeraho, ndetse nta nkota cyangwa inzara tuzabona,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
ba bahanuzi bazahinduka umuyaga nta jambo ry’ubuhanuzi bafite, ibyo bahanuye ni bo bizabaho.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
“Ni cyo gituma Uwiteka Imana Nyiringabo ivuga itya iti ‘Ubwo bavuze iryo jambo, dore nzabahindura inkwi, n’amagambo yanjye nzayagira umuriro mu kanwa kawe azabatwike.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Dore ngiye kubateza ishyanga riturutse kure, wa nzu ya Isirayeli we.’ Ni ko Uwiteka avuga. Ni ishyanga rikomeye kandi rya kera, ishyanga utazi ururimi rwaryo, haba no kumva icyo bavuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ikirimba cyabo ni nk’imva irangaye, bose ni intwari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Bazarya bamareho umusaruro wawe n’ibyokurya byawe, iby’abahungu bawe n’abakobwa bawe bari bakwiriye kurya. Bazarya bamareho imikumbi yawe n’amashyo yawe, bazarya bamareho inzabibu zawe n’imitini yawe, n’imidugudu yawe n’inkike z’amabuye wiringiraga bazayishenyesha inkota.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
“Ariko muri icyo gihe nubwo bimeze bityo, sinzabatsembaho rwose. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Kandi igihe bazaba babaza bati ‘Ni iki cyatumye Uwiteka Imana yacu idukorera ibyo byose?’ Uzabasubize uti ‘Nk’uko mwanyimuye mugakorera ibigirwamana by’amahanga mu gihugu cyanyu, ni ko muzakorera abanyamahanga mu gihugu kitari icyanyu.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
“Nimumenyekanishe ibi mu nzu ya Yakobo, mubyamamaze i Buyuda muti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
‘Nimvumve ibi mwa bwoko bw’abapfapfa batagira umutima mwe, mufite amaso ntimubone kandi n’amatwi mtimwumve.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Mbese ntimunyubaha?’ Ni ko Uwiteka abaza. Ntimwahindira umushyitsi imbere yanjye, kandi ari jye washyiriyeho umusenyi kuba urugabano rw’inyanja ho itegeko rihoraho iteka, rituma itabasha kururenga? Nubwo imiraba yayo isuma ntishobora kurutwara, nubwo ihorera ntibasha kururenga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ariko ubwo bwoko bufite umutima winangiye w’ubugome, baragomye barigendera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ntibarushya bibwira mu mitima yabo bati ‘Reka twubahe Uwiteka Imana yacu iduhe imvura y’umuhindo n’iy’itumba mu gihe cyayo, ni yo idukomereza iminsi yashyiriweho igihe cyo gusarura.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Ibicumuro byanyu ni byo byakuyeho ibyo bintu, kandi ibyaha byanyu ni byo byabimishije ibyiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
“Kuko abantu banjye babonetsemo abantu babi, baca ibico nk’abategesha inyoni imitego, baratega bagafata abantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Nk’urutanda rwuzuyemo inyoni ni ko amazu yabo yuzuyemo uburiganya, ni cyo cyabateye gukomera bakaba abakire.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Barahonjotse baciye umubiri, ni ukuri imirimo y’ibyaha byabo barayikabya. Kuburana ntibaburanira impfubyi kugira ngo zigubwe neza, kandi ntibacira umukene urubanza rutabera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Mbese ibyo sinzabibahanira? Ni ko Uwiteka abaza. Kandi ubwoko nk’ubu umutima wanjye ntiwabuhora ibyo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
“Ikintu gitangaza kandi cyangwa urunuka cyabonetse mu gihugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Abahanuzi bahanura ibinyoma, abatambyi bategeka uko bishakiye, kandi abantu banjye bashima ko bagenza batyo. Amaherezo yabyo se muzabigira mute?”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yeremiya igice cya: