Somera Bibiriya kuri Telefone
Ibyago bizagera kuri Babuloni n’Abakaludaya
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ijambo Uwiteka yavuze kuri Babuloni no ku gihugu cy’Abakaludaya, arivugisha umuhanuzi Yeremiya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nimurimenyeshe mu mahanga, muryamamaze kandi mushinge ibendera, muryamamaze mwe kurihisha muti “I Babuloni hanyazwe, Beli yakojejwe isoni, Merodaki yakutse umutima, ibishushanyo bye byamwajwe, ibigirwamana bye byamenaguritse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
“Kuko ikasikazi haturutse ishyanga rimuteye, rizahindura igihugu cye amatongo kandi nta wuzakibamo, si abantu si amatungo, byose byahunze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
“Muri iyo minsi no muri icyo gihe, ni ko Uwiteka avuga, aba Isirayeli bazaza bari kumwe n’aba Yuda, bazagenda barira bashaka Uwiteka Imana yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Bazayoboza i Siyoni baherekeje amaso bati ‘Nimuze mwiyuzuze n’Uwiteka, musezerane isezerano ry’iteka ritazibagirana.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
“Ubwoko bwanjye bwabaye intama zazimiye zijimijwe n’abungeri bazo, bazirorongotaniriza mu misozi ziva ku musozi umwe zikajya ku wundi, zibagiwe ikiraro cyazo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Abazibonye bose baraziriye, abanzi bazo bakavuga bati ‘Nta rubanza ruturiho kuko bacumuye ku Uwiteka, ari we buturo bwo gukiranuka kandi ari we byiringiro bya ba sekuruza.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
“Nimuhunge muve muri Babuloni, muve mu gihugu cy’Abakaludaya mumere nk’amasekurume y’ihene ajya imbere y’imikumbi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Kuko ngiye gukoranya amahanga akomeye aturutse mu gihugu cy’ikasikazi, nyateze i Babuloni bahateze urugamba. Hazaherako hahindūrwe, imyambi yabo izaba imeze nk’iy’intwari y’umukogoto, nta wuzagaruka ubusa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Kandi i Bukaludaya hazaba umunyago, abahanyaga bose bazahāga. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
“Naho mwanezerewe, naho mwishimye mwa banyaga umwandu wanjye mwe, nubwo mwabyibushye nk’ishashi yahuwe mu rwuri, mukivuga nk’amafarashi akomeye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
nyoko azakozwa isoni rwose, uwababyaye azamwara. Dore azahinduka uw’inyuma mu mahanga, amere nk’igihugu cy’ubukuna kidaturwa kandi gikakaye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ntihazaturwa ku bw’uburakari bw’Uwiteka, ahubwo hazaba amatongo rwose. Uzanyura i Babuloni wese azatangara yimyoze, abonye ibyago byaho byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
“Nimuteze urugamba rwo kugota i Babuloni mwa bafozi b’umuheto mwese, nimuharase mwe kuziganya imyambi, kuko hacumuye ku Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nimuhasakurizeho impande zose harayobotse, ibihome byaho byaraguye, inkike zaho zarasenyuts, kuko ari uguhōra ku Uwiteka. Nimuhahōre muhagenzereze nk’uko hagiriye abandi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ababibyi b’i Babuloni n’abatemesha imihoro mu gihe cy’isarura mubamareyo. Gutinya inkota irimbura bizatuma umuntu wese asubira mu bwoko bwe, kandi umuntu wese azahungira mu gihugu cy’iwabo.”
Abisirayeli bazakizwa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Isirayeli ni intama yazimiye, intare zaramwirukanye: ubwa mbere yariwe n’umwami wo mu Ashuri, none ubuheruka Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yamuvunnye amagufwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo “Dore ngiye guhana umwami w’i Babuloni n’igihugu cye nk’uko nahannye umwami wo mu Ashuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Na we Isirayeli nzamugarura mu kiraro cye, azaragirwa i Karumeli n’i Bashani, kandi ubugingo bwe buzaragira mu mpinga z’imisozi ya Efurayimu n’i Galeyadi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Muri iyo minsi no muri icyo gihe, igicumuro cya Isirayeli kizashakwa kibure, n’ibyaha bya Yuda na byo ntibizaboneka, kuko nzababarira abo nasize mbarokoye.” Ni ko Uwiteka avuga.
Uko i Babuloni hazatsindwa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Zamuka utere igihugu cy’i Meratayimu, ugitere utere n’abaturage b’i Pekodi, ubice kandi ubarimbure rwose, ubakurikirane, ukore uko ibyo nagutegetse byose biri. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Urusaku rw’intambara ruri mu gihugu, ni urwo kurimbura gukomeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Yemwe, inyundo y’isi yose ko yacitse igatāna! I Babuloni hahindutse amatongo mu yandi mahanga!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Naguteze umutego none uwuguyemo yewe Babuloni, kandi ntiwabimenye, wabonetsweho kurwanya Uwiteka maze urafatwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Uwiteka yakinguye ububiko bwe bw’intwaro avanamo intwaro z’uburakari bwe, kuko Umwami Uwiteka Nyiringabo afite umurimo wo gukora mu gihugu cy’Abakaludaya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Nimuze muhatere muturutse hose mukingure ibigega byaho, muhahindure ibirundo, muharimbure rwose mwe kugira icyaho musiga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Mukembe amapfizi yaho yose, muyamanure ajye mu ibagiro. Babonye ishyano kuko igihe cyabo kigeze, n’umunsi wo guhanwa kwabo!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Ijwi ry’impunzi zirokotse mu gihugu cy’i Babuloni ryumvikanye rimenyesha i Siyoni guhōra k’Uwiteka Imana yacu, ihōrera urusengero rwayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Nimuhamagare abarashi batere i Babuloni, abafozi b’imiheto bose. Muteze urugamba muhagote ntihagire n’umwe waho usimbuka, muhiture ibihwanye n’imirimo yaho, uko hagenje kose abe ari ko muhagenzereza, kuko hagize ubwibone hagasuzugura Uwiteka, Uwera wa Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Ni cyo gituma abasore baho bazagwa mu nzira zaho, kandi muri uwo munsi ingabo zaho zose zizaceba. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Dore uranyiteje yewe mwibone we, kuko umunsi wawe ugeze, igihe nzaguhanaho. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Umwibone azasitara agwe kandi nta wuzamubyutsa, nzakongeza umuriro mu midugudu ye maze utwike abamukikije bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Aba Isirayeli n’aba Yuda barenganirijwe hamwe, kandi ababajyanye ari imbohe barabakomeza, banga kubarekura ngo bagende.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Umucunguzi wabo arakomeye, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye. Azababuranira rwose kugira ngo aruhure isi, kandi atere impagarara abatuye i Babuloni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
“Inkota igeze ku Bakaludaya no ku batuye i Babuloni, no ku bikomangoma byaho no ku banyabwenge baho. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Inkota igeze ku bīrasi kandi bazahinduka abapfapfa, inkota igeze ku ntwari zaho kandi zizashoberwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Inkota igeze ku mafarashi yabo no ku magare yabo, no ku ruvange rw’abanyamahanga babarimo, bazaba nk’abagore. Inkota igeze ku butunzi bwaho, kandi bazanyagwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Izuba rigeze ku mazi yaho kandi azakama, kuko ari igihugu cy’ibishushanyo bibajwe kandi ibigirwamana byabo byabatwaye umutima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
“Ni cyo gituma inyamaswa zo mu kidaturwa n’amasega ari ho bizaba, n’imbuni zizahaba kandi ntihazongera guturwamo iteka ryose, ntabwo hazaturwamo uko ibihe biha ibindi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Uko Imana yarimbuye i Sodomu n’i Gomora n’imidugudu yegeranye na ho, ni ko na ho nta muntu uzahatura, kandi nta mwana w’umuntu uzahasuhukira. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
“Dore haje ubwoko buturutse ikasikazi, kandi ubwoko bukomeye n’abami benshi bazahagurutswa bava mu mpera z’isi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
Bitwaje imiheto n’amacumu, ni inkazi ntibababarira. Ijwi ryabo rihorera nk’inyanja kandi bagendera ku mafarashi, umuntu wese ateje urugamba nk’umuntu ugiye mu ntambara, baraguteye wa mukobwa w’i Babuloni we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
Umwami w’i Babuloni yumvise inkuru zabo maze amaboko ye araraba, kwiheba kumugeraho n’umubabaro nk’uw’umugore uri ku nda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp44.
“Dore azazamuka ameze nk’intare ava ku mwuzure wa Yorodani atere ubuturo bukomeye, ariko nzabubirukanamo mbatunguye, uwatoranijwe ni we nzabwegurira. Ni nde uhwanye nanjye? Ni nde tuzahana isāngo, n’umwungeri uzanyimīra ni nde?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp45.
Nuko rero nimwumve inama Uwiteka yerekeje kuri Babuloni n’imigambi yagambiriye ku gihugu cy’Abakaludaya. Ni ukuri bazabakurura babajyane kure, ndetse n’abato bo mu mukumbi. Ni ukuri ubuturo bwabo azabuhindurira amatongo hejuru yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp46.
Isi itigiswa n’urusaku rwo kunyagwa kw’i Babuloni, kandi gutaka kumvikana mu mahanga.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yeremiya igice cya: