Somera Bibiriya kuri Telefone
Ababisha b’Abayuda bazabatera, bagote Yerusalemu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nimwiyarure yemwe bana ba Benyamini mwe, muve muri Yerusalemu muvugirize impanda i Tekowa, mushinge ikimenyetso kuri Betihakeremu kuko ibyago biturutse ikasikazi no kurimbuka gukomeye bibahanzeho amaso.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Umukobwa w’i Siyoni ufite uburanga bwiza wadamaraye, ngiye kumuca.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Abungeri bazahasanga bajyanye imikumbi yabo, bazahakikiza amahema yabo, umwe azaragira ahe undi ahe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nimwitegure kuhatera, nimuhaguruke tuzamuke ku manywa. Tubonye ishyano, kuko bugiye kugoroba, ibicucu bya nimugoroba bimaze kurema!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nimuhaguruke tuze kuzamuka nijoro, turimbure amanyumba yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati “Mutsinde ibiti, murunde ikirundo cyo kūririraho mutere i Yerusalemu, ari wo murwa ugiye guhanwa wuzuye urugomo gusa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nk’uko isōko ivubura amazi yayo ni ko na wo uvubura gukiranirwa kwawo, urugomo no kwambura byumvikana muri wo, indwara n’inguma bihora imbere yanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Emera kwigishwa Yerusalemu we, umutima wanjye utakwikuburaho kugira ngo ntaguhindura amatongo n’igihugu kidatuwemo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati “Bazahumba rwose abasigaye ba Isirayeli nk’uruzabibu, humbishe ukuboko kwawe nk’usoromera imizabibu mu byibo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
“Abo nzavugana na bo no kubabera umuhamya ni ba nde kugira ngo bumve? Dore ugutwi kwabo ntikwakebwe ntibabasha kumva, ijambo ry’Uwiteka bararizinutswe ntibanezezwa na ryo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ni cyo gituma nuzuwemo n’uburakari bw’Uwiteka, naniwe no kwiyumanganya. Busuke ku bana bari mu nzira no mu iteraniro ry’abasore, kuko umugabo azafatanwa n’umugore we, kandi umusaza n’ugeze mu za bukuru na bo bazafatanwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Amazu yabo azigarurirwa n’abandi hamwe n’imirima yabo n’abagore babo, kuko ukuboko kwanjye nzakuramburira ku baturage bo mu gihugu. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kuko uhereye ku muto ukageza ku mukuru wo muri bo umuntu wese yitanze gushaka indamu mbi, uhereye ku muhanuzi ukageza ku mutambyi, umuntu wese akora iby’uburiganya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Uruguma rw’abantu banjye barwomoye baruca hejuru bavuga bati ‘Ni amahoro, ni amahoro’, ariko rero nta mahoro ariho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Mbese nta soni bagize bamaze gukora ibizira? Oya, ntabwo bakozwe n’isoni haba no guhonga mu maso. Ni cyo gituma bazagwa mu bagwa, igihe nzabahagurukira bazaba imirara.” Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Uwiteka avuga atya ati “Nimuhagarare mu nzira murebe kandi mubaririze inzira za kera, aho inzira nziza iri abe ari yo munyuramo, ni ho muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu. Ariko barahakana bati ‘Ntituzayinyuramo.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Kandi nabashyizeho n’abarinzi nti ‘Nimutegere amatwi ijwi ry’impanda’, ariko barahakana bati ‘Ntituzayatega.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
“Nuko nimwumve mwa mahanga mwe, kandi mumenye ikibarimo wa teraniro we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Umva wa si we, dore ngiye kuzanira aba bantu ibyago ari byo mbuto z’ibyo bajyaga bibwira, kuko batumviye amagambo yanjye, n’amategeko yanjye bakaba barayanze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
“Ni iki gituma nzanirwa imibavu ivuye i Sheba, n’ibihumura neza bivuye mu gihugu cya kure? Ibitambo byanyu byoswa ntibyemewe n’amaturo yanyu ntanezeza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati “Dore nzashyira ibisitaza imbere y’aba bantu, abana bazabisitaranaho na ba se, umuturanyi na mugenzi we bazapfana.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Uwiteka avuga atya ati “Dore ubwoko buje buturuka mu gihugu cy’ikasikazi, ishyanga rikomeye rizahagurutswa riturutse ku mpera z’isi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
bitwaje imiheto n’amacumu. Ni abantu b’inkazi ntibababarira, ikiriri cyabo gihōrera nk’inyanja, bagendera ku mafarashi, umuntu wese ateje urugamba nk’uri mu ntambara, kandi ni wowe bateye wa mukobwa w’i Siyoni we.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Twumvise inkuru zaho amaboko yacu araraba, duterwa n’umubabaro mwinshi n’ibise nk’iby’umugore uri ku nda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Ntugasohoke ngo ujye mu murima cyangwa ngo ujye mu nzira, kuko inkota y’umubisha n’ibiteye ubwoba biri mu mpande zose.
Imana ibwira Abayuda ko ari abagome
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Yewe mukobwa w’abantu banjye we, kenyera ibigunira wigaragure mu ivu, wiraburirwe nk’uwapfushije umwana w’ikinege. Gira umuborogo ubabaje cyane, kuko umurimbuzi azadutera adutunguye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Nakugize umunara n’igihome mu bantu banjye, kugira ngo umenye inzira yabo uyigenzure.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Bose ni abagome bakabije bagenda babeshyera abandi, bameze nk’imiringa n’ibyuma, bose bakora ibyo gukiranirwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Imivuba ivugutirwa cyane, icyuma cy’isasu gikongowe n’umuriro, bagumya gucenshura ariko nta cyo bimaze kuko ababi batavanwamo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Abantu bazabita ifeza yabaye inkamba, kuko Uwiteka yabanze.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yeremiya igice cya: