Somera Bibiriya kuri Telefone
Imana ihinyuza abavuzi bavura ibyaha babica hejuru
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uwiteka aravuga ati “Icyo gihe amagufwa y’abami b’i Buyuda n’amagufwa y’ibikomangoma byabo, n’amagufwa y’abatambyi n’ay’abahanuzi, n’ay’abaturage b’i Yerusalemu bazayavana mu bituro byabo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
kandi bazayanyanyagiza imbere y’izuba n’imbere y’ukwezi, n’imbere y’ingabo zose zo mu ijuru, ibyo bakundag, bakabikorera, bakabikurikira bakabishaka ngo babisenge. Ntazarundarundwa cyangwa ngo ahambwe, azaguma ku isi nk’amase.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kandi abasigaye bo muri uwo muryango mubi bari aho nabatatanirije hose, gupfa kuzabarutira kuramba. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
“Maze kandi uzababwire uti ‘Uwiteka arabaza atya ati: Mbese abantu bagwa ubutazabyuka? Umuntu yayoba inzira ubutazayigarukamo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
None se ubu bwoko bw’i Yerusalemu kuki bwasubiye inyuma bukagenderanirako, bagundira uburiganya bakanga kugaruka?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nabateze amatwi numva batavuga ibikwiriye, nta n’umwe wihannye ibyaha bye ngo avuge ati ‘Mbese ariko nakoze iki?’ Umuntu wese aromboreza mu nzira ye nk’uko ifarashi ivuduka ijya mu ntambara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ni ukuri igishondabagabo kigurukira mu kirere kimenya ibihe byacyo, n’intungura n’intashya n’umusambi byitondera ibihe byabo byo kwimuka, ariko abantu banjye bo ntibazi amategeko y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Mwavuga mute muti ‘Turi abanyabwenge kandi amategeko y’Uwiteka ari hamwe natwe?’ Ariko dore ikaramu ibeshya y’abanditsi yayahinduye ibinyoma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Abanyabwenge baramwaye barashobewe kandi barafashwe, dore banze ijambo ry’Uwiteka. Ubwenge bubarimo ni bwenge ki se?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ni cyo gituma abagore babo ngiye kubaha abandi, n’imirima yabo nzayiha abazayizungura, kuko uhereye ku muto ukageza no ku mukuru bose bihaye gushaka indamu mbi, uhereye ku muhanuzi ukageza no ku mutambyi bose bakora iby’uburiganya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Uruguma rw’abantu banjye barwomoye baruca hejuru baravuga bati ‘Ni amahoro, ni amahoro’, ariko rero nta mahoro ariho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Mbese hari isoni bagize bamaze gukora ibizira? Oya, ntabwo bakozwe n’isoni, haba no guhonga mu maso. Ni cyo gituma bazagwa mu bagwa, igihe nzabahagurukira nzabagira imirara. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
“Nzabatsemba rwose, nta maseri azaboneka ku muzabibu cyangwa imbuto ku mutini, n’ibibabi bizaraba kandi ibyo nabahaye na byo bazabinyagwa.” Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kuki tucyicaye aha? Nimuteranire hamwe tujye mu midugudu y’ibihome tuhacecekere, kuko Uwiteka Imana yacu ari yo iduhojeje, iduhaye kunywa amazi akarishye kuko twacumuye ku Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Twategereje amahoro ariko nta cyiza cyayo twabonye, twashatse igihe cy’umukiro none habaye impagarara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Imifuho y’amafarashi ye irumvikana iturutse i Dani, igihugu cyose gitigiswa n’urusaku rwo kwivuga kw’amafarashi ye akomeye, kuko baje bakarya igihugu n’ibikirimo byose, n’umurwa n’abawutuyeho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Dore ngiye kohereza inzoka n’impiri muri mwe zitagomborwa, zibarye. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ye baba we, icyampa ihumure ryo kumara umubabaro! Umutima wanjye urihebye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Nimwumve ijwi ryo gutaka kw’abantu banjye riturutse mu gihugu cya kure riti “Mbese Uwiteka ntari i Siyoni? Umwami waho ntahari?” Kuki banyendereza bakandakarisha ibishushanyo byabo bibajwe, n’ibitagira umumaro by’inzaduka?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Isarura rirarangiye, icyi kirashize kandi tudakijijwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Mbabajwe n’umubabaro w’abantu banjye ndirabuye, kwiheba kuramfashe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Mbese i Galeyadi nta muti womora uhaba? Kuki uruguma rw’ubwoko bwanjye rutakize?
Yeremiya aririra ibyago bizaba i Yerusalemu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ye baba we, icyampa umutwe wanjye ukabamo iriba ry’amazi, n’amaso yanjye akaba isōko y’amarira kugira ngo ndire ku manywa na nijoro, ndirire abantu banjye bishwe!

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yeremiya igice cya: