Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Icyampa nkagira icumbi ry’abagenzi mu butayu, kugira ngo nsige abantu banjye njye kure yabo, kuko bose ari abasambanyi, n’iteraniro ry’abariganya!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Bafora ururimi rwabo nk’umuheto rukarekura ibinyoma, bagumirije gukomera mu gihugu ariko si ukuri kubakomeje, kuko bava mu cyaha bakajya mu kindi kandi ntibanzi. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Umuntu wese muri mwe ajye yirinda umuturanyi we, kandi ntimukiringire uwo muva inda imwe kuko abavandimwe bazahemukirana rwose, kandi umuturanyi wese azajya asebanya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Umuntu wese azashuka umuturanyi we kandi ntibazavuga ukuri, bamenyereje ururimi rwabo kuvuga ibinyoma, bahora birushya bakora ibibi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Urugo rwawe urutuje mu buriganya, uburiganya ni bwo butuma banga kumenya. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati “Dore nzabashongesha mbagerageze. Ukundi nagira abantu banjye ni ukuhe?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ururimi rwabo ni nk’umwambi wicana, ruvuga iby’uburiganya. Umuntu wese avugana amahoro na mugenzi we ku rurimi, ariko mu mutima we amuciriye igico.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Mbese ibyo sinzabibahanira? Ni ko Uwiteka abaza. Mbese ubwoko nk’ubwo umutima wanjye ntiwabuhora ibyo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
“Imisozi nzayiririra mboroge, n’ibyanya byo mu butayu nzabigirira umubabaro, kuko byatwitswe bigatuma nta wuhanyura, n’ijwi ry’amashyo rikaba ritakihumvikana. Ibisiga byo mu kirere n’amatungo byarahunze, birigendera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
“I Yerusalemu nzahahindura ibirundo habe ubuturo bw’ingunzu, n’imidugudu y’u Buyuda nzayigira amatongo habe ikidaturwa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ni nde w’umunyabwenge wamenya ibi? Ni nde wabibwiwe n’akanwa k’Uwiteka kugira ngo abyamamaze? Kuki igihugu kirimbutse kikaba gikongotse, hagahinduka ahadatuwe bituma hatagira uhanyura?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Uwiteka ni ko kuvuga ati “Kuko baretse amategeko yanjye nabashyize imbere, ntibumvire ijwi ryanjye haba no kurikurikiza,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
ahubwo bayobejwe n’imitima yabo inangiye n’ibigirwamana bya Bāli, ibyo ba sekuruza babigishije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga itya iti ‘Dore ubu bwoko ngiye kubuha uburozi bwitwa apusinto, ndetse mbahe no kunywa amazi akarishye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nzabatataniriza mu mahanga, ayo batazi na ba sekuruza batigeze kumenya, kandi nzabakurikiza inkota kugeza ubwo nzabatsembaho.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati “Mutekereze kandi muhamagare abagore bazi kuboroga baze, mutumire abagore b’abahanga baze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
“Kandi batebuke batuborogere, kugira ngo amaso yacu avemo amarira atemba, n’ibihene byacu bihongobokemo amazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
“Kuko ijwi ry’umuborogo ryumvikanye riturutse i Siyoni riti ‘Yemwe, ko twanyazwe! Dukozwe n’isoni cyane kuko twataye igihugu, kandi badusenyeye ingo.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
“Ariko nimwumve ijambo ry’Uwiteka mwa bagore mwe, kandi amatwi yanyu yakīre ijambo ryo mu kanwa ke, mwigishe abakobwa banyu kuboroga n’umuntu wese yigishe umuturanyi we kuganya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
kuko urupfu rwuririye mu madirishya yacu rukinjira mu manyumba yacu, rwica abana bari hanze n’abasore bari mu nzira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Vuga uti ‘Uko ni ko Uwiteka avuga ati: intumbi z’abantu zizagwa hasi zibe nk’amase yo ku gasozi nk’ibihumbano bisigara inyuma y’usarura, zitazagira uzirarura.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Uwiteka avuga atya ati “Umunyabwenge ye kwīrāta ubwenge bwe, n’intwari ye kwīrāta ubutwari bwayo, umutunzi ye kwīrāta ubutunzi bwe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
ahubwo uwīrāta yīrāte ibi yuko asobanukiwe, akamenya yuko ari jye Uwiteka ugirira imbabazi no kutabera no gukiranuka mu isi, kuko ibyo ari byo nishimira. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
“Dore iminsi igiye kuza, ni ko Uwiteka avuga, ubwo nzahana abakebwe bose bafite umutima utakebwe:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Egiputa n’u Buyuda na Edomu, n’Abamoni n’ab’i Mowabu, n’abiyogoshesha ingohe z’umusatsi bose batuye mu butayu, kuko ayo mahanga yose atakebwe n’ab’inzu ya Isirayeli bose ntibakebwe mu mutima.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yeremiya igice cya: