Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Bazabona ishyano abategeka amategeko yo guca urwa kibera, n’abanditsi bandikira ibigoramye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
kugira ngo birengagize abakene badaca urubanza rwabo, bagahuguza abatindi bo mu bantu banjye, n’abapfakazi bakaba umunyago wabo, kandi impfubyi bazigira umuhigo wabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
None se ku munsi w’amakuba no mu irimbura rizaturuka kure muzamera mute? Muzahungira kuri nde ngo abakize, kandi icyubahiro cyawe uzagisiga he?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Bazacishwa bugufi babe hasi y’imbohe, kandi bazagwa babe munsi y’intumbi. Nyamara uburakari bw’Uwiteka ntiburashira, ahubwo ukuboko kwe kuracyabanguye.
Ashuri hahanurirwa ko hazahanwa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ashuri ni yo ngegene y’umujinya wanjye, kandi inkoni yitwaje ni yo burakari bwanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nzamuteza ishyanga risuzugura Imana n’ubwoko narakariraga, nzaritegeka kubanyaga bakabajyana ho iminyago, bakabanyukanyukira hasi nk’ibyondo byo mu nzira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ariko ibyo si we wabyitumaga ubwe, umutima we ntiwabyibwiraga, ahubwo yamaraniraga kurimbura no kumaraho amahanga atari make.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kuko avuga ati “Mbese abatware banjye bose uko bangana si abami?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
I Kalino ntihameze nk’i Karikemeshi? N’i Hamati ntihameze nka Arupadi? N’i Samariya ntihameze nk’i Damasiko?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nk’uko ukuboko kwanjye kwageze ku bihugu by’ibigirwamana byari bifite ibishushanyo bibajwe byarutaga ibiri i Yerusalemu n’i Samariya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
ibyo nagiriye i Samariya n’ibigirwamana byaho, sinzabigirira i Yerusalemu n’ibigirwamana byaho?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nuko Umwami Imana nimara gusohoza ibyo yagambiriye ku musozi wa Siyoni n’i Yerusalemu byose, nzaherako mpane umwami wa Ashuri, muhora ibyo yakoreshejwe n’umutima w’igitsure n’ubwibone by’icyubahiro cye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kuko yavuze ati “Narabikoze ubwanjye mbikoresheje imbaraga z’ukuboko kwanjye n’ubwenge bwanjye, kuko ndi umunyabwenge. Nakuyeho ingabano z’amahanga, nanyaze ubutunzi bwabo, nagize ubutwari, nimikūra abari bicaye ku ntebe z’ubwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ukuboko kwanjye kwiboneye ubutunzi bw’amahanga nk’uwiboneye icyari cy’inyoni, kandi nk’uko umuntu ateranya amagi inyoni yaretse, ni ko nanjye nateranije ibihugu byo mu isi yose. Nta winyagambuye ngo arambure ibaba, nta wabumbuye akanwa kandi nta n’uwajwigiriye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Mbese intorezo yakwirata ku uyitemesha? Urukero rwakwiyogeza ku urukeresha? Ni nk’aho inkoni yazunguza uyiteruye, cyangwa inshyimbo ikiterura nk’aho atari igiti.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ni byo bizatuma Uwiteka Umwami Nyiringabo ateza abantu be babyibushye konda, kandi mu bwiza bwe hazakongezwa hatwikwe nk’ahatwikwa n’umuriro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Umucyo wa Isirayeli uzaba umuriro, kandi Uwera we azaba ikirimi, bazatwika bamareho imifatangwe n’amahwa bye umunsi umwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Kandi azamaraho ubwiza bw’ishyamba rye, n’ubw’imirima ye yera cyane, azamaraho n’ubugingo n’umubiri, hazabaho ubwihebe nk’uko bimera iyo ūtwara ibendera yiheba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ibiti bizasigara mu ishyamba rye bizaba bike, ibyo umwana muto yakwandika umubare.
Imana isezeranya Abisirayeli kubatabara
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Nuko uwo munsi abazaba barokotse muri Isirayeli n’abazaba bacitse ku icumu mu nzu ya Yakobo, bazaba batacyisunga ababakubise, ahubwo bazisunga Uwiteka by’ukuri, Uwera wa Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Abarokotse bo mu Bayakobo bazagarukira Imana ikomeye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
ariko nubwo ubwoko bwawe bwa Isirayeli bungana n’umusenyi wo ku nyanja, igice cyabwo ni cyo kizarokoka kigaruke.Byaragambiriwe gusohozwa rwose n’urubanza rutabera,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
kuko Uwiteka Umwami Nyiringabo yagambiriye kuzabisohoza hagati mu bihugu byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ni cyo gituma Uwiteka Umwami Nyiringabo avuga ati “Yemwe bantu banjye batura i Siyoni, ntimutinye Abashuri nubwo babakubita inkoni bakababangurira inshyimbo, bakabagirira nk’uko Abanyegiputa babagize.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Hasigaye igihe gito cyane, uburakari n’umujinya byanjye bizabageraho mbarimbure.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Nuko Uwiteka Nyiringabo azamubangurira ibiboko nk’ubwo Abamidiyani bicirwaga ku gitare cya Orebu, kandi inkoni ye azaba ayibanguriye hejuru y’inyanja, nk’uko yabigenje muri Egiputa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Uwo munsi umutwaro baguhekeshaga uzakuva ku bitugu, kandi uzakurwa no ku buretwa bagushyizeho, uburetwa buzamarwa no gusīgwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Dore bageze Ayati banyuze i Miguroni, i Mikimashi ni ho babitse imitwaro yabo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
bageze aharenga baganditse i Geba. Ab’i Rama bahinze imishyitsi, ab’i Gibeya yo kwa Sawuli barahunze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Rangurura ijwi ryawe utake, wa mukobwa w’i Galimu we, ubyumve nawe Layishi, yewe Anatoti wa mutindi we!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Ab’i Madumana babaye impunzi, n’abaturage b’i Gebimu baraterana ngo bahunge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Uyu munsi wa none arataha i Nobu, arakōrēra ukuboko ku musozi w’umukobwa w’i Siyoni, ari wo Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Dore Uwiteka Umwami Nyiringabo azatemesha amashami imbaraga ze ziteye ubwoba, abasumba abandi cyane bazatemwa, n’abarebare bazacishwa bugufi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Kandi azamaraho ibihuru byo mu ishyamba abitemesheje icyuma, n’i Lebanoni hazatsindwa n’iyo ntwari.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yesaya igice cya: