Somera Bibiriya kuri Telefone
Ibihano Imana izahana i Babuloni
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ibihanurirwa Babuloni Yesaya mwene Amosi yabonye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nimushinge ibendera ku musozi muremure w’ubutayu mubarangururire ijwi, mubarembuze kugira ngo binjire mu marembo y’imfura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nategetse intore zanjye kandi nahamagaye ingabo zanjye z’intwari, zishimana ubutwari ngo zimare uburakari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nimwumve ikiriri cy’abantu benshi mu misozi miremire kimeze nk’icy’ishyanga rikomeye, mwumve n’urusaku rw’amahanga y’abami ateranye, Uwiteka Nyiringabo aragera ingabo zo kujya mu ntambara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Baraturuka mu gihugu cya kure ku mpera y’ijuru, bazanye n’Uwiteka n’intwaro z’uburakari bwe ngo barimbure igihugu cyose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nimuboroge kuko umunsi w’Uwiteka uri bugufi. Uzaza ari umunsi wo kurimbuka uturutse ku Ishoborabyose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ibyo bizatuma amaboko yose atentebuka, n’umutima w’umuntu wese ukuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Baziheba, umubabaro n’uburibwe bizabafata, bazababara nk’umugore uri ku nda, bazarebana bumirwe kandi mu maso habo hazatugengeza hase n’umuriro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Dore umunsi w’Uwiteka uraje, uzazana uburakari bw’inkazi n’umujinya mwinshi uhindure igihugu imyirare, urimbure n’abanyabyaha bo muri cyo bagishiremo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Inyenyeri zo mu ijuru n’ubukaga bwazo ntibizaka, izuba rizijima rikirasa, n’ukwezi ntikuzava umwezi wako.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nzahana ab’isi mbahora ibyo bakoze bibi, n’abanyabyaha nzabahana mbahora gukiranirwa kwabo, nzamaraho ubwibone bw’abibone, n’agasuzuguro k’abanyagitinyiro nzagacisha bugufi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nzatubya abantu babe ingume kurusha izahabu nziza, ndetse umuntu azaba ingume arushe izahabu nziza ya Ofiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ni cyo kizatuma mpindisha ijuru umushyitsi, isi na yo nkayinyeganyeza ikava ahayo, mbikoreshejwe n’umujinya w’Uwiteka Nyiringabo ku munsi w’uburakari bwe bukaze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Maze umuntu wese azasubira iwabo yiruka nk’isha ihigwa cyangwa intama itagira umwungeri, umuntu wese azahungira mu gihugu cyabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Uwo bazabona wese bazamusogota, kandi uzafatwa wese bazamwicisha inkota.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Impinja zabo na zo bazazibahondera imbere, amazu yabo azasahurwa kandi abagore babo bazendwa ku gahato.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Dore nzabateza Abamedi, ntibazita ku ifeza, kabone n’izahabu ntizabanezeza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Abanyamiheto bazavunagura abasore, ntibazababarira urubyaro rwabo, ntibazagirira imbabazi n’abana babo batoya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Kandi i Babuloni ari ho cyubahiro cy’amahanga y’abami, ari ho bwiza bw’ubwibone bw’Abakaludaya, hazamera nk’uko Imana yarimburaga i Sodomu n’i Gomora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ntihazongera guturwa kandi ntihazongera kubabwa uko ingoma yimye. Abarabu ntibazahashinga amahema, kandi n’abungeri ntibazahabyagiza imikumbi yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ahubwo inyamaswa z’inkazi zo mu butayu ni zo zizahaba, amazu yabo azababwamo n’ibikoko bitera ubwoba, imbuni zizahaba n’ihene z’ibikomo zizahateganira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Amasega azakankamira mu mazu yabo y’inyumba, n’imbwebwe zizamokera mu mazu y’abami babo ashimwa. Igihe cyaho kirenda gusohora kandi ntihazongera kurama.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yesaya igice cya: