Somera Bibiriya kuri Telefone
Uwiteka azababarira abantu be, ahane umwami w’i Babuloni
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uwiteka azababarira Abayakobo, ntazabura gutoranya Abisirayeli ngo abasubize mu gihugu cyabo bwite, kandi abanyamahanga bazifatanya na bo, bomatane n’ab’inzu ya Yakobo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Abanyamahanga bazabahagurukana babasubize iwabo, nuko ab’inzu ya Isirayeli bazahakira abo banyamahanga mu gihugu cy’Uwiteka babagire abagaragu n’abaja. Ababajyanye ari imbohe na bo bazabajyana ari imbohe, kandi ababatwazaga igitugu na bo bazabatwara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Uwo munsi Uwiteka namara kukuruhura umubabaro n’umuruho n’agahato bagukoreshaga,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
umwami w’i Babuloni uzamukina ku mubyimba, uti “Erega umunyagahato ashizeho! Umurwa w’izahabu na wo ushizeho!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Uwiteka avunnye inkoni y’abanyabyaha, ni yo nkoni y’abategeka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
bakubitanaga amahanga umujinya badahwema, bagategekesha amahanga uburakari, bakarenganya ntihagire ubabuza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Isi yose ihawe ihumure, iratuje; baraturagara bararirimba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ni koko imiberoshi irakwishima hejuru, n’imyerezi y’i Lebanoni iravuga iti ‘Uhereye aho wagwiriye nta wasubiye kudutema.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
“Ikuzimu hasi hahagurukijwe no kugusanganira, hakuzūriye abakuru bo mu isi bose bapfuye, hakuye abami b’amahanga bose ku ntebe zabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Abo bose bazakubaza bati ‘Mbese nawe ubaye umunyantegenke nkatwe? Uhwanijwe natwe?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Icyubahiro cyawe n’amajwi y’inanga zawe bimanuwe ikuzimu, usasiwe inyo urazoroswa.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
“Wa nyenyeri yo mu ruturuturu we, mwana w’umuseke ko uvuye mu ijuru, ukagwa! Uwaneshaga amahanga ko baguciye bakakugeza ku butaka!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Waribwiraga uti ‘Nzazamuka njye mu ijuru nkuze intebe yanjye y’ubwami isumbe inyenyeri z’Imana’, kandi uti ‘Nzicara ku musozi w’iteraniro mu ruhande rw’impera y’ikasikazi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
nzazamuka ndenge aho ibicu bigarukira, nzaba nk’Isumbabyose.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ariko uzamanuka ikuzimu ugere ku ndiba ya rwa rwobo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
“Abazakubona bazakwitegereza cyane bagutekerezeho bati ‘Uyu ni we wahindishaga isi umushyitsi akanyeganyeza ubwami,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
agahindura isi ubutayu, asenya imidugudu yo muri yo, ntarekure abanyagano ngo basubire iwabo?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Abami b’amahanga bose uko bangana basinzirira mu cyubahiro, umwami wese mu nzu ye bwite.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Naho wowe bagutesheje imva yawe, utabwa nk’ishami ryanzwe urunuka, uri mu ntumbi zihinguranijwe n’inkota zijugunywa mu mabuye yo mu rwobo, kandi umeze nk’intumbi bakandagira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ntuzahambanwa n’abandi bami kuko watsembye igihugu cyawe ukica abantu bawe, urubyaro rw’inkozi z’ibibi ntiruzibukwa iteka ryose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Nimutegure aho kwicira abana bazira gukiranirwa kwa ba se, kugira ngo badahaguruka bagahindūra isi bakayikwizamo imidugudu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
“Nzabahagurukira”, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, “Kandi i Babuloni nzahatsemba izina ryaho n’abasigaye bacitse ku icumu, abana n’abuzukuru.” Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
“Nzahahindura igihugu cy’ibinyogote n’ibidendezi by’amazi, nzahakubuza umweyo urimbura.” Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Uwiteka aburira Ashuri n’i Bufilisitiya
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Uwiteka Nyiringabo ararahiye ati “Ni ukuri uko nabitekereje ni ko bizasohora, kandi uko nagambiriye ni ko bizaba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Nzavunagurira Abashuri mu gihugu cyanjye, kandi nzabaribatira mu misozi yanjye miremire, maze uburetwa babakoreshaga buzabavaho, n’umutwaro babahekeshaga uzabava ku bitugu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Uwo ni wo mugambi wagiriwe isi yose, kandi uko ni ko kuboko kwaramburiwe amahanga yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Ubwo Uwiteka Nyiringabo ari we wabigambiriye ni nde uzamuvuguruza? Ukuboko kwe kurabanguye, ni nde uzaguhina?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Mu mwaka Umwami Ahazi yatanzemo habayeho ubu buhanuzi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Bufilisitiya mwese, ntimunezezwe ni uko inkoni yabakubitaga ivunitse, kuko mu gishyitsi cy’inzoka hagiye kuvamo incira, kandi urubyaro rwayo ruzaba inzoka iguruka y’ubumara butwika. 2.4-7;
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Abana b’imfura b’abakene bazagaburirwa n’abatindi bazaryama biziguye. Kandi igishyitsi cyawe nzacyicisha inzara, n’abazacika ku icumu bazicwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Wa rembo we, boroga. Nawe wa murwa we, urire. Bufilisitiya mwese, murayagāye kuko ikasikazi haturutse umwotsi, kandi nta n’umwe ubuze mu gitero.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Intumwa z’ishyanga bazazisubiza iki? Bazazisubiza bati “Uwiteka ni we wanshinze i Siyoni, abantu be barengana ni ho bazahungira.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yesaya igice cya: