Somera Bibiriya kuri Telefone
Mowabu ihanurirwa ibyago bizayibaho
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ibihanurirwa Mowabu. Erega Ari, umudugudu w’i Mowabu urarimbutse ushiraho ijoro rimwe. Erega Kiri, umudugudu w’i Mowabu urarimbutse ushiraho ijoro rimwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Barazamutse bajya i Bayiti n’i Diboni mu ngoro zo mu mpinga ngo baririreyo. Abamowabu bararirira i Nebo n’i Medeba, imitwe yabo yose ni inkomborera kandi bogosha n’ubwanwa bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Bagenda mu nzira z’iwabo bambaye ibigunira, hejuru y’amazu yabo no mu miharuro y’iwabo umuntu wese araboroga arira cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Heshiboni na Eleyale barataka ndetse amajwi yabo agera i Yahasi, ni cyo gituma ingabo z’i Mowabu ziboroga, imitima yabo igahinda imishyitsi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Umutima wanjye uririra Abamowabu, imfura zabo zihungiye i Sowari na Egilatishelishiya ahaterera hajya i Luhiti, ni ho ho bazamuka barira umugenda, no mu nzira ijya i Horonayimu, ni ho baririra amarira y’abarimbuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Kuko amazi y’i Nimurimu azakama, ubwatsi buzuma, ubwatsi bubisi buzashiraho he kumera ikintu cyose kibisi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ni cyo kizatuma ibintu batunze n’ibyo babitse babijyana ku mugezi w’imikinga,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
kuko kurira kugeze mu ngabano z’i Mowabu, kandi umuborogo wako ukagera Egilayimu n’i Bēriyelimu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Amazi y’i Dimoni yuzuye amaraso kandi nzongera guteza i Dimoni ibindi byago, impunzi ziri i Mowabu n’abacitse ku icumu bagasigara mu gihugu, nzabateza intare.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yesaya igice cya: