Somera Bibiriya kuri Telefone
Imana ibabazwa na Mowabu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nimurabukire utegeka igihugu uhereye i Sela herekeye ubutayu ukageza ku musozi w’umukobwa w’i Siyoni, mumurabukire abana b’intama.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Uko inyoni zizimira, icyari gishwanyutse, ni ko abakobwa b’i Mowabu bazamera ku byambu bya Arunoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Tugīre inama uca imanza ku manywa y’ihangu utubere igicucu gihwanye n’ijoro, uhishe ibicibwa n’inzererezi ntuzazigambanire.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ibicibwa by’i Mowabu bibe iwawe, Mowabu umubere ubuhungiro bw’abamunyaga kuko abahenzi bahindutse ubusa, kunyaga kugashira kandi abarenganya bakarimbuka bagashira mu gihugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Intebe y’ubwami izakomezwa no kugira imbabazi kandi hariho uzayicaraho mu kuri, mu nzu ya Dawidi, ari umucamanza ukurikiza imanza z’ukuri, akabangukira gukora ibyo gukiranuka.
Imana iburira Mowabu ko izahanirwa ubwibone n’uburakari
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Twumvise ubwibone bwa Mowabu ko yibona cyane, twumvise n’agasuzuguro ke n’ubwibone bwe n’uburakari bwe, ariko kwīrarīra kwe ni uk’ubusa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ni cyo kizatuma ab’i Mowabu bazaborogera Mowabu, umuntu wese azaboroga, muzarizwa n’amatongo y’i Kirihareseti mwihebye rwose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
kuko imirima y’i Heshiboni irabye n’uruzabibu rw’i Sibuma abatware b’amahanga bavunaguye ibiti byarwo byiza byari bigeze i Yazeri, bikagera no mu butayu rwagabye amashami yarwo yambuka inyanja.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ni cyo kizatuma ndirira uruzabibu rw’i Sibuma nk’uko ab’i Yezeri baruririra. Yewe Heshiboni nawe Eleyale, nzakūhira amarira yanjye kuko ku mbuto zawe zo mu cyi no mu isarura ryawe habaye induru z’intambara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ibyishimo n’umunezero bikuwe mu mirima yera cyane, no mu nzabibu ntihazaba indirimbo cyangwa urusaku rw’ibyishimo, nta mwenzi uzengera vino mu muvure, abenzi mbaciye ku midiho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Amagara yanjye acurangira Mowabu nk’inanga yo kumuhoza, no mu nda yanjye hacurangira i Kiriheresi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kandi Mowabu najya gushengera mu ngoro yo ku kanunga yirushyabakajya ahera he ngo asenge, ntazashobora kunesha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Iryo jambo ni ryo Uwiteka yavuze kuri Mowabu kera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ariko noneho Uwiteka avuze yuko imyaka itatu itarashira nk’iy’ukorera ibihembo, icyubahiro cy’i Mowabu n’ingabo zaho zose nyinshi cyane bizahinyurwa, kandi abazasigara bacitse ku icumu bazaba ari inkeho cyane, ari nta cyo bamaze.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yesaya igice cya: