Somera Bibiriya kuri Telefone
Imiburo y’i Damasiko
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ibihanurirwa i Damasiko. “I Damasiko hakuweho ntihakiri umurwa, hazaba itongo n’ikirundo cy’isakamburiro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Imidugudu ya Aroweri ibaye imyirare, izaba urwuri rw’imikumbi n’inama zayo kandi nta wuzayikoma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ibihome bizashira muri Efurayimu n’ubwami buzashira i Damasiko, n’abazaba bacitse ku icumu b’i Siriya na bo bazashira. Bizaba nk’uko icyubahiro cy’Abisirayeli cyabaye.” Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
“Uwo munsi icyubahiro cya Yakobo kizagabanuka, n’umubyibuho we uzashira ananuke.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Kandi bizamera nk’umusaruzi utema amasaka yeze agasarura amahundo, ndetse bizamera nk’uhumba amasaka mu kibaya cy’Abarafa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ariko hazasigaramo ibihumbwa nk’iby’umutini unyeganyejwe, imbuto ebyiri cyangwa eshatu zo mu bushorishori zikaragarika, hakaragarika enye cyangwa eshanu zo ku mashami y’impande z’umutini wera cyane.” Ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Uwo munsi umuntu azatumbīra Umuremyi we, amaso ye azita ku Uwera wa Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kandi ntazatumbira ibyotero byaremwe n’intoki ze, ntazita ku bukorikori bw’intoki ze cyangwa Ashera n’ibishushanyo by’izuba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Uwo munsi imidugudu ye ikomeye izamera nk’ahantu ho mu bibira no mu mpinga z’imisozi, aho Abisirayeli bamenesheje abantu hazaba imyirare rwose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Kuko wibagiwe Imana y’agakiza kawe kandi ntiwibutse igitare cy’imbaraga zawe, ni cyo gitumye utera ingemwe zo kwinezeza n’ingurukira z’inyamahanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Umunsi waziteraga washyizeho uruzitiro bukeye usanga zarabije, ariko ibisarurwa bizabura ku munsi w’umubabaro n’agahinda gasāze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ee! Ee! Ee! Umva imidugararo y’amahanga menshi ahorera nk’inyanja, umva no gusuma kw’amahanga asuma nk’amazi menshi yo ku rusumo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Amahanga azasuma nk’amazi menshi yo ku rusumo, ariko Imana izabahana, na bo bazahungira kure nk’ibishingwe byo ku misozi iyo bijyanwa n’inkubi y’umuyaga, kandi bazirukanwa nk’umukungugu utumurwa na serwakira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Dore ibitera ubwoba nimugoroba ariko bwajya gucya bagasanga nta bihari: uwo ni wo mugabane w’abatunyaga kandi ni byo bihembo by’abatwambura.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yesaya igice cya: