Somera Bibiriya kuri Telefone
Ibyago Abanyegiputa bazabona
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ibihanurirwa Egiputa. Dore Uwiteka ahetswe n’igicu cyihuta aragenda ajya muri Egiputa. Ibishushanyo bya Egiputa bizanyeganyegera imbere ye, umutima wa Egiputa uzayāgira mu nda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Nzateranya Abanyegiputa bisubiranemo bumuntu wese arwane na mugenzi we, umuntu arwane n’umuturanyi we. Umudugudu uzarwana n’undi, ubwami buzatera ubundi bwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Egiputa hazakuka umutima, nanjye nzica imigambi yaho. Abanyegiputa bazaraguza ibishushanyo n’abapfumu, bashikishe abashitsi barogeshe abarozi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Abanyegiputa nzabagabiza umutware w’umunyamwaga, kandi umwami w’umunyarugomo azabategeka.” Ni ko Uwiteka Umwami Nyiringabo avuze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Uruzi rudendeje ruzakama, kandi uruzi rutemba ruzagabanuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Inzuzi zizanuka kandi imigezi ya Egiputa izatemburuka ikame, imfunzo n’imiberanya bizahonga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Urwuri rwo kuri Nili ku nkengero yayo n’imyaka yose ihahingwa, bizuma bishireho bye kongera kuboneka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Abarobyi bazarira, abarobesha indobo muri Nili bose bazaboroga, n’abarobesha inshundura muri ayo mazi bazacika intege.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Kandi abakoraga ubugwegwe bushanduye, n’ababoha imyenda yera bazumirwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Inkingi za Egiputa zizavunagurika, n’abakorera ibihembo bose bazagira umubabaro mu mutima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Abatware b’i Sowani ni abapfapfa rwose, inama z’abajyanama ba Farawo b’abahanga zihindutse iz’ibyigenge. Muhangara mute kubwira Farawo muti “Ndi umwana w’umunyabwenge, ndi uw’abami ba kera”?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nuko rero abanyabwenge bawe bari hehe? Ngaho nibakubwire bamenye imigambi Uwiteka Nyiringabo afitiye Egiputa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Abatware b’i Sowani bahindutse abapfapfa, n’abatware b’i Nofu barashutswe, ni bo bayobeje Egiputa kandi ari bo buye rikomeza impfuruka ry’imiryango yaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Uwiteka ashyize umwuka wo kuganda muri Egiputa hagati, bahatera gufudika mu mirimo yaho yose, nk’uko umusinzi adandabiranira mu birutsi bye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Kandi muri Egiputa nta murimo uzakorwa, wakorwa n’umutwe cyangwa ikibuno, ugakorwa n’ishami ry’umukindo cyangwa n’umuberanya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Uwo munsi Egiputa hazamera nk’abagore, hazatinya hahindishwe umushyitsi n’uko Uwiteka Nyiringabo ahabanguriyeho ukuboko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Igihugu cya Yuda kizahinduka icyo gutera Egiputa ubwoba, uzakibwirwa wese azatinya ku bw’imigambi Uwiteka Nyiringabo yagambiriye kuri Egiputa.
Uko Egiputa izatakambira Uwiteka igakira
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Uwo munsi mu gihugu cya Egiputa hazabamo imidugudu itanu ivuga Urunyakanāni, irahira Uwiteka Nyiringabo. Umwe uzitwa umudugudu wo kurimbuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Uwo munsi hazaba igicaniro cyubakiwe Uwiteka, mu gihugu cya Egiputa hagati, kandi ku rugabano rwacyo bazashingira Uwiteka inkingi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Izaba ikimenyetso n’umuhamya ku Uwiteka Nyiringabo mu gihugu cya Egiputa, kuko bazatakambira Uwiteka babitewe n’ababarenganya. Na we azaboherereza umukiza n’umurengezi, aze abakize.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Nuko Uwiteka azīmenyesha Egiputa kandi Abanyegiputa bazamenya Uwiteka uwo munsi, ndetse bazaramya batambe ibitambo bature n’amaturo, bazahiga umuhigo ku Uwiteka bawuhigure.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Uwiteka azatera Egiputa yice kandi akize, na bo bazagarukira Uwiteka. Azahendahendwa na bo, na we azabakiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Uwo munsi hazaba inzira ngari iva muri Egiputa ijya i Bwashuri. Abashuri bazaza muri Egiputa n’Abanyegiputa bazajya i Bwashuri, kandi Abanyegiputa n’Abashuri bazasengera hamwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Uwo munsi Abisirayeli bazaba aba gatatu kuri Egiputa na Ashuri bo guhesha isi umugisha,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
kuko Uwiteka Nyiringabo abahaye umugisha ati “Abantu banjye b’Abanyegiputa n’Abashuri umurimo w’intoki zanjye, n’Abisirayeli gakondo yanjye bahirwe.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yesaya igice cya: