Somera Bibiriya kuri Telefone
Iyerekwa ryo mu kibaya cyo kwerekerwamo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ibihanurirwa ikibaya cyo kwerekerwamo. Noneho umeze ute, ko wuriye inzu abantu bawe bose bakaba bari hejuru y’amazu?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Yewe wa murwa wuzuye urusaku n’imivurungano we, wa mudugudu wishima we! Abantu bawe bapfuye ko batishwe n’inkota, ntibagwe mu ntambara!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Abatware bawe bose bahungiye hamwe bafatanwa imiheto, n’abantu bawe aho babasanze bahungiye kure, bababohera hamwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ni cyo cyatumye mvuga nti “Nimurebe hirya mwindeba ngiye kurira cyane, mwe kwirushya ngo muramara umubabaro mfitiye umukobwa w’ubwoko bwanjye unyazwe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
kuko ari umunsi wo kwiheba no kunyukanyukwa n’ubwishobere, biturutse ku Uwiteka Umwami Nyiringabo mu kibaya cyo kwerekerwamo, hariho guhombagura inkike z’amabuye n’imiborogo igera ku misozi miremire.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Abanyelamu bambaye ibirimba, bazanye n’ingabo ziri mu magare n’izigendera ku mafarashi, kandi ab’i Kiri basohoye ingabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nuko ibibaya byawe byiza cyane byuzura amagare, n’abagendera ku mafarashi bateze ingamba ku irembo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Atwikurura i Buyuda, nawe uwo munsi wikuburira ku ntwaro zo mu nzu y’ishyamba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Mubonye ibyuho byo mu murwa wa Dawidi ko ari byinshi, mukoranyiriza hamwe amazi yo mu kidendezi cyo hepfo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
mubara amazu yo muri Yerusalemu, amazu muyasenyera kugira ngo mukomeze inkike.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Amazi yo mu kidendezi cya kera muyafukurira iriba hagati y’inkike zombi, ariko ntimwazirikana uwari warakoze ibyo, kandi ntimwita ku uwabiremye kera cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Uwo munsi Uwiteka Nyiringabo yahamagariye abantu kurira no kuboroga, no kogosha inkomborera no kwambara ibigunira,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
aho kugenza batyo habaho kunezerwa no kwishima, no kubaga inka n’intama no kurya inyama no kunywa vino bati “Reka twirire, twinywere kuko ejo tuzapfa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Maze Uwiteka Nyiringabo yihishurira amatwi yanjye arambwira ati “Ni ukuri uku gukiranirwa ntimuzakōzwa ngo kubaveho, kugeza aho muzapfira.” Ni ko Uwiteka Umwami Nyiringabo avuze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Uwiteka Umwami Nyiringabo aravuga ati “Genda usange uwo munyabintu Shebuna, ari we munyanzu umubaze uti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
‘Urakora iki hano? Kandi uri kumwe na nde utuma wicukurira imva hano, ko wicukurira imva ahantu ho hejuru, ukībariza ubuturo mu rutare?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Dore Uwiteka azakujugunyisha imbaraga, nk’umunyamaboko, ni koko azakujigitira,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
akuzingazinge akujugunye nk’umupira mu gihugu kigari. Aho ni ho uzagwa kandi ni ho amagare yawe y’icyubahiro azaba, wa rukozasoni rw’inzu ya shobuja we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Nzakunyaga ubutware bwawe, kandi nzakumanura ngukure mu bukuru bwawe.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
“Uwo munsi nzahamagara umugaragu wanjye Eliyakimu, mwene Hilikiya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
mwambike umwambaro wawe mukenyeze umushumi wawe ngo akomere, mugabire ubutware bwawe kandi azaba se w’abaturage b’i Yerusalemu n’ab’inzu ya Yuda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Urufunguzo rw’inzu ya Dawidi nzarushyira ku rutugu rwe, ni we uzakingura ntihagire ukinga kandi ni we uzakinga ntihagire ukingura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Nzamushimangira nk’umusumari ahantu hakomeye, azabera inzu ya se intebe y’icyubahiro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
“Maze bazamujishaho icyubahiro cy’inzu ya se cyose, urubyaro rwe na bene wabo ndetse n’ibintu bitoya byose, uhereye ku bikombe ukageza ku bicuma byose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Ariko uwo munsi uwo musumari washimangiwe ahantu hakomeye, uzakuka kandi uzatemwa ugwe, umutwaro wari ujishweho uzacibwa”, kuko Uwiteka abivuze.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yesaya igice cya: