Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ibihanurirwa i Tiro. Mwa nkuge z’i Tarushishi mwe, nimuboroge kuko i Tiro harimbutse, nta mazu asigaye cyangwa aho gutaha. Iyo nkuru babwiwe iturutse mu gihugu cy’i Kitimu. 11.21-22; Luka 10.13-14
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Mwa baturage bo ku nkengero mwe, batungishwaga n’abacuruzi b’i Sidoni banyura mu nyanja, nimuceceke.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Imbuto za Shihori n’ibisarurwa bya Nili byanyuraga mu mazi menshi, ni byo byababeraga indamu. Aho ni ho hari iguriro ry’amahanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Yewe Sidoni, korwa n’isoni kuko inyanja ivuze, igihome cyo ku nyanja kiravuze kiti “Sindaramukwa kandi sindabyara, nta n’ubwo ndonsa abahungu kandi sindarera abakobwa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Inkuru y’i Tiro niyamamara muri Egiputa, bazababara cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nimwambuke mujye i Tarushishi mwa baturage bo mu nkuka mwe, muboroge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Mbese uyu mudugudu ni wa wundi wanyu wajyaga wishima, wahozeho kera cyane, bene wo bajyaga bakunda kujya kure guturayo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ni nde wagiriye i Tiro inama yo kuhatera kandi ari umudugudu wambika amakamba, abacuruzi baho bari ibikomangoma, n’abatunzi baho bakaba bari abanyacyubahiro mu isi?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Uwiteka Nyiringabo ni we wagiye iyo nama ngo asuzuguze ubwibone bw’icyubahiro cyose, kandi ngo ahinyuze abanyacyubahiro bo mu isi bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Wa mukobwa w’i Tarushishi we, nyura mu gihugu cyawe nka Nili kuko nta mushumi ukikuziritse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Yarambuye ukuboko kwe hejuru y’inyanja anyeganyeza ibihugu by’abami, Uwiteka ategeka iby’i Kanāni ngo barimbure ibihome byaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Aravuga ati “Wa mwari w’i Sidoni w’impabe we, ntuzongera kwishima. Haguruka wambuke ujye i Kitimu kandi na ho ntuzahabona ihumure.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Murebe igihugu cy’Abakaludaya, ubwo bwoko bwarashize. Abashuri bahahinduye ah’inyamaswa zo mu butayu, bubatse iminara yabo, basenya amazu y’ibwami, bahahindura itongo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Mwa nkuge z’i Tarushishi mwe, nimuboroge kuko igihome cyanyu kirimbutse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Maze uwo munsi i Tiro hazibagirana imyaka mirongo irindwi, ihwanye nk’iminsi umwami yamara ku ngoma. Iyo myaka mirongo irindwi nishira, ibizaba kuri Tiro bizaba nk’ibyo mu ndirimbo ya maraya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Wa maraya wahararutswe we, enda inanga ugendagende mu mudugudu, ucurange neza, uririmbe indirimbo nyinshi kugira ngo wibukwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Nuko iyo myaka mirongo irindwi nishira Uwiteka azagenderera i Tiro, hazasubira ku bucuruzi bwaho hasambane n’ibihugu by’abami bo mu isi bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ubutunzi n’ubucuruzi bwaho buzerezwa Uwiteka, ntibizabikwa kandi ntibizashyirwa ukwabyo, kuko ubutunzi bwaho buzahabwa abahora imbere y’Uwiteka kugira ngo barye bahage, babone n’imyambaro ikomeye.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yesaya igice cya: